Imirimo yo kubaka urwibutso rwa Jenoside ahakoreraga Urukiko rukuru rwa Musanze izatangirana na Nzeri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Mata 2020 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Ibyumba by’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze bigiye guhindurwamo urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Uru rukiko rwahoze ari urw’Ubujurire rwa Ruhengeri rwiciwemo Abatutsi benshi bahahungiye bizera kuhakirira mu gihe cya Jenoside.

Ku wa 15 Mata 1994 nibwo Abatutsi basaga 200 bari bahahungishirijwe n’uwari Superefe wa Busengo [ubu ni mu Karere ka Gakenke], bajyanywe mu cyumba cy’urwo rukiko, bizezwa kuharindirwa ariko baje kwicwa ku itegeko ry’uwitwa Nzanana.

Imibiri yabo yajugunywe mu misarani yo hafi y’urwo rukiko kugeza Jenoside irangiye ubwo abayobozi bayishyinguraga mu mva rusange iri hafi muri metero 200 uvuye aho ruri mu Mujyi wa Musanze.

Nyuma y’imyaka 26, imirimo y’urukiko ikihakorerwa muri uyu mwaka hatangijwe ibikorwa byo guhindura ibyumba byarwo urwibutso. Ni icyemezo cyafashwe byemeranyijweho na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) n’Umuryango Uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka n’Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, Aegis Trust.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, yavuze ko kuva muri Mutarama, imirimo y’urukiko yimuriwe ahandi kugira ngo ibikorwa byo kuhahindura urwibutso bikomeze.

Ati “Ku bufatanye na CNLG na Aegis Trust, twakoze inyigo y’imiterere y’urwibutso rushya n’ uburyo ruzagenzurwa.’’

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uru rwibutso ruzitwa urw’Akarere ka Musanze izatangira muri Nzeri 2020.

Bivugwa ko muri uru rukiko hiciwe Abatutsi barenga 200 ariko hamaze kumenyekana amazina 88 ari nayo yanditswe ku Rukiko rukuru Urugereko rwa Musanze.

Hamaze kumenyekana amazina 88 y'Abatutsi biciwe mu Rukiko rwahoze ari urw’Ubujurire rwa Ruhengeri ari nayo yanditswe ahahoze Urukiko rukuru Urugereko rwa Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .