Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyasojwe mbere y’igihe cyari cyateganyijwe ndetse abahinzi b’icyayi muri Nyaruguru bagaragaza ko bateye intambwe nziza mu buhinzi bw’icyayi cyujuje ubuziranenge.
Mu Ukuboza 2017 nibwo hatangijwe ku mugaragaro umushinga wa miliyoni 30$ w’ikigo Unilever, wo guhinga icyayi mu Mirenge ya Kibeho na Munini i Nyaruguru.
Ni umushinga ugamije kubyaza umusaruro ubutaka busharira buboneka muri icyo gice cyahoze gituyemo abaturage baza kwimurwa bajyanwa mu midugudu y’icyitegererezo n’igice cyari kirimo ishinge. Wajyanye no kubaka uruganda rutunganya icyayi rugezweho ruzatunganya toni z’icyayi zigera ku bihumbi 10 ku mwaka.
Icyiciro cya mbere cyasize hahinzwe icyayi ku buso bwa hegitari 3,400 y’ahari imirima y’abaturage, ziyongeraho hegitari 800 zigenzurwa n’uruganda rutunganya icyayi.
Icyiciro cya kabiri cy’uwo mushinga kizasiga haguwe imirima y’icyayi kugera kuri hegitari 6,400 z’ubutaka buri mu Mirenge ya Busanze, Kibeho, Munini, Mata, Cyahinda muri Nyaruguru ho mu Ntara y’Amajyepfo. Harimo imirima y’abaturage ndetse n’iy’inganda ebyiri zitunganya icyayi.
Icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga kizashyirwa mu bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda, Unilever Tea Rwanda n’Umuryango w’Abagiraneza wa TWFA; cyashowemo miliyoni 20$ yo gufasha iterambere ry’abahinzi bato.
Abahinzi benshi n’imiryango yabo bazafashwa guhindura ubuzima bwabo binyuze mu kongera ubwiza bw’icyayi gihingwa muri ako gace kuko mbere babuzwaga kuhahinga ibihingwa by’agaciro kubera ubutaka busharira.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gérardine, yavuze ko umushinga w’icyayi kizahingwa muri Nyaruguru uzahindura ubuzima bw’abahinzi n’ibyo binjiza.
Yagize ati “Ikirushijeho ni uko umushinga uzagira uruhare mu kuzamura ingano y’icyayi cyoherezwa mu mahanga, byitezwe ko uzajya winjiza miliyoni 209$ mu 2024. Uyu mushinga ni ishoramari ryiza rigamije kongerera agaciro ubutaka busharira.’’
Icyayi ni kimwe mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byinjiza amadevize menshi, kuko cyoherezwa mu bihugu bisaga 48 byo muri Aziya, Afurika, Amerika, u Burayi n’u Burasirazuba bwo Hagati. Mu mezi atatu abanza ya 2020, u Rwanda rwoherejeyo icyayi kingana na toni 9.3 z’asaga miliyari 25 Frw.
Visi Perezida wa Unilever muri Afurika ushinzwe ibijyanye no guhererekanya umusaruro ukomoka ku Cyayi, Christian Byron, yongeyeho ko umushinga washyizweho umukono ugaragaza imikoranire yo guteza imbere icyayi cy’u Rwanda no guhindura ubuzima bw’abahinzi.
Ati “Gihamya y’imbaraga za Guverinoma y’u Rwanda, TWFA, abahinzi b’i Nyaruguru n’umuhate w’abakozi bacu ni ukubona habaho kwaguka.’’
Umuyobozi Mukuru wa TWFA, Sir Ian Wood, na we yashimangiye ko iki gikorwa cyubakiye ku mubano mwiza hagati ya Unilever n’u Rwanda.
Yakomeje ati “Iri shoramari rizatanga imirimo myinshi ndetse rinahe amafaranga abantu batandukanye. Ingaruka ziraboneka ndetse mu minsi ishize byashimangiwe n’igihembo cyahawe Nyaruguru nk’Akarere kari ku isonga mu mihigo.’’
Yavuze ko kuri ubu abahinzi b’icyayi bagiye kubona agaciro k’ubutaka bwabo binyuze mu gufashwa kubuhingamo igihingwa cy’agaciro.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!