00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga ryagurishijwe n’ingendoshuri byinjirije u Rwanda miliyoni 587 Frw mu 2023/2024

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 6 May 2025 saa 11:28
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwinjije miliyoni 587 Frw mu 2023/2024 binyuze mu ngendoshuri zakozwe n’abavuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika no kohereza mu mahanga imishinga y’ikoranabuhanga.

Yabitangarije mu biganiro yagiranye na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano muri Sena ku wa 6 Gicurasi 2025.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rukorana neza n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kuko muri ambasade 49 u Rwanda rufite ku Isi umubare munini ubarizwa muri ibyo bihugu.

Yavuze ko mu myaka irindwi ishize igihugu cyashyizeho Ikigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (Rwanda Cooperation Initiative) gifasha amatsinda atandukanye kwigira ku Rwanda aho gukomeza kujya kuvoma mu bihugu byakolonije Umugabane wa Afurika.

Imibare igaragaza ko u Rwanda rwakiriye abashyitsi 7662 bavuye mu bihugu 70 kuva mu 2018. Aba barimo amatsinda 260 yavuye muri Afurika y’Iburengerazuba, amatsinda 238 yavuye muri Afurika y’Iburasirazuba, na ho muri Afurika y’Amajyepfo havuyeyo amatsinda 61 na Afurika yo hagati havayo amatsinda 55.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hari benshi bashimye ibisubizo by’u Rwanda bakifuza ko imishinga y’ikoranabuhanga imwe ijyanwa mu bihugu byabo kandi na byo byinjirije igihugu amafaranga menshi.

Ati “Imishinga y’ikoranabuhanga yoherejwe mu bihugu nka Eswatini, Tchad, Guinea na Kenya, hakaba n’indi mishinga irimo gutegurwa itatu irimo igomba koherezwa muri Lesotho, Eswatini ndetse na Tchad.”

Yongeyeho ko “Mu mwaka wa 2023/2024 RCI yinjirije u Rwanda inyungu ya miliyoni 587 Frw binyuze muri izo ngendoshuri no kohereza iyo mishinga y’ikoranabuhanga”

Yashimangiye ko ubutwererane n’ibihugu bitandukanye butuma habaho gusangira ubumenyi no gukorana kw’inzego zitandukanye, no kwagura amasoko ku bigo by’ubucuruzi by’u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yanavuze ko gukorana n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ari ingenzi kuko ari byo byinshi biri mu miryango mpuzamahanga kandi bihuza umurongo ku bibazo byinshi.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ubutwererane n'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere buha inyungu u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .