Imiryango irimo uw’Umunyarwanda igiye guhabwa impozamarira n’uruganda rwa Boeing

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Mutarama 2021 saa 12:12
Yasuwe :
0 0

Imiryango yaburiye abayo mu mpanuka za Ethiopian Airlines na Lion Air zo mu bwoko bwa Boeing 737-800 Max, igiye guhabwa impozamarira ya miliyari 2,5$ n’uruganda rwa Boeing rwakoze izo ndege.

Muri Werurwe umwaka wa 2019, indege ya B-737-800MAX ifite ikirango ET- AVJ yakozwe n’uruganda rwa Boeing yari itwaye abagenzi 157 yakoze impanuka ikomeye maze abari bayirimo bose bahasiga ubuzima. Muri abo bagenzi harimo n’Umunyarwanda witwa Musoni Jackson.

Ubuyobozi bwa Boeing bwemeye ko bwagize uruhare mu mpanuka z’indege ya Lion Air n’iya Ethiopian Airlines, bitewe n’ikibazo cy’ikoranabuhanga cyari mu ndege zarwo zakoze impanuka.

Boeing yemeye ko abakozi bayo babiri babeshye itsinda ry’Ikigo cy’Indege cya Amerika gishinzwe iby’Indege, FAA, mu bigendanye n’amahugurwa yahawe abapilote ku ikoranabuhanga rishya ryari ryashyizwe mu ndege za Max rizwi nka MCAS.

Umuyobozi wa Boeing, David L. Calhoun, yagize ati “Twaratsinzwe mu ndangagaciro zacu no ku byo twitezweho.”

Muri izi mpanuka, iya Ethiopian Airlines yaguyemo Umunyarwanda Musoni Jackson wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi muri Sudani y’Epfo, akaba yarasize umugore n’abana babiri.

Nyuma y’iyo mpanuka, abo mu muryango we bari batanze ikirego mu Rukiko rwa Chicago muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko uruganda rwa Boeing rwagize uruhare mu mpanuka zabayeho bitewe n’ikoranabuhanga ry’indege zarwo ritari rimeze neza.

Umuryango wa Musoni uri mu bazahabwa impozamarira na Boeing

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .