Imiryango 23 yigenga yahawe miliyoni 600 Frw zo kwifashisha mu guteza imbere abaturage

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 15 Nzeri 2018 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishyinzwe iterambere (UNDP), batanze inkunga ya miliyoni 600 Frw ku miryango 23 itari iya leta kugira ngo irusheho kugira uruhare mu kuzana iterambere n’impinduka mu buzima bw’abanyarwanda.

Iyo miryango 23 yatsinze irushanwa ry’imishinga myiza yagize amanota 70% yahawe inkunga y’amafaranga miliyoni 25 Frw buri muryango, binyuze mu mushinga wa RGB ugamije kubaka ubushobozi bw’Imiryango itari iya Leta mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza.

Umunyamabanga Mukuru wa RGB, Kalisa Edouard, yavuze ko gutera inkunga iyi miryango byazanye impinduka nziza mu buzima rusange bw’abanyarwanda.

Yagize ati “Ni uburyo bwo kubafasha kwiyubaka kugirango ibyo bakora birusheho kunoga neza kandi tumaze kubona impinduka."

"Ikindi kandi iyi nkunga ituma bagera ku rwego rwo gukora ibikorwa byabo badategereje inkunga, muri macye bibafasha kwiyubaka. Ku ruhande rwacu tubona ko byubaka ubufatanye n’imikoranire hagati yacu nabo.”

Yakomeje avuga ko RGB igiye gushyira imbaraga mu gufasha imiryango nyarwanda itari iya Leta gutegura iminshinga kandi bazajya babaha amahugurwa abafasha kuyishyira mu bikorwa.

Umuyobozi UNDP mu Rwanda, Stephen Anthony Rodriques, yasabye Imiryango yahawe iyi nkunga kuzayikoresha neza ikazana impinduka zisumbuyeho mu iterambere.

Yagize ati “Kuba imishinga yanyu yaratsinze ni kimwe ariko icyo tubakeneyeho ni uko imishinga mwanditse ku mpapuro yazashyirwa mu bikorwa.”

Uhagarariye umuryango w’abafite ubumuga bwo kutabona wo mu Karere ka Musanze, Nyakirutimana Nathan, yabwiye IGIHE ko iyi ari inshuro ya kabiri bahawe inkunga na RGB.

Ati “Bwa mbere baduhaye inkunga ya miliyoni 25Frw tuyikoresha neza icyo twari twayisabiye, none barongeye batwongera andi miliyoni 25 Frw nta kabuza nayo tuzayakoresha neza kandi azadufasha kugera kuri byinshi.”

Kuva iyi gahunda yatangira mu myaka itanu ishize, Leta y’u Rwanda ku bufatanye na UNDP bamaze guha imiryango Nyarwanda itari iya Leta miliyari na miliyoni 200 Frw yo kuyifasha kwiyubaka no kunoza ibikorwa byayo bitandukanye.

Birimo iby’iterambere ry’umuryango, kurwanya ihohoterwa no kurengera abana, ubuzima rusange no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kuzamura uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, guteza imbere amakoperative, ubuhinzi no gufasha abafite ubumuga.

Bamwe mu bagize imiryango Nyarwanda itari iya Leta yahawe inkunga
Imiryango yishimiye inkunga yahawe igenewe gufasha abaturage
Umunyamabanga Mukuru wa RGB, Kalisa Edouard, hamwe n'umwe mu bayobozi b'imiryango yahawe inkunga
Umuryango w'abafite ubumuga bwo kutabona nawo wahawe inkunga
Umuyobozi UNDP mu Rwanda, Stephen Anthony Rodriques, hamwe n'umwe mu bahagarariye abafite ubumuga bw'uruhu bahawe bahawe inkunga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza