Mu myaka myinshi yashize habaruwe hegitari 8250 zikora ku mirenge irimo Rwinkwavu, Mwiri, Murama na Nyamirama zose zacukurwagaho amabuye y’agaciro. Muri izo hegitari hari hatuyemo abaturage benshi.
Mu minsi mike ishize ikigo cyahakoreraga ubucukuzi bw’amabuye ya Wolfram cyarahindutse haza icyitwa Bugambira Mines Ltd. Iki kigo cyagabanyije ubutaka bwo gucukuraho amabuye y’agaciro hasigara hegitari 2186 bituma bwa butaka bwose butuyemo abantu bugabanuka.
Abaturage bakomeje gusaba Leta kubaha ibyangombwa by’ubutaka ibabwira ko bitakunda kuko bubatse mu butaka bwayo. Mu 2017 hashyizweho komite ishinzwe gukemura iki kibazo isiga imiryango 178 ariyo ikwiriye kubakirwa.
Mu 2023 Akarere ka Kayonza kasubiyemo ibarura gasanga hari abantu batuye mu butaka bwanditswe kuri Leta abo baturage batuye mu midugudu ya Muganza, Kinihira na Rwinkwavu aho bari imiryango 432, benshi bubatse mu butaka bwa Leta abandi batura mu nzu z’abacukuraga amabuye y’agaciro.
Tariki ya 6 Kanama 2024 nibwo abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa n’abandi bayobozi banyuranye basuye aba baturage ba Rwinkwavu bahava biyemeje ko iki kibazo kigomba kubonerwa umuti.
Mu myanzuro yafashwe byemejwe ko imiryango 432 yose ihabwa ibyangombwa by’ubutaka nyuma yo gusanga aho batuye hatabangamiye abacukura amabuye y’agaciro. Kuri ubu dosiye 130 zimaze kuzuzwa kugira ngo bahabwe ibyangombwa by’ubutaka, abamaze gupimirwa bose hamwe ni 389 mu gihe indi miryango isigaye yari yarubakiwe na Leta hategerejwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo zibandikweho.
Hakurikiyeho kwiga ku kibazo cy’imiryango byagaragaye ko ibangamiwe n’ubucukuzi harimo imiryango 32 yo mu Mudugudu wa Bunyetongo n’imiryango 34 yo mu Mudugudu wa Gihinga.
Hasabwe ko iyi miryango yose yimurirwa ahandi hantu hatagikorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikaba izubakirwa na Leta muri gahunda yo kubakira abaturage bari batuye mu manegeka.
Shyirambere Claude utuye mu Mudugudu wa Muganza mu Kagari ka Nkondo yavuze ko yabonye ubutaka mu 2007, aho yahasanze abandi baturage bahatujwe nawe ahagura ikibanza arubaka.
Yashimiye Leta yabahaye icyangombwa cy’ubutaka kizatuma babasha kwiteza imbere bakaba banafata inguzanyo muri banki.
Ati “Ubu umuryango wanjye ugiye kubaho wisanzuye, umwana wanjye nshobora kumuha umunani cyangwa nkanafata inguzanyo muri banki nkabona uko niteza imbere. Ndashimira ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika.”
Mukamazimpaka Jeannette wari umaze imyaka 12 atuye mu Mudugudu wa Muganza, yavuze ko yishimiye guhabwa icyangombwa nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze bagitegereje.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko nyuma yo gusesengura ikibazo harimo inzego nkuru zitandukanye zirimo Abaminisitiri, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere hanzuwe ko abaturage bamwe bahabwa uburenganzira ku butaka batuyeho.
Meya Nyemazi yavuze ko hari imiryango 66 izimurwa izagenerwa n’aho guhinga.
Yavuze kandi ko hari abandi bari bafite ibikorwa mu butaka bugiye kubakwaho umudugudu bakaba bazahabwa bazabibarirwa bishyurwe.
Uyu muyobozi kandi yanasabye ababana mu buryo butemewe n’amategeko gusezerana imbere y’amategeko kugira ngo babashe kubona ibyangombwa by’ubutaka bibanditseho neza nk’umuryangao wemewe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!