Imirimo yo kubaka ahazajya habera imurikagurisha mpuzamahanga i Gahanga igiye gutangira

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 03:25
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangaje ko imirimo yo kubaka ahantu hazajya habera imurikagurisha mpuzamahanga i Gahanga mu Karere ka Kicukiro itangira mu mpera z’Ukuboza cyangwa mu ntangiriro za Mutarama 2021.

Mu 2018 nibwo PSF yihaye igihe ntarengwa cy’imyaka itatu cyo kuba yubatse ahabera imurikagurisha hagezweho hazwi nka Rwanda International Trade and Exhibition Park.

Ni intego yafashwe nyuma yaho bigaragariye ko i Gikondo aho imurikagurisha risanzwe ribera ari hato hatakibasha kwakira umubare munini w’abarigana.

Nubwo kuva mu 2018 PSF yihaye imyaka itatu yo kuba yamaze kubaka aha hantu, kugeza ubu imirimo yo kubaka ntiratangira.

Mu kiganiro Umuyobozi wa PSF, Stephen Ruzibiza yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 9 Ukuboza 2020, yavuze ko iyi mirimo yatinze ariko yemeza ko iby’ibanze byari bikenewe bigenda bijya mu buryo ku buryo bari kuganira n’abazabaha ibikoresho bizakenerwa kugira ngo itangire.

Ati "Nibyo imyaka imaze gushira ari myinshi tubabwira ko tuzabaka ariko kubaka biratinda ntabwo ari nko gusenya ariko aho tugeze nibura ubu turi kuvugana n’abazaduha ibikoresho byo kubaka.’’

Yakomeje ati "Inyigo yo kubaka yararangiye, ubwo ni ukuvuga n’ibishushanyo mbonera biri mu nzira yo kurangira ubu turi ku rwego rwo kuvugana n’abazaduha ibikoresho byo kubaka turizera ko mu mpera z’Ukuboza cyangwa intangiriro za Mutarama tuzaba twatangiye kubaka.’’

U Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira umurikagurisha Mpuzamahanga ku nshuro ya 23 rizatangira ku wa 11 Ukuboza rikageza ku wa 31 Ukuboza 2020. Ibigo bigera kuri 373 birimo 72 byo hanze y’u Rwanda bizaba biturutse mu bihugu 12 byamaze kwiyandikisha.

Aho iri murikagurisha risanzwe ribera i Gikondo hamaze kuba hato ku buryo hatakira neza umubare wose w'abarigana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .