Uyu muhanda watangiye kubakwa mu Ukwakira 2021 ureshya na kilometero 52, byari biteganyijwe ko uzuzura utwaye miliyari 64 Frw.
Iki gice kizahuzwa n’undi muhanda uri kurangira uva i Bugesera ugera mu Karere ka Nyanza, ku buryo amakamyo ava ku mupaka wa Rusumo atazongera guca mu Mujyi wa Kigali ahubwo azajya aca muri uyu muhanda akomeza mu Majyepfo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabwiye IGIHE ko kuri ubu igice kinini cy’uyu muhanda cyamaze gushyirwamo kaburimbo, aho itari yashyirwa hatunganyijwe neza ku buryo hari n’imodoka zatangiye kuwukoresha.
Ati ‘‘Imirimo yo kubaka uyu muhanda igeze kure, vuba aha twarahanyuze bari gushyiramo kaburimbo. Uturutse i Kibungo imodoka ziri gushyiramo kaburimbo zigeze ahitwa Karama mu Murenge wa Kazo zambuka zijya Gashanda. Mu kindi gice cyo hirya ahaturutse NPD nabo bageze kure, urabona ko imirimo iri kwihuta cyane kandi hari imbaraga zashyizwemo.’’
Mapambano yakomeje avuga ko kuri ubu icyiciro cya mbere cy’umuhanda mwiza cyamaze gukorwa ku buryo ibikurikiyeho ari ukugenda bashyiramo kaburimbo ahantu hose, yavuze ko hari icyizere ko mu mezi make uzaba wuzuye neza.
Ati ‘‘ Imodoka z’amakamyo zijya mu Majyepfo zatangiye kuwunyuramo ntabwo zikijya kuzenguruka i Kigali, bivuze ko uyu muhanda imirimo yo kuwukora imaze kugera ahantu heza.’’
Yakomeje agira ati ‘‘ Reka dusabe abashoramari kugana ibi bice birimo ibiyaga bya Sake na Rukumberi bakabibyaza umusaruro kuko ibimenyetso bigaragaza ko mu minsi mike umuhanda uri bube urangiye.’’
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngoma bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro uyu muhanda ngo kuko bawubonye bawunyotewe.
Niyigena Théoneste avuga ko uyu muhanda niwuzura uzabafasha gukorera amafaranga menshi. Yavuze ko kujya mu Bugesera byabatwaraga amasaha abiri kubera umuhanda mubi ariko ngo umuhanda niwuzura neza bizeye ko bizaba iminota mike.
Musabe Sandrine ucururiza mu Murenge wa Sake we yagize ati “Ubucuruzi bwanjye buzahita bwiyongera, nzahahirana na Bugesera, njye i Kigali byoroshye, njye i Kibungo byoroshye mbese uyu muhanda niwuzura bizaba ari byiza cyane.”
Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza ni umwe mu mihanda izafasha koroshya ubuhahirane, aho ibicuruzwa bituruka ku mupaka wa Rusumo bizajya bikomeza mu Ntara y’Amajyepfo bitarindiriye kujya guca mu Mujyi wa Kigali.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!