00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga itanu yahize indi muri ’Hanga Pitchfest 2024’ yahembwe miliyoni 110 Frw

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 10 November 2024 saa 06:45
Yasuwe :

Imishinga itanu y’urubyiruko yahize indi binyuze mu irushanwa ngarukamwaka rya Hanga Pitch Fest rigamije guteza imbere urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga yitezweho impinduka, yahembwe miliyoni 110Frw.

Ikigo Sinc-Today Ltd cyashinzwe hagamijwe guhindura urwego rw’imitegurire y’inama n’ibirori hifashishijwe urubuga rwayo ruhuriza hamwe serivisi zikenerwa muri uru rwego kuva ku matike ukagera ku gutegura inama n’ibindi, ni cyo cyatsindiye irushanwa rya Hanga Pitchfest 2024, cyegukana miliyoni 50Frw.

Irushanwa rya Hanga Pichfest rihuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga itanga ibisubizo mu nzego zitandukanye. Ni ku nshuro ya kane ryari ribaye.

Ritegurwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP n’abandi.

Ba rwiyemezamirimo batanu bageze mu cyiciro cya nyuma, nibo batoranywamo uwahize abandi agahembwa miliyoni 50Frw, uwa kabiri agahabwa miliyoni 20 Frw, uwa gatatu miliyoni 15 Frw , uwa kane n’uwa gatanu buri umwe agahembwa miliyoni 12,5 Frw.

Geuza Ltd ikora ibikoresho byifashishwa n’abafite ubumuga birimo imbago, insimburangingo n’ibindi, biba byakozwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga biba byarakoreshejwe yegukanye umwanya wa kabiri, Afya Wave yibanda ku gukora udukoresho twa ‘ultrasound’ twifashishwa mu buvuzi mu kureba imikorere y’ingingo z’imbere mu mubiri, yegukana umwanya wa gatatu.

Clenville Ltd igamije kunoza imicungire y’imyanda ya pulasitiki binyuze muri porogaramu yayo ya WeCollect, aho itanga ubwishyu ku bayikoresha mu gushyira iyi myanda ahabugenewe yaje ku mwanya wa kane, haheruka LifeLine, ikigo cyakoze porogaramu yo korohereza abantu kubona imiti y’ibanze binyuze muri serivisi zihatangirwa.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yabwiye abitwaye neza mu marushanwa ya HangaPitchfest 2024, ko ari umutungo ukomeye Afurika ifite, anashimira gahunda nk’izi zibahuza kugira ngo bashake ibisubizo by’ibibazo bibangamiye Umugabane wa Afurika hagamijwe iterambere rirambye.

Yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rugomba guhabwa buri kimwe rukeneye kugira ngo rubyaze umusaruro amahirwe ahari, maze nabo bagire uruhare mu iterambere.

Ati “Kugera kuri ibi hakenewe ishoramari n’ubufatanye bw’abafatanyabikorwa kugira ngo ubumenyi no guhanga udushya by’abato byiyongere. Dukeneye guhuza sisitemu zacu z’uburezi n’isoko ry’umurimo rihindagurika.”

“Ishoramari mu kuzamurira urubyiruko rwacu ubushobozi mu by’ikoranabuhanga ni ingenzi, kuko imirimo y’ubu ku Isi ariho ishingiye. Ikindi kandi ibihugu byacu bikwiye gukomeza gushyiraho politiki n’ibikorwaremezo no gushyiraho uburyo bushyigikira ukwaguka no guhanga ibishya by’urubyiruko.”

Minisitiri w’Intebe Ngirente yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda yizera ko guhanga ibishya n’ubuhanga ari ingezi mu gushyigikira no gufasha abahanga b’urubyiruko mu guhanga umurimo no guteza imbere ubukungu.

Ati “Nk’uko bikubiye mu Cyerekezo 2050 no mu cyiro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, urubyiruko nirwo rushyizwe mbere mu guhanga imirimo mishya kandi ibyara inyungu.”

“Nka guverinoma kandi dushishikariza urubyiruko kujya mu nshingano z’ubuyobozi kugira ngo rutange umusanzu mu iterambere ry’igihugu.”

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimiye ba rwiyemezamirimo batanu bahize abarenga 300.

Ati “Ndabizeza ko guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira ibitekerezo byanyu. Mukomeze mwiyizere munavugurure ibitekerezo n’imishinga yanyu mufite intego yo gutsinda. Mujye muhora mwibuka ko ikinyabupfura, gukora cyane no kwitanga ari iby’ingenzi bizabageza ku nstinzi mu byo mukora byose.”

Yabasabya urubyiruko rwari ruri aho ko rwaba ba ambasaderi b’impinduka zaho baba hose, nk’uko bahora bashishikarizwa gushaka umuti w’ibigikoma mu nkokora iterambere ry’umugabane.

Ati “Tubijeje ubufasha kugira ngo ibi mubigire impamo.”

Kuva Hanga Pitchfest yatangira mu bihumbi 2021, imaze kwakira imishinga irenga 200, asaga miliyoni 600 Frw akoreshwa mu kuyitera inkunga no gushora imari.

Ubwo hazozwaga ‘Hanga Pitchfest 2024’, hanamuritswe ku mugaragaro umushingwa wa ‘Hanga Hubs’ watangijwe na Guverinoma y’u Rwanda na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, hagamijwe gushyigikira iterambere ry’abikorera no guhanga imirimo mu Rwanda binyuze mu guhanga udushya mu mujyi yunganira Kigali.

Ushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi [RISA]. Kuri ubu ukorera mu Turere Muhanga, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yabwiye abitwaye neza mu marushanwa ya HangaPitchfest 2024, ko ari umutungo ukomeye Afurika ifite
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, ni umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Innocent Bagamba Muhizi, yashimangiye uruhare rw'urubyiruko mu kubaka iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni ageza ubutumwa ku bari bitabiriye ibi birori
Ubwo umwe mu bahataniraga ibihembo yamurikaga umushinga we
Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko guverinoma yiteguye gukomeza gushyigikira imishinga yatsinze
Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yafatanye ifoto y'urwibutso na ba nyirimishinga yatsinze
Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ubwo yakirikiranaga uko ba nyiri mishinga bayimurika
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko gahunda nk'izi zishimangira gahunda y'igihugu yo kubaka iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah [hagati], nawe yari yitabiriye ibi birori
Minisitiri Ngirente yashimiye ikigo cya Sinc-Today Ltd cyegukanye Hanga Pitchfest 2024
LifeLine, ikigo cyakoze porogaramu yo korohereza abantu kubona imiti y'ibanze binyuze muri serivisi zihatangirwa, cyegukanye umwanya wa gatanu
Indaro Foundation niyo yasusurukije abari bitabiriye ibi birori
Ibi birori byari byitabiriwe n'abantu benshi biganjemo urubyiruko
Hanga Pitchfest 2024 yahujwe n'Inama Nyafurika ya YouthConnekt Africa yari imaze iminsi ibere i Kigali
Hanahembwe imishinga yahize iyindi mu marushanwa ya ‘HackLabs’ yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage [UNFPA]
Geuza Ltd ikigo gikora ibikoresho byifashishwa n’abafite ubumuga birimo imbago, insimburangingo n’ibindi, biba byakozwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga biba byarakoreshejwe, cyegukanye umwanya wa kabiri
Cleanville Ltd ikigo kigamije kunoza imicungire y’imyanda ya pulasitiki binyuze muri porogaramu yayo ya WeCollect, aho izajya itanga ubwishyu ku bayikoresha mu gushyira iyi myanda ahabugenewe, cyabaye icya kane
Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko hashyizweho 'Hanga Hubs' no mu yindi mijyi itari Kigali kugira ngo hatazagira urubyiruko rusigara inyuma
Akanama nkemurampaka muri 'Hanga Pitchfest 2024' ubwo kamurikirwaga imishinga iri guhatanira igihembo nyamukuru
Afya Wave, ikigo kibanda ku gukora udukoresho twa ‘ultrasound’ twifashishwa mu buvuzi mu kureba imikorere y'ingingo z'imbere mu mubiri, cyegukanye umwanya wa gatatu
Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ku rwego rwa Afurika, Ahunna Eziakonwa, yari yabukereye
Aba ni abana barererwa muri Indaro Foundation

Amafoto: Nezerwa Salomon & Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .