Imiryango itandatu yahawe miliyoni 200 Frw zizayifasha gutanga ubufasha mu by’amategeko

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 4 Gashyantare 2020 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF), ryateye inkunga ya miliyoni 200 Frw, imiryango itandatu ifite imishinga igamije guteza imbere ubutabera mu bagenerwabikorwa bayo.

Imiryango yatewe inkunga ni AVEGA-Agahozo, wita ku bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, Urugaga rwa sendika z’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Umuryango w’ababumbyi mu Rwanda, (COPORWA), Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisiti (UNILAK) ishami ry’amategeko.

Hari kandi Umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu (ARDHO) n’umuryango uharanira iterambere ry’umuturage n’uburenganzira bwa muntu (ADEPE).

Amasezerano y’iyi nkunga yasinywe kuri uyu wa Kabiri, azatuma iyi miryango ishyira mu bikorwa imishinga yayo yerekeye ubufasha mu by’amategeko.

Arakurikira indi mishinga itanu iri gusoza ibikorwa byayo na yo yatewe inkunga na LAF, hagamijwe ko buri munyarwanda agera ku butabera.

Abanyamuryango ba LAF bagera kuri 40 batanga imishinga mu buryo bw’ipiganwa binyuze mu cyitwa ‘Legal Aid Civil Society Fund’ hagatoranywamo imishinga ikwiye guterwa inkunga.

Imishinga yatewe inkunga yose ihuriye ku kuzafasha abagenerwabikorwa b’imiryango izayishyira mu bikorwa mu bijyanye no kubasobanurira amategeko no kubafasha mu bibazo bafite byerekeye ubutabera.

Umushinga wa ARDHO uzafasha abantu bo mu magereza, hari uzafasha abasigajwe inyuma n’amateka, uwa AVEGA-Agahozo wo gufasha Intwaza mu bijyanye n’irage n’indi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAF, Andrews Kananga, yabwiye IGIHE ko icyo baharanira ari ukugira ngo buri munyarwanda agere ku butabera, mu gihe nta kigega gifasha abatishoboye kugera ku butabera kirashyirwaho na leta.

Ati “Icyo duharanira nka LAF, ni ukugira ngo abanyarwanda bose mu buryo bwo kudaheza uwishoboye n’utishoboye bagere ku butabera igihe bafite ikibazo kirebana n’amategeko.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwegereza ubutabera abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, Mugabo Frank, yavuze ko intambwe yo gutera inkunga indi mishinga itandatu nyuma y’irangiye ari nziza kuko abantu bakeneye ubutabera.

Ati “Abantu bakeneye ubutabera natwe turi aha dukeneye ubutabera. Minisiteri y’Ubutabera ikora ibyerekeye amategeko byose ariko buriya biriya ntabwo ari ubutabera, ubutabera ni ikintu kinini.”

Jean Donald Munyeshuri uyobora inama y’ubutegetsi y’Umuryango w’Ababumbyi mu Rwanda, Coporwa, avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka bagize uwo muryango bahungabanywa cyangwa bagahutazwa, byose bikaba bibangamiye uburenganzira bwabo.

Mu byo umushinga baboneye inkunga uzakora harimo guhuza abaturage n’abayobozi mu buryo bw’ibiganiro rusange, bakagaragaza ibibazo bafite birimo iby’amasambu n’ihohoterwa.

Ati “ Urumva abenshi bagiye banyagwa ubutaka muri biriya bice bya Nyaruguru na Nyamagabe, ni cyo kibazo bagiye bahura nacyo, hari n’abo usanga baba baragiye bafatwa ku ngufu ugasanga afite abana ariko nta bushobozi afite bwo kubitaho.”

Mu mwaka ushize imiryango itanu biteganyijwe ko izasoza ibikorwa byayo muri Gashyantare 2020, na yo yahawe inkunga ya miliyoni 200 Frw.

Kugeza ubu LAF imaze gukoresha 197 757 588 Frw. Buri cyiciro cy’imishinga LAF ifata kiba kigenewe inkunga ya miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Harebwe ku mibare y’ibihembwe bitatu bya mbere, imishinga yageze ku bantu 56 000 bahawe ubufasha butandukanye mu by’amategeko, harimo ibirego 146 bafashijemo abari babifite mu nkiko.

Jean Donald Munyeshuri uyobora inama nkuru ya Coporwa (Ibumoso) n'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAF, Andrews Kananga basinya amasezerano
Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo Mukabayire Valérie yagaragaje ko inkunga izabafasha mu gukemura ibibazo by'irage ababyeyi b'Intwaza bafite
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwegereza ubutabera abaturage, muri Minisiteri y’Ubutabera Mugabo Frank, yashimiye ubufatanye bwa LAF
Imiryango itandatu yo muri LAF niyo izahabwa inkunga mu 2020 nyuma y'indi itanu yayibonye mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .