00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirimo yo kubaka sitasiyo y’amashanyarazi ya Nyabihu iri hafi gusozwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kamena 2021 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) itangaza ko ubu imirimo yo kubaka sitasiyo y’amashanyarazi ya Nyabihu igeze ku musozo, ikaba izageza amashanyarazi mu Karere ka Nyabihu n’uduce duhana imbibi na ko.

REG ivuga ko imirimo isigaye ubu kugira ngo iyi sitasiyo itangire gukoreshwa ari ukurangiza kubaka umuyoboro w’amashanyarazi uzavana umuriro ku ruganda rw’amashanyarazi rwa Mukungwa, muri Musanze uyageza kuri iyi sitasiyo ya Nyabihu. Uyu muyoboro na wo urabura igihe gito ngo wuzure.

Iyi sitasiyo yubatse mu Mudugudu wa Ruzuba, mu Kagari ka Rugeshi, Umurenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu. Ni yo sitasiyo ya mbere yujujwe muri aka Karere.

Izafasha abatuye aka Karere ka Nyabihu n’Uturere tukegereye turimo Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Musanze kubona amashanyarazi ahagije adacikagurika nk’uko byajyaga bibaho rimwe na rimwe.

Martin Mutsindashyaka, Umuyobozi w’ ishami rya REG muri Nyabihu, avuga ko iyi sitasiyo izagabanya uburebure bw’imiyoboro yagezaga amashanyarazi muri Nyabihu, kuko abatuye muri Nyabihu n’ibice bihegereye, bacanaga amashanyarazi aturutse kuri sitasiyo ya Camp Belge muri Musanze, bityo bigatuma amashanyarazi babona acikagurika cyane kubera uburebure bw’uwo muyoboro.

Uyu muyobozi avuga ko imirimo yo kubaka umuyoboro uzavana amashanyarazi ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa na yo igeze ku kigero cya 80% kandi ko nisozwa izatangira gutanga amashanyarazi.

Mutsindashyaka avuga iyi sitasiyo nimara kuzura kandi izafasha inganda nyinshi ziherereye muri aka gace ndetse n’izirimo kuhubakwa kubona amashanyarazi ahagije.

Ati: “Ibi bigabanya kandi ibihombo byaterwaga n’uko umuriro watakaraga kubera uburebure bw’umuyoboro wavaga i Musanze buzagabanywa abaturage bagafatira hafi amashanyarazi”.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Imibare igaragazwa na REG, yerekana ko kugeza ubu abasaga 63% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda harimo 47% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 16% bafite amashanyarazi afatiye ku mirasire y’izuba.

Iyi sitasiyo izagabanya uburebure bw’imiyoboro yagezaga amashanyarazi muri Nyabihu
Ibikoresho byose bikenewe imbere byamaze gushyirwamo
Ibyuma bigenzura amashanyarazi anyura muri sitasiyo byamaze gushyirwamo
Amacumbi y'abakozi bazakorera kuri iyi sitasiyo yamaze kuzura
Martin Mutsindashyaka, Umuyobozi w'ishami rya REG mu Karere ka Nyabihu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .