Imiryango itari iya leta yasabye ko kwigisha ibijyanye n’imisoro bidaharirwa RRA

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 15 Ukwakira 2019 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Imiryango itari iya leta mu Rwanda yagaragaje ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA, kidakwiye guharirwa inshingano z’ubukangurambaga no kwigisha abaturage ibjyanye no gusora, ahubwo gikwiye kuzuzanya n’izindi nzego.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2019 mu nama yateguwe n’Umuryango uharanira guteza imbere imiyoborere muri Afurika (Governance for Africa) ufatanyije na RRA, hagamijwe kurebera hamwe uruhare rw’imiryango itari iya leta mu kumenyekanisha ibijyanye n’imisoro.

Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza uhagarariye imiryango itari iya leta mu Rwanda, asanga RRA itajya ishyiraho itegeko ngo nirangiza ijye no kurikorera ubuvugizi.

Ati “RRA ishobora gushyiraho itegeko noneho ikajya no kwigisha. Biragoranye cyane ngo ube umuntu ushyiraho itegeko noneho ngo ujye no kurikorera ubuvugizi, bisaba ko abafatanyabikorwa bagufasha gukorera ubuvugizi rya tegeko kugira ngo umuturage abone ko atari inyungu z’ikigo runaka ahubwo akabona ko ari inyungu z’igihugu ari ngombwa ko abigiramo uruhare.”

“Ninayo mpamvu ari ngombwa ko imiryango itari iya leta ikorana n’inzego zitandukanye, si RRA gusa ahubwo n’izindi nzego za leta zishinzwe politiki zitandukanye kugira ngo bafatanye mu kumenyekanisha izo gahunda.”

Imiryango itari iya leta ivuga ko ariyo ibana n’abaturage umunsi ku munsi, ari nayo mpamvu byayorohera kwigisha abaturage gahunda za leta kandi bakazumva vuba.

Ku kijyanye n’ibivugwa ko hari ababona RRA bakiruka cyangwa bagafunga amaduka, Komiseri Wungirije wa RRA ushinzwe abasora, Drocelle Mukashyaka yavuzeko hari abantu batatojwe umuco wo gusora n’impamvu yo gusora.

Ati “Ikibateye ubwoba ntabwo njyewe nakimenya, wenda ubwo tugiye gukorana n’imiryango itari iya leta izatwereka koko niba abantu bafite ubwoba. Ariko kimwe nzi ni uko wa muco wo gusora abantu ntawo batojwe n’impamvu yo gusora n’uburyo bikorwamo, ababa batarinjira muri ubwo buryo nibo bafite ubwoba.”

Imibare igaragaza ko 92% mu Rwanda basora bibwirije hatabayeho guhwiturwa, naho 8% usigaye hakaba harimo bamwe batandikisha imisoro mu gihe batangiye gukora ibikorwa bibyara inyungu, n’abandi batatamenyekanisha ibyo bakora ntibanishyure umusoro.

Bimwe mu iterambere ryagezweho mu kwakira imisoro harimo kumenyekanisha imisoro hifashishijwe mudasobwa, kumenyekanisha no kwishyura imisoro ukoresheje telefoni n’imashini intanga inyemezabwishyu. Ibi byose byagize uruhare rukomeye mu kugabanya umurongo muremure abantu batondaga bagiye kwishyura imisoro.

Habayeho ibiganiro nyunguranabitekerezo ku bijyanye n'imisoro
Komiseri wungirije wa RRA ushinzwe abasora, Mukashyaka Drocelle, asanga abagira ubwoba bwo gusora ari abataratojwe uwo muco
Ni ibiganiro byaranzwe no kungurana ibitekerezo ku ngingo zirebana n'imisoro
Umuyozi w'ikigo gishinzwe guteza imbere imiyoborere muri Afurika, Cyrus Nkusi, muri iki kiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza