Ijoro ryo ku wa 2/3 Gicurasi 2023, ryabaye iry’icuraburindi ku baturage bo mu turere two mu Ntara y’Iburengerazuba, turimo Karongi, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, na Ngororero twibasiwe n’ibiza byanahitanye ubuzima bw’abantu 135.
Ibi biza byangije n’inzu zirenga 2100 mu gihe izindi 2763 zasenyutse burundu, n’ibikorwaremezo nk’imihanda na byo birangirika.
Ibiza bikimara kuba Leta yahise yihutira kubakira abaturage bo muri twa turere twagizweho ingaruka. Ku ikubitiro hubatswe 904 z’abaturage zirimo 184 zo mu Karere ka Rubavu.
Zirimo kandi 189 zubakiwe ab’i Karongi, 117 zubakiwe ab’i Nyabihu, 164 zubakiwe ab’i Ngororero, 53 zubakiwe ab’i Burera n’inzu 197 zubakiwe Abanya-Rutsiro.
Mu kwihutisha ibyo bikorwa byo kubakira abaturage, mu 2023 Guverinoma y’u Rwanda yatangije undi mushinga wiswe ‘Contingency Emergency Response Component: CERC).
CERC izarangira hubatswe inzu 4085. Kuri ubu inzu 900 zamaze kubakwa mu gihe ibikorwa byo kubaka inzu 1888 bigikomeje. Izindi zizubakwa mu bihe bitarambiranye na cyane ko ibibanza byabonetse.
Nk’ubu mu Karere ka Rubavu hazubakirwa abaturage 870 bimuwe mu bice bitandukanye biri mu nkengero z’Umugezi wa Sebeya wagize ingaruka ku barenga 5000 ndetse n’ahandi hari ibyago byo kwibasirwa n’ibiza badafite ibibanza.
Izi nzu zizubakwa mu Murenge wa Rugerero kuri site za Kasonga na Ruranga. Ubutaka bwarabonetse n’indi myiteguro yose yarakozwe.
Mu Karere ka Rubavu, ibiza by’umwihariko byatewe n’imyuzure yakomotse ku mugezi wa Sebeya, wibasiye cyane imirenge irimo uwa Kanama, Nyundo, Rugerero, Nyamyumba n’indi.
Ibiza byo muri Gicurasi 2025 bikiba, Akarere ka Rubavu katangiye ibikorwa byo gutabara abaturage bakurwa mu manegeka, aho barenga 5000 bahise bajyanwa kuri site ya Gisa, mu buryo bwo kubaha ubutabazi bw’ibanze, burimo no kubakodeshereza.


















Amafoto: Ines Igikwiye/MINEMA
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!