00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo baguye muri RDC yagejejwe muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 February 2025 saa 05:20
Yasuwe :

Imirambo 18 y’abasirikare ba Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi baherutse gupfira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagejejwe muri Uganda inyujijwe ku mupaka wa Cyanika uhuza icyo gihugu n’u Rwanda.

Iyi mirambo yanyuze kuri uyu mupaka ahagana Saa 15:42 z’umugoroba kuri uyu wa 7 Gashyantare. Yatwawe n’imodoka z’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO.

Uretse abapfuye, izi modoka zari zinatwaye abasirikare barindwi ba Afurika y’Epfo bakomeretse ndetse n’abandi batanu babaherekeje. Amakuru avuga ko zanyuze ku mupaka wa Cyanika zihuta cyane, ku buryo nta minota myinshi zahamaze.

Hagati aho, imodoka z’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse na Polisi y’u Rwanda, zari ziherekeje imodoka za MONUSCO zitwaye iyi mirambo, inkomere n’ababaherekeje. Biteganyijwe ko bafata indege ibakura muri Uganda, ikaberekeza mu bihugu byabo.

Muri iyi mirambo harimo 14 y’abasirikare ba Afurika y’Epfo, ibiri y’abasirikare ba Tanzania n’ibiri y’abasirikare ba Malawi.

Imodoka itwaye iyi mirambo ubwo yari iherekejwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ngo yambuke umupaka wa Cyanika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .