Ni amahirwe abashoramari benshi bakomeje kubyaza umusaruro, cyane ko aka karere kanafite umwihariko wo kuba irembo ry’u Rwanda, rirebana neza n’Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo binyuze ku mipaka ine ya Kabuhanga, PoidLourds, La Corniche no ku cyambu ku ruganda rwa Bralirwa.
Ikiyaga cya Kivu kandi ni ikigega kikibitse amahirwe menshi yabyazwa ishoramari, urugero nko mu kubaka inzu zibika ibicuruzwa (Bonded Warehouses) no kongerera agaciro ibyambutswa kuri iyi mipaka.
Ni ahantu kandi ku wa 14 Kanama 2022 hazakira amarushanwa adasanzwe ya Iroman 70,3, ahuriza hamwe isiganwa ku magare, ku maguru no koga.
Rubavu nk’Umujyi wunganira Kigali ni akarere kamaze kubaka ubushobozi mu by’ubukerarugendo, gafite ubushobozi bwo kwakira abashyitsi 350 buri munsi mu mahoteli 20. Nibura ku mwaka kakira abashyitsi 127.000.
Ni akarere gafite ubuso bwa 388,3 km², ndetse mu 2021 kari gatuwe n’abaturage 469.379, igice kinini ari abagore (50.1%).
Iyi ni imwe mu mishinga minini yitezweho guhindura isura y’aka Karere ka Rubavu, n’Umujyi wa Rubavu mu buryo bw’umwihariko.
1. Ibitaro bishya
Mu gihe kiri imbere, Umujyi wa Rubavu ugiye kubona ibitaro bishya bigezweho, nyuma y’uko ibya Gisenyi byakomeje guhura n’ibibazo bitewe n’ahantu biherereye, harimo n’ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Uyu mujyi ugiye kubakwamo ibitaro bigezweho bigizwemo uruhare na Ambasade ya Hongrie mu Rwanda, bikazuzura bitwaye amafaranga asaga milyari 32 Frw.
Ni ibitaro byitezweho guha serivisi abaturage ba Rubavu n’abo hakurya y’umupaka muri RDC, ndetse hari serivisi zisaga 10 ziziyogeramo ugereranyije n’izabonekaga mu Karere ka Rubavu.
2. Ibyambu
Ni mahirwe akomeye, bijyanye n’uko aka karere gafite mahirwe yihariye yo kuba gakora ku kiyaga cya Kivu.
Karimo kubakwaho ibyambu byitezweho kwihutisha ubucuruzi n’abaturanyi. Biteganywa ko icyambu cya Rubavu kizuzura mu mpera z’uyu mwaka.
3. Isoko rya Rubavu
Uyu ni umushinga ukomeye ariko umaze igihe kirekire, ubu urimo gushyirwa mu bikorwa n’abashoramari bibumbiye muri Rubavu Investment Company.
Ni umushinga wabanje gukorwa n’akarere ariko uza kudindira, biba ngombwa ko hinjiramo abikorera nyuma yo kubara imirimo Akarere kari kamaze gukora igera muri miliyari 2 Frw.
Umushinga ugeze mu mirimo ya nyuma, ubu barimo kunoza inyubako, hatahiwe amarangi no gushyiramo ibyuma bizamura abantu mu nyubako.


4. Wilderness eco-resort i Nyamyumba
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko mu minsi mike mu Murenge wa Nyamyumba hazuzura hoteli nshya y’nyenyeri eshanu.
Ni hotel izazana umwihariko wo kwifashisha amashyuza mu byumba, ni ukuvuga ko kuri bo, gushyushya amazi abantu bakaraba mu byumba bizaba amateka.


5. Nengo Hill waterfront
Uyu ni umushinga ugiye gukorwa n’ikigo Zipline, umenyerewe mu bihugu bifite imisozi miremire nk’u Busuwisi. Uzakorwa n’ikigo Zipline.
Biteganywa ko niwuzura, abantu bazaba bashobora kurira umusozi wa Nengo, bakajya ku migozi, bakayimanukiraho ikabageza hasi mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.
Ni umushinga niwuzura witezweho kureshya ba mukerarugendo benshi.

6. Gare nshya
Ni umushinga witezweho kunoza uburyo bw’ingendo rusange zihuza Umujyi wa Rubavu n’ibindi bice by’igihugu cyangwa ingendo zibera imbere muri uyu mujyi.
Gare nshya ya Rubavu izubakwa n’ikigo JALI Investments.

7. Rugerero Real Estate Development
Ni umushinga witezweho gutanga inzu yinshi zo guturamo kandi zigezweho, zizaba zigize umudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero.

8. Ubworozi bw’amafi
Bijyanye n’uburyo Rubavu ikora ku kiyaga cya Kivu, ubworozi bw’amafi ni umushinga ugiye kongerwamo ubushobozi.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bukomeje gushakisha abashoramari bateza imbere uru rwego bitandukanye n’uko rurimo gukorwamo, ku buryo rwatanga umusaruro uri hejuru kurushaho.

9. Rubavu Shopping Mall
Ni umushinga wo kubaka inzu igezweho y’ubucuruzi, yaba ishobora kwakira ubucuruzi butandukanye burimo n’amaduka akomeye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwateganyije ko nubwo ukeneye ishoramari rikomeye, ufite amahirwe menshi kuko wakorerwa ahegereye imbibi za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahantu hatuwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri.

10. Icyanya cy’inganda
Kubaka icyanya cy’inganda ni umushinga urimo guhabwa imbaraga cyane n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.
Witezweho gutuma abaturage babona aho bahahira ibikorerwa mu ganda hafi yabo, ibikorwa byose bikagenda byubakwa hanahanzwe amaso ku bakiliya baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!