Abaturage bagombwa ingurane ni abatuye mu mirenge yegereye iyo pariki, cyane cyane abo mu Murenge wa Nyabirasi uhafite ubuso bunini.
Abagombaga guhabwa ingurane bose bari 174 icyakora hishyurwa 23 gusa abandi 151 imyaka ikaba igiye kuba ibiri amaso yaraheze mu kirere.
Umwe mu baganiriye na RBA ati “Icyo gihe twabasabye ko tujya gutemamo ibiti bike wenda ngo twibesheho badusaba ko twagana banki, turazigana [ku bwo kutishyura] hazamo ibihano. Ayo mafaranga n’iyo yaza uyu munsi ntacyo azatumarira kuko azaza ari gutwarwa na banki.”
Mugenzi we ati “Batatwishyuye badusubiza ibyacu tukajyana ibyangombwa muri SACCO tugasaba amafaranga ariko ntitwicwe n’inzara cyangwa ngo abana bacu babure kujya ku ishuri.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko hari ikibazo cy’abantu 57 babariwe imitungo ariko ntibemera gaciro imitungo yabo yagenewe.
Ati “Turi kureba uburyo Akarere na RDB duhuza abagenagaciro bombi. Harimo abaturage 23 babonye ingurane zabo n’abandi 36 dosiye zabo ziri gusuzumwa na RDB kugira ngo ibishyure. Mu cyumweru gishize hari dosiye 12 zemejwe n’Inama Njyanama [y’Akarere].”
Uyu muyobozi yavuze ko bafite abaturage 45 batujuje ibya ngombwa nkenerwa kugira ngo bahabwe ingurane, icyakora akavuga ko batatereye agati mu ryinyo ahubwo bari gukurikirana umunsi ku wundi ndetse biri kugenda neza.
Pariki ya Gishwati Mukura ikora ku turere twa Nyabihu, Rubavu na Ngororero. Iri ku buso bwa hegitari zirenga 5000, ikaba icumbi by’amoko y’ibiti arenga 60, amatsinda 20 y’inguge n’amoko y’inyoni 395.
Muri Mata 2019, RDB yagiranye amasezerano y’imyaka 25 n’ikigo Imizi Eco-Tourism Development Ltd, yo gutunganya no gucunga Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, ku buryo ihinduka igice gikorerwamo ubukerarugendo mu gihugu.
Icyo gihe hatangiye ibikorwa bitandukanye birimo kujya kurira imisozi igize iyo pariki, gusura no gushakisha izo nguge n’inyoni ndetse n’amasumo abarizwamo.
Mu 2020 Pariki ya Gishwati Mukura yashyizwe mu rutonde rw’ibyanya cyimeza byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (World Network of Biosphere Reserves), rukorwa n’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Burezi n’Umuco (UNESCO).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!