Umujyi wa Rubavu uri ku Kiyaga cya Kivu, ukaba wakira abantu benshi baturutse impande zose z’igihugu no hanze yacyo bashaka kuruhuka no kwishimisha, aho byitezwe ko bizaba akarusho muri ibi bihe by’iminsi mikuru.
Uyu mujyi uri ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukorerwamo ubucuruzi bwinshi by’umwihariko ubwambukiranya imipaka.
Kuba uyu mujyi uhana imbibi na RDC itabanye neza n’u Rwanda ni igihugu kirimo imitwe myinshi iteza umutekano muke n’irwanya u Rwanda. Gusa ibi ntacyo bizahungabanya ku baturage bawo n’abashaka kuwusura muri iyi minsi ya nyuma y’umwaka nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabishimangiye.
Mulindwa yavuze ko imyiteguro y’iminsi mikuru yatangiye mbere, ko hagiye habaho ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo iz’ubukerarugendo, umutekano n’izindi zirebwa n’ibi bihe.
Ati “Twagiye tugira inama n’inzego z’umutekano kugira ngo dushimangire ko nta kibazo cy’umutekano gihari ku mipaka ndetse no mu karere yaba ku manywa cyangwa mu ijoro. Imipaka yacu iratekanye.”
Mulindwa yavuze ko nta mpungenge ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka buzahungabana muri ibi bihe kubera umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na RDC.
Ati “Mu mezi atanu ashize nta bibazo twigeze tubona ku mupaka cyangwa ibindi birimo abaturage bacu biva i Goma.”
Umuturage witwa Maniriho Ismael nawe yunze mu rya Mulindwa, avuga ko bizeye neza ko ibi bihe by’iminsi mikuru bizagenda neza.
Ati “Twizeye umutekano wacu ku mupaka nta gushidikanya ko tuzanezererwa iyi minsi mikuru mu mutekano.”
Sekabuga Fidel na Nsabimana Faustin, batuye mu Murenge wa Busasamana, bavuze ko bitewe n’imikoranire myiza n’Ingabo z’u Rwanda [RDF] ku mupaka nta kibazo bazagira.
Sekabuga yagize ati “Ingabo zacu zihora ziteguye guhangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose. Dufitanye ubufatanye bwa hafi kandi twiyemeje kubungabunga umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru.”
Umupaka wa Petite Barrière n’uwa Grand Barrière ni imwe mu ikoreshwa n’abantu benshi bo mu Rwanda na RDC. Imibare y’Akarere ka Rubavu igaragaza ko abantu baca kuri iyi mipaka biyongereye kabava ku bihumbi bine mu bihe bya Covid-19 bakagera ku bihumbi 20.
Amwe mu mafoto y’Umujyi wa Rubavu:
Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!