Ibibazo byerekeye serivisi z’ubutaka biri mu byiganje cyane mu baturage ndetse Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko mu bibazo byose rwakiriye mu mwaka wa 2023/2024, ibirebana n’ubutaka byihariye 29%.
Mu biganiro Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije bagiranye n’abahagarariye imiryango itari iya Leta (societe civile), kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2024, hagaragajwe ko hakiri ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigenga ubutaka.
Iteka rya Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano ryasohotse muri Nyakanga 2024 riteganya ko muntu ufite ubutaka bugenewe ubuhinzi atabubyaza umusaruro, bufatirwa na Leta nibura imyaka itatu ikurikiranye, ikaba ishobora kuburagiza undi wabubyaza umusaruro.
Gusa ifatira ribanzirizwa n’integuza y’iminsi 90 Minisitiri aha nyiri ubutaka. Iyo ahise agaragaza icyo azabukoresha mu gihe kitarenze umwaka cyangwa akabwatira undi muntu ububyaza umusaruro ifatira rirasubikwa.
Iri teka kandi rivuga ko umuntu utunze ubutaka ashobora kwandikira Minisitiri asaba ko amasezerano yo gutunga ubutaka aseswa.
Ibi kandi bishobora gukorwa mu gihe ubutaka buri ahamaze gushyirwa ibikorwaremezo by’ibanze birimo umuhanda, amazi, n’amashanyarazi cyangwa buri ahemerewe gutangirwa impushya zo kubaka ariko nyirabwo ntabubyaze umusaruro mu gihe cy’imyaka itanu yikurikiranya.
Umwe mu bahagarariye imiryango itari iya Leta yabwiye RBA ko gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka ku muntu wananiwe kubwubakaho ari akarengane.
Ati “Hakwiye kujyaho amabwiriza yihariye. Ni iki gishingirwaho mu kuba Leta yasesa amasezerano ku mutungo w’ubutaka? Hari umuturage ushobora kugura ubutaka ariko akaba agitegereje nyuma y’igihe runaka gusaba inguzanyo ngo azubake kuri bwa butaka, mu gihe rero wa muturage waba umwatse ubwo butaka haba harimo n’akarengane mu gihe atari yabona ubushobozi.”
Aba bayobozi bagaragaje ko ibikorwa byo guhererekanya ubutaka ahantu hashyizwe ibikorwa by’inyungu rusange bigorana rimwe na rimwe umuntu agakomeza gusabwa kwishyura umusoro nyamara ubutaka atakibukoresha.
Undi ati “Muri iri tegeko ntabwo bagaragaza uburyo habaho ihererekanyabubasha ahantu hagiye kugenerwa ibikorwa rusange, himuwe abaturage imitungo yari ibanditseho, niba yari ibanditseho rero icyo gihe nibandikwe kuri iyo mitungo, habeho guhererekanya imitugo sinongere ndetse kwakira ubutumwa ya Irembo ivuga ngo urasabwa kandi kongera kujya gusora.”
Banasaba ko mu gihe cyo gutanga gatanya ikomoka ku rupfu rw’umwe mu bashakanye hajya habanza kuba ubushishozi, hakarebwa niba ubutaka butarabonetse nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera aho kubitwarira hamwe nk’aho byose babifatanyije.
Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe imicungire y’ubutaka mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire y’Ubutaka, Muyombano Sylvain yavuze ko hari byinshi biri gushakirwa ibisubizo.
Ati “Hari byinshi biri gukorwa nko guhuza Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro n’Ikigo cy’Ubutaka, sisiteme yabo ubu biri kubakwa, ubu igikozwe muri sisiteme imwe gihita kigaragara mu yindi. Ibi nibirangira n’ibyo bikora bizajya bikomerezaho.”
Yahamije ko byinshi mu bibazo birangwa muri serivisi z’ubutaka bizakemurwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Imibare igaragaza ko ubutaka bwanditse mu Mujyi wa Kigali ari 515.536, harimo 24.759 bwabaye bwanditse kuri Leta kuko nta makuru ahagije ya benebwo ahari.
Mu Ntara y’Amajyaruguru handitse ubutaka burenga miliyoni 2,7, burimo uburenga ibihumbi 292 bwanditse kuri Leta by’agateganyo.
Mu Ntara y’Amajyepfo handitswe ubutaka burenga miliyoni 3,2 burimo uburenga ibihumbi 455 bwanditswe kuri Leta by’agateganyo, mu Burasirazuba handitswe ubutaka burenga miliyoni 2,1; ubwanditswe kuri Leta by’agateganyo burenga ibihumbi 238, mu gihe mu Burengerazuba handitse ubutaka burenga miliyoni 3,2 aho uburenga ibihumbi 361 bwanditswe kuri Leta by’agateganyo kubera ko amakuru ya ba nyirayo atuzuye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!