Imiryango isaga ibihumbi 42 imaze kwishyura umusanzu wa Mutuelle de Santé w’umwaka wa 2020/2021

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Kamena 2020 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwiteganyirize (RSSB) cyatangeje ko imiryango ibihumbi 42 777 imaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé ) bwa 2020/2021, gikangurira abandi batarabikora kwishyura vuba kugira ngo umwaka w’ubwisungane uzatangire barabirangije.

Umwaka w’ubwisungane mu kwivuza utangirana n’umwaka w’ingengo y’imari tariki 1 Nyakanga. RSSB yatangaje ko kugeza muri Gicurasi, abanyarwanda bangana na 79.6 % aribo bari bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka uri kurangira.

Uwo mubare wiyongereyeho 1.1 % ugereranyije n’abanyarwanda 78.5 % bari bishyuye ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2018/2019.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, kuri uyu wa Gatanu yabwiye abanyamakuru ko hari abamaze kwishyura ubwisungane bw’umwaka utaha w’ingengo y’imari mu gihe hasigaye iminsi igera kuri 24 ngo hatangire undi mwaka wa Mutuelle de Santé.

Yavuze ko imiryango 42 777 igizwe n’abantu 198 644 yamaze kwishyura umusanzu bazivurizaho mu mwaka utaha, bingana na 18 % by’abagomba kwishyura bose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yavuze ko abatarishyura ubwisungane mu kwivuza bakwiriye kubikora vuba kugira ngo bazatangire kwivuza tariki 1 Nyakanga 2020.

Mu minsi ishize, igihe cyo gutegereza ukwezi kugira ngo uwishyuye umusanzu atangire kwivuza cyakuweho, hemezwa ko uwishyuye Mutuelle de Santé azajya ahita yemererwa kwivuza akimara kwishyura.

Rugemanshuro yavuze ko ibyo bidakuraho inshingano zo kwishyura umusanzu mbere kuko umuryango wose usabwa kwishyurira rimwe, bityo ko nta wakwizera ko umunsi umuntu azaba yarwaye azahita abonera rimwe amafaranga yo kwishyurira umuryango wose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne yavuze ko icyifuzo ari uko abanyarwanda bose bagira ubwisungane mu kwivuza nta n’umwe uvuyemo.

Ati “Ikigamijwe ni uko buri munyarwanda wese agira ubwishingizi bw’ubuzima. Haracyari benshi badafite ubwishingizi, aho turi rero ntabwo wavuga ko hashimishije turifuza ko ababikora bagera ku 100 %.”

Nubwo muri uyu mwaka habayemo ibibazo by’icyorezo cya Coronavirus cyahungabanyije ubukungu bwa benshi, Nyirarukundo yavuze ko badatekereza ko bizagira ingaruka ku myishyurire ya Mutuelle, kuko Abanyarwanda benshi ari ‘abakozi’ bazi gushakisha.

Kwishyura Mutuelle de Santé bikorwa hashingiwe ku cyiciro cy’Ubudehe umuturage abarizwamo. Abo mu cyiciro cya mbere bishyurirwa na Leta, abo mu cya kabiri n’icya gatatu bishyura 3000 Frw naho abo mu cyiciro cya kane bishyura 7000 Frw.

Kwishyura umusanzu bikorwa mu buryo butandukanye burimo ubw’ikoranabuhanga nko kuri telefone aho ukanda *909# ugakurikiza amabwiriza, ku Murenge Sacco, kwishyura hifashishijwe abakozi b’Irembo cyangwa aba MobiCash.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yatangaje ko abamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka utaha w’ingengo y’imari bangana na 18 % by’abagomba kwishyura bose
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yasabye abatarishyura ubwisungane mu kwivuza bakwiriye kubikora vuba
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yavuze ko icyifuzo ari uko abaturarwanda bose bagira ubwishingizi mu kwivuza

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .