00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiryango itegamiye kuri Leta yiyemeje kwita ku buzima bwo mu mutwe mu kubaka amahoro arambye

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 9 February 2025 saa 08:35
Yasuwe :

Abakora mu miryango itegamiye kuri Leta itandukanye ikorera mu Rwanda ibijyanye no gutanga ubufasha mu by’ubuzima bwo mu mutwe no kubaka amahoro, biyemeje gutera intambwe mu guhuza izo ngingo zombi kuko zuzuzanya mu mibereho y’abantu.

Ibi babitangaje ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi ine yateguwe n’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR). Ni amahugurwa abera muri buri gihugu mu bigize ICGLR hagamijwe kubaka amahoro arambye mu Karere.

Yigiraga hamwe uburyo bwo kubaka amahoro arambye mu Karere binyuze mu kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abahura n’abindi bibazo bibangamira imibanire nk’intambara.

Yitabiriwe n’abantu 40 bakora mu nzego za Leta no mu miryango itegamiye kuri Leta ikora ibijyanye no kubaka amahoro n’ubuzima bwo mu mutwe.

Mukunde Germaine ukorera umuryango witwa Prison Fellowship Rwanda usanzwe ufasha abagororwa n’impunzi mu kubaka amahoro, yavuze ko yamenye ko isanamitima n’ubuzima bwo mu mutwe bihura cyane no kubaka amahoro arambye.

Ati “Wasanganga ibikorwa dukora by’isanamitima tubikora byonyine n’indi miryango ikora ibyo kubaka amahoro ikabikora ukwayo, ariko dushaka kujya tubitanga byombi kugira ngo abo dufasha babe babahawe serivisi yuzuye. Iyo umuntu afite ibibazo by’amakimbirane n’ibindi bimubuza amahoro bituma ahura n’ihungabana.”

“Ni ngombwa rero ko bikorerwa hamwe ufashijwe kubaka amahoro agafashwa no kwita ku buzima bwo mutwe. Iyo umuryango mugari ufite abantu babashije gukira ibikomere babasha no kubaka amahoro bakagira imibanire myiza.”

Dukuzumuremyi Ernest ukorera umuryango mpuzamahanga witwa Interpeace mu Rwanda, yavuze ko basanzwe bakorana na Leta muri gahunda zo kubaka amahoro ariko ko ubu bagiye kunoza iyo mikoranire kugira ngo bitange umusaruro kurushaho.

Ati “Tugiye gufatanya na MINUBUMWE, MINISANTE na MIGEPROF dushyireho amatsinda yo gukoreramo azadufasha kurushaho kunoza ibyo dukora byo kubaka amahoro tubihuze n’isanamitima ku buryo bamwe bazajya bakora kimwe abandi bagakora ikindi ntitubihurireho kandi intego ari imwe.”

Karangwa Diogène ukorera umuryango witwa ICBS Rwanda, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kubaka amahoro arambye mu gihugu hakiri byinshi byo gukora kuko cyaciye mu mateka yihariye ya Jenoside, kandi no mu Karere k’Ibiyaga Bigari hakaba hakigaragara ibibazo by’amakimbirane.

Dora Byamukama wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ICGLR, yavuze ko impamvu nyamakuru bahuguye abantu ku gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu kubaka amahoro ari uko kenshi usanga byirengagizwa.

Ati “Urugero nk’iyo umuntu ahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kenshi usanga tureba ibikomere byo ku mubiri gusa ntitwite ku buzima bwe bwo mu mutwe. Tugomba kwigira hamwe uburyo bwo kumuha ubufasha bwuzuye no kumuvura kandi bugomba guhuriza hamwe ubuzima bwo mu mutwe, ubufasha mu mibanire no kubaka amahoro noneho bikabyara amahoro arambye mu Karere.”

Yakomeje avuga ko imibare y’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu Karere igiye itandukana bitewe n’igihugu mu bigize ICGLR, ariko ko impamvu zangiza amahoro arambye mu Karere zigihari nk’amakimbirane abyara intambara, ubuhunzi, abava mu byabo n’izindi zitandukanye zibangamira imibanire y’abantu.

Ubuyobozi bw’Ishami rishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda bwagaragaje ko Akarere kamaze imyaka irenga 20 mu makimbirane yagiye atera ibibazo mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kandi ko ingaruka zabyo ku mahoro arambye zititaweho uko bikwiye zatuma mu mibanire y’abantu hari ibibazo bikomeza kwisubiramo.

ICGLR igizwe n’ibihugu 12 birimo u Rwanda, Angola, u Burundi, Centrafrique, Repubulika ya Congo, RDC, Sudani y’Epfo, Sudani, Kenya, Tanzania Uganda na Zambia.

Aya mahugurwa yitabiriwe n'abakora imirimo itandukanye ijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe no kubaka amahoro arambye
Abatanze ayo mahugurwa bakora mu nzego zitandukanye
Dora Byamukama wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ICGLR, yavuze ko gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe akenshi usanga byirengagizwa
Karangwa Diogène yavuze ko mu Rwanda no mu Karere hari ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bikeneye kwitabwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .