00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga y’amategeko yacikishije benshi ururondogoro mu 2024

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 25 December 2024 saa 09:48
Yasuwe :

Byabanje kwitwa ibiganiro hagati y’abantu, abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko gushyingira umusore cyangwa inkumi itujuje imyaka 21 byaba ari ishyano riguye i Rwanda, ariko kuva muri Nyakanga 2024 birashoboka ko umuntu urengeje imyaka 18 yashyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu Ugushyingo 2024, umwe mu banditsi b’irangamimerere mu mirenge yo mu cyaro, yavuze ko hari abantu bafite imyaka 18 kugeza kuri 20 bajya bagana umurenge ayobora bashaka gushyingirwa, akababwira ko bisaba kwandikira umwanditsi w’irangamimerere ku karere akaba ari we usuzuma niba impamvu zatuma bashyingirwa zumvikana. Ikibabaje ni uko abenshi bahitamo guhita bishyingira aho kunyura inzira yabarangiye.

Ingingo ya 197 mu itegeko rigenga umuryango ryatowe muri uyu mwaka yagarutsweho cyane, ivuga ko “imyaka yo gushyingirwa ni 21 nibura.”

Ikomeza ihamya ko “umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ariko utaragira imyaka yo gushyingirwa ashobora kwemererwa gushyingirwa ku mpamvu zumvikana iyo abisabye mu nyandiko umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere.”

Abarwanyije iyi ngingo batangaga ibitekerezo ko umuntu ufite imyaka 18 aba agifite byinshi atarageraho birimo amasomo no kuba nta bushobozi mu mafaranga afite bwatuma atunga urugo. Hari n’abagaragaje ko amagufwa ye aba atarakomera ku buryo yashobora gutwita no kubyara, ubushobozi buke mu mitekerereze ugereranyije n’inshingano z’urugo n’ibindi.

Iri tegeko ryagarutsweho cyane kuva ritangiye kuganirwaho kugeza ritowe ririmo n’ingingo zerekeye gatanya, zigaragaza impamvu n’igihe abashakanye baramutse batandukanye bashobora kugabana umutungo baringanije.

Byashyizwe mu itegeko nyuma y’uko hari abavuzweho kwinjira mu mushinga wo kubaka urugo bakuruwe n’imitungo y’abo bashakanye ku buryo urugo rutamaraga kabiri.

Kuri ubu abashyingiranywe iyo bagiye kwaka ubutane “bisabwe n’umwe mu bashyigiranywe bataramara imyaka itanu babana mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, urukiko rushobora gutegeka ko abashyingiranywe batagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho, buri wese agahabwa ibihwanye n’uruhare rwe ku mitungo.”

Ku babana mu buryo butemewe n’amategeko na bo byasubiwemo ntibazongera gutaha amara masa kuko ibyo bagezeho bari kumwe buri wese aba abifiteho uburenganzira.

Ingingo yo gutwitira undi iracyavugisha benshi

Umushinga w’itegeko rigenga ubuvuzi mu Rwanda ukiri gusuzumwa mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, urimo ingingo zazamuye amarangamutima ya benshi ashingiye ku muco nyarwanda.

Ibyo kubyara hifashishijwe ikoranabuhanga byatumye benshi bivayo bagaragaza ko uwatwita umwana bitoroshye kumuha abatanze intanga.

Depite Murora Beth we yagaragaje ko bikwiriye gutekerezwaho neza hagashakwa uko abana bazavuka muri ubwo buryo n’abanyeyi babo baherekezwa ku buryo batazagira ibibazo byo mu mutwe kubera kubaho badafite inkomoko.

Ati “Kuba [uwabuze urubyaro] yabona urubyaro ni byiza ariko uwo mwana nakura agatangira kubaza umubyeyi inkomoko ye, nkeka ko twabireba neza tukabiherekeza kugira ngo umwana ntazagire ikibazo cyo mu mitekerereze gitewe no kuba adafite inkomoko.”

Kuboneza urubyaro ku bafite imyaka 15 ntibirakirwa

Byatangiye ari igitekerezo gitanzwe n’umwe mu bayobozi kuri X yahoze ari Twitter, akoresha amatora benshi barabishyigira abandi barabirwanya. Uyu mushinga ukiri kwigwaho kandi ufite amahirwe menshi yo gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko ugahinduka itegeko rikurikizwa.

Nirimara gutorwa, umwana ufite imyaka 15 azaba ashobora kujya ku kigo cy’ubuvuzi gusaba serivisi zo kuboneza urubyaro adaherekejwe n’umubyeyi.

Inzego z’ubuzima zigaragazako iri tegeko rigamije guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kuko buri mwaka ababyara baba barenga ibihumbi 20, bigasobanurwa ko izindi ngamba zageragajwe ariko zikananirwa.

Umuryango utari uwa Leta uharanira guteza imbere ubuzima, HDI, wari umaze iminsi ugaragaza ko mu gihe umuntu akenera gukora imibonano mpuzabitsina bisobanuye ko anakenera kwirinda gusama cyangwa gutera inda.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko hari abana batangiye gusambana bafite imyaka 10 kuzamura.

Umunyamahanga yemerewe gukora mu nzego za Leta

Mu mpinduka zakozwe mu mategeko y’u Rwanda muri Gicurasi 2024 harimo umushinga w’itegeko wagejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko na Depite Odette Uwamariya.

Iri tegeko ryamaze no gutorwa ryemerera abanyamahanga gukora mu nzego za Leta aho ufite ubumenyi bwihariye ashobora guhabwa akazi kugira ngo abenegihugu bamurahureho ubumenyi.

Benshi mu baritanzeho ibitekerezo bagaragazaga ko ari igisubizo ku nzego zimwe usanga hataraboneka inzobere mu gukora imirimo imwe kandi ikenewe cyane.

Ryanagennye ko ikiruhuko ku mugore wabyaye cyangwa undi mukozi wa Leta wagize ibyago cyongerwa. Kuri ubu umugore wabyaye ahabwa ibyumweru 14 by’ikiruhuko mu gihe umugabo wabyaye ahabwa iminsi irindwi ikurikiranye.

Ibimina byahawe umurongo

Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwaragaje ko Abanyarwanda barenga 60% babitsa bakoresheje uburyo butanditse burimo n’ibimina, mu gihe abenshi babikoresha baka inguzanyo zigamije kwiteza imbere.

Ni itegeko ryatowe muri Nyakanga 2024, bishyira iherezo ku bikorwa bya bamwe byatumaga baka inguzanyo mu bimina cyangwa abari ababitsi bayagiraga ayabo.

Abenshi mu bavuze kuri iri tegeko bagarutse ku bwambuzi n’ubuhemu bukorerwa mu bimina, bugahombya batari bake ndetse bitarahinduka baburaga aho babariza.

Ubu ibimina byose bigengwa n’iteka rya Minisitiri w’Imari n’igenamigambi kandi bikimara kwandikwa ku rwego rw’umurenge bituma bigira ubuzima gatozi ku buryo bishobora gukurikirana inyungu zabyo mu mategeko cyangwa na byo bigakurikiranwa mu mategeko.

Havugwa byinshi mu byaranze itorwa ry’amategeko ariko kuyavuga si ko kuyamara. IGIHE ikwifurije gusoza neza umwaka no kuzagira amahirwe mu mushya.

Ingingo yo gutwitira undi iri mu mushinga w'itegeko rigenga ubuvuzi mu Rwanda yavugishije benshi mu 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .