Imiryango isaga 6000 y’i Kirehe yahawe amashanyarazi mu mwaka umwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukwakira 2018 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Abatuye n’abakorera imirimo ibyara inyungu mu Karere ka Kirehe, batangaza ko kubona umuriro w’amashanyarazib yahinduye byinshi mu mibereho yabo birimo kuva mu kizima n’ibindi bibaganisha ku iterambere.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18, Kirehe yari yihaye intego yo gucanira imiryango 5544, ibasha gucanira 6043.

Bamwe mu batuye aka karere, cyane cyane abahawe amashanyarazi mu kwezi gushize IGIHE yasuye, batangaje ko bahise batangiza imirimo ibabyarira inyungu.

Nduwumwami Martin, yavuze ko hashize amezi abiri atangira kogosha kandi ko bimufasha mu mibereho.

Ati "Nari umusore utagira akazi ariko ubu mbasha kubona isabune n’ikindi cyamfasha mu buzima busanzwe. Uyu muriro utaraza nari umushomeri uri aho, mpinga ariko mbona ntaho byangeza."

Nduwumwami, kuri ubu utagira umubyeyi n’umwe, abasha kwinjiza hagati ya 1500 Frw na 3000Frw ku munsi bitewe n’uko yabonye abakiliya, bikamurinda ubuzerere n’ibindi.

Kanyama Deo Gratien wo mu Murenge wa Kigina, afite icyuma gisya ibinyampeke, yakoreshaga mbere yifashishije ingufu za mazutu.

Avuga ko uretse kuba cyarasakuzaga, kigatumura imyotsi ishobora gutera indwara z’ubuhumekero, ngo cyatumaga n’abaturage bahendwa bagacibwa 30 Frw ku kilo cy’amasaka na 50Frw ku cy’ibigori.

Aho atangiriye gukoresha amashanyarazi, asigaye aca 15Frw ku masaka na 40Frw ku bigori kandi ntigisakurize abaturage cyangwa ngo bagire impungenge z’uko bakwandura indwara.

Ati "Amashanyarazi ataraza namaze imyaka 15 nkoresha moteri ya nyonganyoga ariko harimo imbogamizi, ikantesha umutwe ngura ibindi byuma mvugurura buri munsi sinunguke [...] Naguraga mazutu ya 5000 Frw, nkunguka nka 2000 Frw gusa ariko ubu inyungu yikubye kabiri."

Yavuze ko mbere yakoreshaga imbaraga mu kuyatsa ariko ubu akanda ku rukuta, ikiyatsa.

Mu ngo ubuzima bwarahindutse

Bamwe mu baturage bafite umuriro mu rugo, bashimangiye ko ubu baciye ukubiri no kuba mu kizima, n’abanyeshuri babona umwanya uhagije wo gusubira mu masomo.

Mazimpaka Jean Marie Vianney, ufite abanyeshuri bane ati "Abanyeshuri babonye urumuri, babasha gusubiramo amasomo amasaha yose. Mbere hari mu icuraburindi. Ni agatadowa nyine nta kindi cyakoraga, nkavana mu cyumba kimwe nkakajyana mu kindi."

Yavuze ko mbere nta hantu biyogosheshereza bari bafite ariko ubu bamaze kugira habiri, ndetse ko baruhutse urugendo rw’iminota 30 bakoraga bajya gucaginga telefone, bakanishyuzwa 100 Frw.

Mu 2015 Kirehe yari ifite imiryango 17126 ifite amashanyarazi, ubu irenga ibihumbi 27, ingana na 30% by’abaturage bayo, ndetse mu mirenge 12 yose hari amashanyarazi.

Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Kirehe, Rushingabigwi Clement, yavuze ko umwaka wa 2018/19 imiryango 6291 izahabwa amashanyarazi.

Yakomeje agira ati "Ni ikintu gishimishije cyane kubona abaturage bakomeza kubyaza umusaruro amashanyarazi bahawe kandi akanabafasha kwiteza imbere. Babasha kwishingira ibikorwa binyuranye bibyara inyungu."

Yanasabye abaturage kujya bagana ishami rya REG igihe bakeneye serivisi z’amashanyarazi bakirinda abatekamutwe babashuka biyitirira kuba abakozi ba REG bakabaca amafaranga bakunze kwita abahigi.

Yagize ati “Aba bitwa abahigi bagenda biyitirira ko ari abakozi bacu maze bakabeshya abaturage ko bagiye kubaha amashanyarazi bakabaca amafaranga atemewe ndetse bakanabashyiriraho ibikoresho bitujuje ubuziranenge.”

“Turasaba abaturage kuduha amakuru aho babonye aba bahigi kuko twarabahagurukiye ku bufatanye n’izindi nzego za Leta.kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera. Ibyo bakora, uretse kuba ari ubwambuzi ku baturage, biteza impanuka z’amashanyarazi.”

Muri aka karere, abahigi (abiyita abakozi ba REG) bagera kuri batatu bafungiye kwiha kwinjira mu bikorwa bya serivisi zitanga amashanyarazi nta burenganzira babifitiye.

REG ivuga ko ingo zibarirwa kuri 46,5% mu Rwanda arizo zifite amashanyarazi, intego ikaba ko bitarenze umwaka wa 2024, buri rugo ruzaba ruyafite.

Abatuye mu Murenge wa Kigina, bamaze amezi abiri gusa bahawe amashanyarazi
Abatuye umurenge wa Kigina barishimira umuriro bamaze iminsi mike bahawe
Kanyama Deo Gratie, afite icyuma gisya ibinyampeke. Kuri ubu amafaranga yinjiza yikubye kabiri kubera umuriro w'amashanyarazi
Mbere Kanyama yakoreshaga icyuma cyifashisha ingufu za mazutu
Mazimpaka Jean Marie Viannet yishimira ko atakivunika ajya gucaginga telefoni
Nduwumwami Martin yavuze ko hashize amezi abiri atangiye kogosha kandi ko bimufasha mu mibereho
Rushingabigwi Clement uyobora REG ya Kirehe yavuze ko uyu mwaka bazacanira abarenga ibihumbi bitandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza