00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiryango itegamiye kuri Leta yasabwe kugira uruhare mu kwigisha amategeko

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 11:07
Yasuwe :

Imiryango itegamiye kuri Leta yasabwe kongera imbaraga muri serivisi itanga ku Banyarwanda, by’umwihariko ku zijyanye n’ubujyanama mu by’amategeko.

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo Isi yose yizihize Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Uburenganzira bwa Muntu ku nshuro ya 73, Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda yawijihirije mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 8 Ukuboza 2021.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yashimiye iyo miryango ku musanzu wayo mu kurengera no guharanira uburenganzira bwa muntu, ariko ayisaba kongera ingufu mu bujyanama mu by’amategeko.

Yagize ati “Turacyabakeneyeho serivisi nyinshi ariko zose zigamije guha umuturage uburenganzira n’ubutabera[…] Mu zo dukeneye twavugamo ubujyanama mu mategeko no gutanga icyerekezo cy’aho umuturage akwiye kumenya ngo ikibazo afite giteye gutya, gikwiye gukemurirwa aha.”

Yongeyeho ko hanakenewe amahugurwa agamije kubakira ubushobozi inzego z’ibanze, ashimira ko imiryango yatangiye urwo rugendo.

Ati “Turifuza kubaka inzira y’ubutabera na serivisi nziza zijyanye nabwo ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu mu buryo burambye. Kugira ngo ibi bigerweho, dukeneye ko abafatanyabikorwa bagira uruhare mu kubakira ubushobozi inzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’aho bakemurira abaturage ibibazo umunsi ku wundi.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yasobanuye ko imiryango itegamiye kuri Leta ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu rugamba rwo kurengera uburenganzira bwa muntu.

Ati “Uruhare rwabo ntawarwirengagiza rurakenewe kuko ni abantu bakorana n’abaturage umunsi ku munsi.”

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari (GLIHD), Me Umulisa Vestine, yahamije ko abagenerwabikorwa bakigaragaza ko amategeko asohoka batayabona.

Yibukije ko abantu bose bagomba kugira ubushake bwo kumenya amategeko kuko ari cyo kizabafasha kumenya uburenganzira bwabo.

Ati “Dufite inshingano zo gukora ubukangurambaga bw’amategeko mashya, gukora ubuvugizi bw’aya kera akavugururwa, byamara kuvugururwa no gushyirwa ku murongo, bikamenyeshwa Abanyarwanda muri rusange.”

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana uburenganzira bwa muntu uzizihizwa ku wa 10 Ukuboza 2021, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kugabanya ubusumbane hagamijwe kongera uburenganzira bwa muntu.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yashimye umusanzu wa sosiyete sivile mu kurengera no guharanira uburenganzira bwa muntu
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yasobanuye ko imiryango itegamiye kuri Leta ari abafatanyabikorwa b’ingenzi
Imiryango itari iya Leta yasabwe gushyira imbaraga mu kwigisha amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .