Muri Kamena 2021 ni bwo hasohotse Iteka rya Minisitiri ryerekeye urumogi n’ibirukomokaho.
Rigena ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibirukomokaho; itangwa ry’uburenganzira bwo kubikora n’amabwiriza y’umutekano agomba kubahirizwa.
Mu 2023 Urwego rw’Iterambere, RDB, rwagaragaje ko ruteganya gushishikariza abantu gushora imari mu buhinzi bugezweho bw’urumogi aho rwari rukeneye nibura ishoramari rya miliyari 19 Frw.
Kuri ubu ikigo cyiyemeje kubyaza amahirwe icyo gihingwa ni ikizwi nka King Kong Organics, KKOG.
Ni cyo kigo cya mbere mu gihugu cyabonye uruhushya rw’imyaka itanu rutangwa na RDB hagamijwe kubyaza umusaruro icyo kimera.
KKOG igaragaza ko yiyemeje gushora miliyoni ya 10$ (arenga miliyari 13 Frw) mu bikorwa byo kugura imashini, kubaka uruganda, kwishyura imishahara y’abakozi, gutanga ingurane z’ubutaka bw’ahari kubakwa urwo ruganda, gutumiza imbuto z’urumogi zihinduriwe uturemangingo n’ibindi.
Umuyobozi wa KKOG witwa Rene Joseph yabwiye The New Times ko byari biteganyijwe ko urwo ruganda rusozwa kubakwa muri Gicurasi 2024 ariko bitinzwa n’uko hari hakenewe umuhanda ugera neza aho ruherereye.
Ati “Imirimo yo kubaka uru ruganda igeze kuri 70% ndetse twiteze ko mu cyumweru cya mbere cya Nzeri 2024 ruzaba rwuzuye rwose.”
Uyu muyobozi yavuze ko ibikorwa byo kuvana amavuta muri icyo gihingwa bazabifashwamo na leta yiyemeje gutanga miliyoni 3$ (arenga miliyari 3,9 Frw y’ubu).
Icyakora igice kinini cy’ayo kizajya cyoherezwa mu mahanga. Iki kigo giteganya ko byibuze kizajya gisarura ibilo 5000 by’iki gihingwa cyerera amezi hagati y’ane n’atandatu kuri hegitari.
RDB yamaze gutanga hegitari 35 z’ubutaka bwo mu Karere ka Musanze ku bashoramari batanu bagaragaje ubushake bwo kubyaza umusaruro icyo gihingwa.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yiyemeje gushyira ibikorwa remezo nk’imihanda, inzitiro ku hazakorerwa ubwo buhinzi n’ibindi.
Izatanga kandi n’ibirimo za camera z’ubugenzuzi hirindwa ko urumogi rwakwirakwizwa mu baturage, ndetse n’amashanyarazi azakenerwa muri ibyo bikorwa.
Ni ibikorwa bikomeje gushorwamo imari cyane kuko nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 RDB yari yateganyije miliyoni 700 Frw mu mushinga mugari wo guhinga urumogi, ndetse muri uyu wa 2024/2025 uru rwego rwateganyije miliyari 2 Frw.
Impamvu y’iryo shoramari ryagutse ni uko urumogi ari imari ishyushye, bigateganywa ko uruhinzwe kuri hegitari rushobora kwinjiza arenga miliyoni 10$, ugereranyije n’ibihumbi 300$ bishobora kuva ku ndabyo zahinzwe kuri ubwo buso nka kimwe mu bihingwa na byo biba byihagazeho.
Ibyinjijwe bivuye ku rumogi biteganyijwe ko 2024 izarangira bifite agaciro ka miliyari 64,74$. Biteganyijwe ko ubwiyongere bw’ako gaciro buri mwaka buzaba buri kuri 3,01%, aho nko mu 2029 ako gaciro kazaba kageze kuri miliyari 75$.
Icyakora nubwo kuruhinga byemewe, kuruhinga no kurukoresha mu bindi bitemewe bihanirwa n’amategeko igihano kikajyana n’uburyo uwarufatanywe yarukoreshaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!