Byagarutsweho tariki 3 Mata 2025 mu biganiro byateguwe na Happy Family Rwanda Oraganization ifatanyije na Views of Rwanda n’Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).
Byagarukaga ku kwigira hamwe icyakorwa mu kwirinda ko abangavu bata ishuri nyuma yo guterwa inda..
Umuyobozi w’Umuryango Happy Family Rwanda, Nsengimana Rafiki Justin, yavuze ko ibyo biganiro byateguwe hagamijwe gukangurira umuryango mugari muri rusange gufasha abana baterwa inda kudacikiriza inzozi zabo bitewe no guta ishuri.
Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Women, Adolescent and Child Health Initiative (RWACHI), Nsengiyumva James, yavuze ko ubushakashatsi wakoreye mu turere twa Kamonyi, Nyagatare, Gicumbi na Rubavu mu 2023/24, wasanze abagera kuri 35% mu bangavu baterwa inda batabasha gusubira ku ishuri.
Muri abo, wasanze uturere tugerageza bakagerwaho na gahunda zo kwiga imyuga ariko hakabamo ibibazo by’amikoro make yo kubona uburyo bwo gutangira gukora.
Nsengiyumva yavuze ko basanga ibishobora gukorwa mu gukemura icyo kibazo ari ababyeyi bakwiye gufata iya mbere mu kurinda abana inda zitateganyijwe kuko hamwe baterera iyo, ariko ko mu gihe bamaze kuzitwara hari uburyo bashobora kubaba hafi ubuzima bugakomeza.
Ati “Ikintu cya mbere uriya mwana aba akeneye ni ubujyanama kuko aba yarahuye n’ihungabana ryatewe n’inda itateganyijwe. Ubwo bufasha butangirwa muri Isange One Stop Center ariko ababyeyi bagomba gutera intambwe yo kujyanayo umwana. Ikindi kiba kigomba kubanza gukorwa ni ukwakira umwana nk’umuryango, hari aho usanga umugabo avuga ngo uyu mwana ndamutema, ni ikigoryi cya nyina n’ibindi.”
Yongeyeho ko ibikwiye gukurikiraho ari ugushakira umwana ubutabera no kwicara kw’ababyeyi bakareba niba nta bufasha mu by’ubuvuzi akeneye kuko hashobora kuba hari ingaruka yatewe no kubyara akiri muto noneho nyuma agafashwa gusubira mu ishuri hashingiwe ku byifuzo bye.
Gikundiro Marlene Queen wabyaye afite imyaka 21, yiga mu mashuri yisumbuye akava mu ishuri, ariko nyuma akaza kurisubiramo, yavuze ko yaganirijwe akabanza kwiyakira aho byatumye yumva ko agikeneye kwiga asubirayo, arangiza amashuri ye. Yagiriye inama bagenzi be yo kudaheranwa no kubyara kuko ubuzima buba bugikomeje.
Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu 2023/24 bugaragaza ko abana 44% mu batewe inda icyo gihe basanzwe biga mu mashuri abanza mu gihe 29% bigaga mu mashuri yisumbuye, 21% bari barataye ishuri naho 6% ntibari barigeze batangira ishuri.
Muri abo bangavu batewe inda, abagera kuri 78% bataye ishuri nyuma yo gusama ntibongera kurisubiramo; 17% bavuye mu ishuri igihe gito barisubiramo bamaze kubyara; naho 5% gusa ni bo bashoboye gukomeza kwiga mu gihe cyose bari batwite.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!