BK Urumuri ni gahunda ya BK Foundation ifatanyije na Inkomoko Rwanda, igamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse mu nzego zitandukanye ibinyujije mu mahugurwa y’amezi atandatu aho bahabwa ubumenyi, ubujyanama n’inguzanyo zisonewe inyungu, kandi ntibasabwe ingwate.
Ba rwiyemezamirimo batanu batsinze bavuye muri 12 baheruka kumurika imishinga yabo nyuma yo guhabwa amahugurwa y’amezi atandatu, yibanda ku bumenyi bwo gucunga imari, gushaka amasoko no kunoza imikorere y’imishinga.
Bitandukanye no mu bihe byabanje, ku nshuro ya munani imishinga yahize indi uko ari itanu ni iy’abari n’abategarugori.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yagize ati “Twahisemo abari n’abategarugori kuko bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu kandi ni ingenzi gushyigikira imishinga yabo.”
Imishinga itanu yatoranyijwe yaturutse mu turere two mu Mujyi wa Kigali, Musanze, Gicumbi na Kayonza.
Umuyobozi wa Inkomoko Rwanda itanga aya mahugurwa, Mugabo Emmanuel, yagize ati “Twafashije ba rwiyemezamirimo kumenya gucunga umutungo wabo neza no gushyira gahunda mu bucuruzi bwabo kugira ngo barusheho kunguka.”
Uwase Christelle ufite umushinga wo gutubura imbuto z’ibirayi mu Karere ka Gicumbi, wahawe igihembo cy’inguzanyo ingana na miliyoni 7 Frw, avuga ko aya mafaranga azamufasha kwagura umushinga we, aho yifuza kongera ingano y’imbuto atubura kugira ngo zishobore kugera ku baturage bose.
Uwamariya Alphonsine, ukora ubucuruzi bw’ibikoresho by’isuku n’isukura utuye mu Karere ka Kayonza, yagaragaje ko amahugura yahawe na BK Urumuri yamugiriye akamaro mu kumenyekanisha ubucuruzi bwe.
Ati “Mbere ntabwo twakoraga ubukangurambaga bwimbitse, ugasanga twicaye dutegereje ko abakiriya bazadusanga aho twicaye ariko tumaze guhugurwa nibwo nabonye ko ashobora kugenda ahantu hatandukanye akaganiriza abantu ibyo akora, akanabishyira ku mbuga nkoranyambaga bigakurura abakiriya.”
Umutoniwabo Yvette ufite uruganda rutunganya ifu y’igikoma mu Mujyi wa Kigali, yashimye iyi nkunga avuga ko izamufasha kuzumura ingano y’ibyo akora.
Ati “Aya mafaranga azamfasha kugura imashini izazamura umusaruro w’uruganda rwanjye bizamfasha kuva kuri toni 15 nasohoraga buri kwezi ngere kuri toni 25 buri kwezi.”
Twizerimana Alphonsine ukora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto mu Karere ka Musanze, yavuze ko aya mafaranga azamufasha gushyira ikoranabuhanga mu mirimo ye no kongera umusaruro.
Ati “Nzava ku musaruro w’ibilo 250 ku kwezi nkagera ku bilo 750 bitewe n’uko nshaka kongera ikoranabuhanga mu buhinzi bwanjye.”
BK Foundation igaragaza ko iyi gahunda izakomeza gufasha ba rwiyemezamirimo bato kwagura imishinga yabo no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Kugeza ubu BK Foundation imaze gutanga arenga miliyoni 234 Frw mu nguzanyo zisonewe inyungu, zigahabwa ba rwiyemezamirimo bato.
Andi mafoto agaragaza abatsindiye ibihembo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!