Imirimo yo gutunganya igice cya kabiri cy’Ubusitani bw’Urwibutso igiye kurangira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nyakanga 2020 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Imirimo yo gutunganya igice cya kabiri cy’Ubusitani bw’Urwibutso, Jardin de la Mémoire, buherereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro nk’ikimenyetso cyo kwibuka iteka n’ubuzima, biteganyijwe ko izarangira muri uku kwezi.

Ubusitani ni kimwe mu bice bigize Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ruruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane zisaga ibihumbi 11 z’Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, bakicwa nyuma yo gutereranwa n’Ingabo za Loni.

Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro igice cya mbere cy’ubu busitani bw’Urwibutso, muri Mata 2019.

Uru rwibutso ruzagaragaza ukuri kuri Jenoside, gusangiza amahanga ubuhamya bwo kurokoka no kwiyubaka hagamijwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Bunibutsa umukoro wo kurinda amateka no gukomeza kwibuka no kwimakaza ubumuntu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, yatangaje ko icyiciro cya mbere cy’ubu busitani cyarangiye mu gihe icya kabiri kizarangira mu mpera za Nyakanga 2020, mbere y’uko hatangira icyiciro cya gatatu n’icya kane gishobora guhurizwa hamwe kugira ngo imirimo yihute.

Yagize ati “Icyiciro cya gatatu n’icya kane gishobora kuzaba gito kuko turimo gutekereza uko twabihuza nk’uburyo bwo kwihutisha imirimo. Icyifuzo cyacu ni uko umwaka utaha twagera mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubusitani bwarangiye”.

Ubusitani bw’Urwibutso bugizwe n’ibice bitandukanye birimo amabuye y’amakoro ashushanya abishwe muri Jenoside, uko ibidukikije byagize uruhare mu kurokora abahigwaga, imyobo ifunguye igaragaza aho bamwe bajugunywe, imigezi iri mu bishanga n’ibindi.

Mu gice cyahariwe ishyamba ryo kwibuka hatewemo ibiti by’ingenzi nk’icy’Umuvumu cyerekana ‘umuryango’ ‘Umuko’ kigaragaza ‘ubwirinzi n’ubwiza’ n’icy’Umunyinya kigaragaza ‘ukwihangana no kwihagararaho’.

Biteganyijwe ko ubu busitani bw’urwibutso bwubatse kuri hegitari hafi eshatu, buzuzura mu gihe cy’umwaka butwaye miliyoni zirenga 700 Frw.

Ubusitani bw’Urwibutso, Jardin de la Mémoire, buherereye ku Rwibutso i Nyanza ya Kicukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .