Imiryango 30 itishoboye yarubakiwe, abagera ku 3000 bahabwa mituweli mu bikorwa bya polisi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 Kanama 2019 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe cy’ukwezi imaze ifatanya n’abaturage mu bikorwa byo kwishakamo ibisubizo ku bibazo bibangamiye umutekano wabo hubatswe inzu z’abatishoboye 30 mu gihe abagera ku 3000 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza.

Byatangajwe na Polisi y’Igihugu mu gihe ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2019, hateganyijwe umuhango wo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo mu iterambere ry’abaturage bizwi nka “PoliceMonth2019”.

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu iterambere ry’abaturage kwatangijwe ku wa 15 Nyakanga 2019, ku nsanganyamatsiko igira iti “Imyaka 19 mu bufatanye n’abaturage hagamijwe umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.”

Muri uku kwezi mu gihugu hose hubatswe ibiro bitandatu by’imidugudu irimo n’umuriro w’amashanyarazi, imiryango itishoboye 30 yubakirwa, inzu 3000 zashyizwemo urumuri ruturuka ku mirasire y’izuba naho abantu 3000 bishyurirwa mituweli.

Abapolisi barenga 1000 batanze amaraso azafasha indembe, habaye kandi ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abangavu, kurwanya ibiyobyabwenge, kurengera ibidukikije n’umutekano wo mu muhanda.

Ubwo yari i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, mu muhango wo gutangiza ‘PoliceMonth2019’, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko umutekano usesuye udashobora kugerwaho hakiri ibibazo by’ubukene, serivisi zitegereye abaturage n’ibindi bishobora kubangamira umuturage.

Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu polisi ishyize imbere gufasha umuturage gukemura ibibazo bimubangamiye.

Icyo gihe Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, yavuze ko mu gihe Polisi y’Igihugu ifata umwanya wo gutekereza ku bikorwa bigamije iterambere ry’umuturage na we bikwiye gukomeza kumutera ishema ryo gufatanya nayo mu gucunga umutekano no kubibungabunga.

Polisi y'u Rwanda yubatse ibiro by'imidugudu itandatu
Abatwara abagenzi kuri moto bibukijwe kwitwararika birinda impanuka
Polisi y'Igihugu yanakoze ubukangurambaga butandukanye mu gukomeza gukaza ingamba z'umutekano wo mu muhanda
Minisitiri Busingye ashyikiriza inzu umwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi wubakiwe na Polisi
Busingye yavuze ko ubufasha Polisi yatanze bugaragaza imikoranire myiza yayo n'abaturage
Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza mu gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza