00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiryango y’abagororerwa i Iwawa yashyiriweho uburyo buborohereza kubasura

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 30 July 2022 saa 11:37
Yasuwe :

Imiryango y’abafite ababo bagororerwa i Iwawa bishimiye amahirwe bashyiriweho yo kubasura bakamenya uko babayeho.

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2022, nibwo ku nshuro ya mbere, ababyeyi bafite abana bagororerwa Iwawa n’abagore bafite abagabo bagororerwayo babasuye ari benshi.

Ubusanzwe hajyagayo bake cyane bitewe n’uko ikirwa cya Iwawa kiri kure uvuye ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu.

Mukamazimpaka Grace ufite abana babiri bari kugororerwa Iwawa yavuze ko yajyaga yumva ko Iwawa ari ahantu habi ariko ngo akurikije ibyo yiboneye yasanze abavuga ko ari habi babeshya.

Uyu mubyeyi yabwiye abana be ko yamaze kubabarira abasaba kutazasubira mu gihiriri cyatumye bararuka bagahinduka abajura.

Nshimiyimana Pascal yashimiye umubyeyi we wamusuye amwizeza ko azataha yarahindutse.

Ati "Umubyeyi wacu icyo twamubwira ni uko tugiye kuba abana beza, tuzataha twarahindutse. Byari byaratewe n’ikigare cyatumye tuva mu rugo tujya kuba muri guetto. Nituva hano tuzasubira mu rugo."

Mukakabaha Germaine yasuye umugabo we wafashwe atagira ibyangombwa bimuranga. Yari afite impungenge ko asanga umugabo we yarabaye nabi ariko ngo yasanze ameze neza.

Ati "Nejejwe no kuba ngeze hano ngahura n’umugabo wanjye. Nari mukumbuye cyane numvaga ntazongera kumubona vuba. Iyo bahavugaga numvaga ari ahantu habi cyane hateye ubwoba ariko nahageze nsanga ni heza.”

Nsengumukiza Samuel, umugabo wa Mukakabaha yabwiye IGIHE ko yishimiye ko umugore we yamusuye, akanamushyikiriza inkuru y’uko abana babo babiri bameze neza.

Uyu mugabo wari usanzwe akora umwuga w’ububaji mu mujyi wa Kigali yavuze ko kujyanwa Iwawa byamuhaye amahirwe yo kwiyungura ubumenyi mu mwuga we.

Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco yishyuriye abafite ababo bagororerwa Iwawa itike y’ubwato buva i Rubavu bugera Iwawa.

Itike ibageza aho ubwato buhagurukira barayishakira ndetse hari n’abo bisaba kurara i Rubavu kuko ubwato buharuka buzindutse kugira ngo bubone igihe bugerera Iwawa n’igihe bugarukira.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igororamuco, Mufulukye Fred yavuze ko iyi gahunda bayishyizeho mu rwego rwo gufasha aboherezwayo kugororwa vuba.

Ati "Wasangaga dufite umwana hano dufasha ariko afitanye ikibazo n’ababyeyi batarigeze bahura n’abajyanama bacu hano ngo bamuhuze n’umwana. Ababyeyi n’abana bishimye. Bizatuma umwana nava hano bamugirira icyizere ko yahindutse."

Abagororerwa Iwawa bahabwa serivise z’ubuvuzi bakanigishwa ububaji, ubudozi, ubwubatsi n’ubuhinzi n’ubworozi ku buntu. Muri serivise bahabwa harimo no kubahuza n’inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe zikabaganiriza.

Dr Uwihoreye Chaste, inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe yavuze ko iyi gahunda yo guhuza abagororwa n’imiryango yabo ari nziza kuko ituma umubyeyi yumva ko na we afite uruhare mu kuvura umwana we.

Magingo Iwawa hari kugororerwa icyiciro cya 22 kigizwe n’abantu 3520. Kuva iyi gahunda yatangira Leta imaze kugorora abarenga ibihumbi 41 barimo abarenga ibihumbi 28 bagororewe Iwawa.

Imiryango y'abagororerwa i Iwawa yabasuye bahabwa umwnaya wo kuganira
Ntibyari bisanzwe ko abagorerwa i Iwawa basurwa muri ubu buryo
Abagore basuye abagabo babo bagororerwa i Iwawa
Mu byo abagororerwa i Iwawa bigisha harimo ububaji bw'ibikoresho bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .