Ni ibikubiye mu ibaruwa Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yandikiye ba Perezida b’Inama y’Ubutegetsi b’Imirenge SACCO yose mu gihugu ku wa 4 Ukuboza 2024.
Mu Ugushyingo 2024 BNR yatangaje ko Imirenge SACCO yo mu Mujyi wa Kigali yose izaba yamaze guhurizwa ku rwego rw’akarere bitarenze Ukuboza 2024, hanakorwa igisa n’igerageza.
Ni mu gihe bitarenze muri Kamena 2025 hazaba hamaze guhuzwa Imirenge SACCO yose yo mu turere 27 dusigaye.
Ibaruwa IGIHE ifitiye kopi igaragaza ko mu gihe cyo guhuriza hamwe Imirenge SACCO yose ku rwego rw’akarere, izi koperative zigomba kwirinda “kongeza imishahara ndetse no gutanga agahimbazamusyi ku bakozi n’abayobozi mu nzego ’Umurenge SACCO’ zatowe kugeza igihe zizaba zamaze guhurizwa ku rwego rw’akarere.”
Izi koperative kandi zabujijwe kwinjiza abakozi bashya mu myanya itari isanzwe ihari mu kigo kugeza igihe urugendo rwo guhuriza USACCO ku rwego rw’akarere.
Muri urwo rugendo gihe kandi kwandika abanyamuryango bashya bizakomeza, umunyamuryango mushya atanga umugabane shingiro usanzwe wa USACCO.
Riti “Mu gihe cyo kwihuza ku rwego rw’akarere, umunyamuryango mushya azimukana agaciro k’umugabane kangana n’amafaranga yishyuye.”
Biteganyijwe ko abanyamuryango batanze amafaranga y’inyubako aziyongera ku mugabane shingiro bari baratanze. Kuri iyi ngingo bizakorwa hatitawe ku kuba inyubako yarubatswe cyangwa itarubakwa ariko hakareberwa ku rutonde rw’abayatanze, aho rutari akaguma ku mafaranga y’inyubako.
Muri rusange Imirenge SACCO yose yabujijwe kwakira amafaranga y’inyubako cyangwa izindi mpano ziturutse mu banyamuryango.
BNR kandi yihanangirije abayobora izi koperative kutazatanga inguzanyo zitujuje ibisabwa no kugenzura igenagaciro ry’imitungo itimukanwa nk’nyubako n’ibibanza by’Umurenge SACCO ko ryakozwe neza birinda kuzamura agaciro kabyo ngo imari bwite yiyongere.
Mu bindi Imirenge SACCO itemerewe harimo kugura imitungo itimukanwa, kubaka, kugura cyangwa gusana inzu itabanje kubihererwa uburenganzira na Banki Nkuru y’u Rwanda.
Kugeza ubu Imirenge SACCO yose uko ari 416 yamaze kugezwamo ikoranabuhanga ndetse urugendo rwo kuzihuriza ku rwego rw’Akarere rwamaze gutangira.
Kugeza muri Kamena 2024, Imirenge SACCO yose yabarirwaga umutungo urenga miliyari 240.5 Frw
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!