Izi nka bazihawe ku Cyumweru, tariki 1 Gicurasi 2022, ubwo abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare basuraga abaturage bo mu Murenge wa Rukomo mu cyumweru cyahariwe umujyanama.
Imiryango yahawe inka ni iyo mu Mirenge ya Nyagatare, Mimuri, Rukomo na Mukama.
Sentama John w’imyaka 75 utuye mu Murenge wa Nyagatare yavuze ko yaherukaga korora inka mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Ubu ngiye kuyifata neza ndebe ko izampa amata njye n’umuryango wanjye ku buryo izamfasha gusaza neza. Urumva kuba warabayeho ufite inka bakazinyaga ugasigariraho ntabwo byari byoroshye.”
Yavuze ko inka yahawe igiye kumufasha kubona ifumbire izongera umusaruro yajyaga akura mu buhinzi bwe. Yijeje ubuyobozi ko azayifata neza.
Rutaganira Isaac utuye mu Murenge wa Rukomo we yashimiye Leta ku bwo kwita ku miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko agiye gusezera kugura amata ku muhanda ngo kuko biri mu byamugoraga cyane.
Ati “Twajyaga tugura litiro y’amata 300 Frw bikatugora ariko tukabikora. Ubu turashimira ko duhawe inka igiye kubakamirwa ubwo natwe bizaduha imbaraga zo kwita ku bindi.”
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagambe Godfrey, yavuze ko aba baturage bahawe inka ari muri gahunda abajyanama bari gukoranamo n’abikorera buri mwaka ngo bakazajya baremera imiryango y’abarokotse Jenoside mu kuyifasha kwiyubaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko buri uko habonetse ubushobozi hazajya harebwa ukeneye ubufasha kugira ngo abuhabwe mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwiyubaka.
Inka zahawe imiryango ine zatanzwe na Koperative y’Abahinzi b’Umuceri ya CODERVAM ikorera mu Mirenge ya Rukomo, Mimuri na Nyagatare.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!