Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri betPawa Rwanda, Fiona Munyana, yatangaje ko iyi sosiyete yiyemeje gutanga umusanzu mu kubakira ubushobozi abaturage, by’umwihariko ikanashyigikira abarokotse Jenoside kugirango imibereho yabo irusheho kuba myiza.
Imiryango 667 izishyurirwa ubwisungane mu kwivuza igihe cy’umwaka wose, mu gihe iyindi 158 izorozwa amatungo arimo inka n’intama, ibiryo by’ayo matungo n’aho azaba, iyi gahunda ikazashyirwa mu bikorwa binyuze mu bufatanye n’Umuryango Our Past Initiative.
Intwari Christian washinze Our Past Initiative, yavuze ko nyuma y’imyaka 30 ishize Jenososide yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ari ngombwa ko ikiragano gishya cyigira ku mateka kikumva neza inshingano zo kubaka u Rwanda rwifuzwa.
Yagize ati “Ibi bikorwa biba bikeneye amikoro n’ubufasha, turashimira cyane amasosiyete nka betPawa kuba yaritaye ku byo dukeneye ndetse n’ubwitange bwabo buhoraho bwo kudushyigikira muri uru rugendo.”
Abakozi ba betPawa banasuye Urwibutso rwa Jenoside Ntarama, aho baganirijwe amateka y’u Rwanda banashyira indabo ku mva rusange zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside nk’ikimenyetso cyo kubunamira.
Ubwo bwasuraga uru rwibutso iyi sosiyete yageneye inkunga uru rwibutso yo kwifashishwa mu mirimo inyuranye yo ku rwitaho umunsi ku wundi.
Munyana, yagize ati “Iki gikorwa cyo gusura urwibutso cyari ingirakamaro cyane cyane ku bakozi bacu bavutse nyuma ya Jenoside. Gusura hano byongeye no kuduha amahirwe ntagereranywa yo kurushaho gusobanukirwa amateka yaranze igihugu cyacu.”
BetPawa ni sosiyete y’imikino y’amahirwe yashyiriweho Abanyafurika. Ubu imaze kugera mu bihugu 12 byo ku Mugabane birimo Tanzania, Zambia, Uganda, Nigeria, Cameroon, Ghana, Malawi, Kenya, RDC, Benin, u Rwanda, ikaba iheretse no kugezwa muri Sierra Leone.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!