00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiryango ihagarariye abafite ubumuga yasabwe guharanira impinduka nziza mu mibereho yabo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 February 2025 saa 02:43
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yasabye imiryango y’abahagarariye abafite ubumuga ikorera mu Rwanda guharanira impinduka nziza mu mibereho y’abo ihagarariye ndetse n’iterambere ryabo muri rusange.

Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Gashyantare 2025, ubwo yitabiraga inama yateguwe n’Umuryango usanzwe utanga inkunga ku miryango ikorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga wa Disability Rights Fund. Yahuje imiryango irenga 17 ikorera mu Rwanda.

Ndayisabye yavuze ko abakorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga bakwiye kujya bita cyane ku guharanira impinduka nziza mu byo bakorana na bo kuko ari cyo gikwiye kuba intego y’ibanze.

Ati “Abantu bari gukorana bakwiye kwigiranaho, mu gasangira ubunararibonye kugira ngo imishinga mukora igire icyo isigira abantu bafite ubumuga. Icyo twifuza ni uko umufatanyabikorwa wese uje tuba twifuza ko umushinga azanye, n’iyo wasozwa ariko nitujya mu baturage tubone ingaruka nziza z’ibyo wagezeho.”

Yakomeje ati “Ntube wa mushinga uza ngo umare imyaka runaka ariko nurangira ujyane na banyirawo. Iki kintu mucyumve ku buryo twajya dushyira mu bikorwa umushinga ukagira ingaruka nziza ku bantu bafite ubumuga kandi bikigaragaza. Mbese ni ugukora imishinga izana iterambere rirambye.”

Yashimye uruhare rukomeye uwo muryango ugira mu kubaka inzego zitandukanye zihagarariye abafite ubumuga n’uburyo ufasha imiryango ibakorera ubuvugizi guhera mu 2011.

Ati “Kuri twe iyo umufatanyabikorwa aje, ari mu gufasha abari mu rwego rw’abafite ubumuga, tuba tubona ko ari twe ari gukorera kuko n’ubundi abungukira mu byo ari gukora ni abanyamuryango bacu. Imishinga mutera inkunga tuba tuyizi turayikurikira kandi n’umusaruro turawubona.”

Yakomeje ashimangira ko umufatanyabikorwa ufatanya na Leta mu kwita ku bantu bafite ubumuga, mu guharanira uburenganzira bwabo akwiye kubikora mu buryo burambye.

Ati “Umufatanyabikorwa ntaze umwaka umwe, ibiri, itatu ngo ahite ahagarara. Hari imishinga mujya mugira ikamara imyaka ibiri cyangwa itatu igahita irangirira aho cyangwa umufatanyabikorwa agakora iyo myaka ku mushinga runaka akaburirwa irengero.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga, UPHLS, Karangwa François Xavier, yavuze ko baharanira gukora ubuvuguzi bugamije impinduka ku buzima bw’abantu bafite ubumuga.

Ati “Ni ubuvugizi bunaciye no mu bikorwa, muri iyo miryango yose igiye ifite imishinga itandukanye, harimo abari mu buvuzi, mu burezi, ibirebana n’ibikorwaremezo, ibiza, n’ibindi kandi bagenda bakorana n’ibigo bitandukanye ngo babashe kubaka umuryango udaheza abantu bafite ubumuga.”

Yavuze ko muri iki gihe hari kwibandwa cyane ku birebana no kubakira ubushobozi abantu bafite ubumuga mu ngeri zitandukanye byaba mu bukungu, ibirebana n’ubuvuzi, uburezi n’ibindi bitandukanye.

Ku ruhande rw’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abantu bafite ubumuga bw’Ingingo n’abakoresha igare ry’abafite ubumuga, Irihose Aimable, yashimangiye ko umuryango ushingwa biturutse ku guhuza imbaraga z’abanyamuryango baba bafite intego yo kuganira ku cyiciro cy’ubumuga bafite, ibibazo n’imbogamizi bahura na byo bagamije kureba uko bafashanya, bakanagirana inama hagamijwe impinduka mu mibereho yabo.

Yashimangiye ko hari ubwo bahura n’imbogamizi z’amikoro mu gushyira mu bikorwa ibirebana n’imishinga ishobora guhindura ubuzima bw’abanyamuryango muri rusange ariko ari yo ntego baba bafite.

Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391.775, bangana na 3,4% bya miliyoni 13,24 z’abatuye u Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yasabye imiryango y’abahagarariye guharanira iterambere ry'abo bahagarariye
Ndayisaba yagaragaje ko imishinga ikorwa ikwiye kugira ingaruka nziza ku bantu bafite ubumuga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga, UPHLS, Karangwa François Xavier, yavuze ko baharanira gukora ubuvuguzi bugamije impinduka
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abantu bafite ubumuga bw’Ingingo n’abakoresha igare ry’abafite ubumuga, Irihose Aimable, yashimangiye ko umuryango ushingwa biturutse ku guhuza imbaraga z’abanyamuryango
Abahagarariye imiryango itandukanye bitabiriye iyi nama
Abayobozi batandukanye mu miryango ihagarariye abafite ubumuga bafata ifoto y'urwibutso
Imiryango ihagarariye abantu bafite ubumuga yasabwe guharanira impinduka nziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .