00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iminsi 91 mu bwiherero: Ukuboko kw’Imana, kubaho no kubabarira kwa Immaculée Ilibagiza

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 15 June 2022 saa 11:30
Yasuwe :

Mu 1994 u Rwanda rwarashavuye, Abatutsi barenga miliyoni bicwa amanywa n’ijoro mu gihe cy’iminsi 100 gusa kuva muri Mata. Immaculée Ilibagiza ni umwe mu barokotse aya mahano wanyuze mu nzira y’inzitane n’ubuzima busharira bw’iminsi 91 mu bwiherero.

Immaculée Ilibagiza ni umunyarwandakazi uvuka muri Mataba ku Kibuye [ubu ni Karongi] mu Ntara y’Uburengerazuba, atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umubyeyi w’abana babiri. Ni umwanditsi w’ibitabo, aho amaze kwandika ibigera ku icumi birimo ibivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’umwe mu bayirokotse n’ibindi bivuga kuri Bikira Mariya w’i Kibeho.

Igitabo Ilibagiza yise “Left to Tell: Discovering God Amidst the Rwandan Holocaust” cyasohotse mu 2006 cyanditse amateka akomeya mu gusomwa mu bice bitandukanye by’Isi n’abantu b’ingeri zose barimo na Papa Francis. Kigaragaza neza uburemere jenoside yakoranywe.

Muri iki gitabo, avugamo uburyo yihishe mu bwiherero bw’urugo rw’umupasiteri wari Umuhutu bari baturanye iminsi 91, agaragaza inzira y’umusaraba yanyuzemo, ukuboko kw’Imana n’imbaraga z’ishapure. Yabanaga n’abagore barindwi bagenzi be.

Mu kiganiro na IGIHE, Ilibagiza yagarutse ku rugendo rw’iminsi 91 mu bwiherero, imbaraga z’Imana no kubabarira uwamwiciye umuryango kugeza ubwo yishyurira amashuri abana be. Iki ni igice cya mbere, mu gice cya kabiri tuzagaruka ku guhura na Papa Francis na Papa Benedicto XVI n’ibindi byihariye ku buzima bwa Ilibagiza.

Ilibagiza amaze kwandika ibitabo birenze 10 birimo ubuhamya bwe bwo kurokoka ndetse n’iby’amabonekerwa ya Kibeho

Ikiganiro kirambuye

IGIHE: Wanditse ibitabo byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, itangira wari he?

Ilibagiza: Muri Jenoside yakorewe Abatutsi nari umukobwa wiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, natashye nzi ko nzagaruka mu cyumweru kimwe, twari tugiye mu biruhuko bya Pasika.

Tariki 7 Mata twabyutse batubwira ko uwari Umukuru w’Igihugu yari yishwe iryo joro. Twatangiye kumva amaradiyo twumva ibiriho, batangira kuvuga ko barimo kwica abatutsi.

Papa yari umwarimu na mama ari umwarimu ariko ari abakristu gatolika. Bari ababyeyi, ndibuka ko abantu baje ari benshi iwacu bamubaza ngo tugire dute?. Ku munsi wa kabiri tariki 8 Mata abantu bari bamaze kuba benshi cyane, bavuga ko babatwikira, bishe runaka [...] abaturage bose barimuka baza hafi y’iwacu.

Ubwo nabonye iwacu bwa nyuma tunatandukana, Papa yari afite ishapure mu ntoki abwira abantu bose bari bahari ati "Ibi bintu niba ari agatsiko k’abantu bashaka kutugirira nabi nimuhumure turabatsinda, ntimugire ubwoba, ariko niba byateguwe n’igihugu n’abayobozi, baratwica kuko bafite abapolisi n’abasirikare. Ntimugire ubwoba ahubwo reka tubifate nk’uko Imana itugiriye neza ngo tumenye ko tugiye gupfa twiyunge nayo".

Abantu bose baracecetse baramwumva bose barihana ndibuka ko nanjye nihannye.

IGIHE: Benshi mu bo mu muryango wawe barishwe muri Jenoside, dusangize urugendo rwawe rwo kurokoka

Ilibagiza: Papa yaraje ampa ishapure ati "mwana wanjye jya kwihisha, uri umukobwa umwe ngira sinshaka ko hari icyakubaho, abahungu bashobora kwiruka, Mama wawe ntiyanyemerera gusiga abahungu be ariko wowe jya kuri uriya muturanyi, yari umupasiteri wari mu bwoko bw’abahutu wari umuntu mwiza ari n’inshuti y’umuryango.

Yampaye ishapure ngo genda. Byafashe iminota 45 kugerayo kuko byari uguca mu ishyamba. Aho nacaga nasangaga hari agatsiko k’abantu. Hari n’aho nageze abantu bagera kuri 200 baza bansanga n’amacumu, umugabo umwe witwaga Rwakageyo abajya imbere afata icumu rye, asa n’ubahagarika wabonaga ari mukuru kuri bo. Ati " Uwo mwana ndamuzi ntabwo ari umwanzi ni uw’inshuti yanjye". Barandeka.

Ilibagiza iyo avuga uko yamaze iminsi 91 mu bwiherero ugira ngo ni filimi

Mu gitabo cyawe Left to Tell ugaruka cyane kuri Pasiteri, ubwiherero...byagenze bite?

Ilibagiza: Nageze kwa Pasiteri witwaga Nzabahimana, njyezeyo yarandebye afite agahinda mu maso arambwira ati "Mfite ubwoba ko ibyo bagiye gukorera abatutsi ari byo babakoreye muri 59".

Yahise amfata aranjyana anyereka mu nzu ye, nsangamo umwarimu wanjye wajyaga arakara iyo yaduhagurutsaga ngo abatutsi ni abahe ntitubimenye, nahaye umukono abo nasanze mu nzu, nkuhaye mwarimu arawanga birandenga nibaza icyo nakoze kiranyobera.

Naragiye nicara mu cyumba bucyeye nka saa cyenda za mu gitondo Pasiteri araza ati "byuka vuba nkwereke aho wihisha".

Yanyeretse ubwiherero [Toilete] bwo mu kumba gato yari metero imwe kuri metero imwe. Ati "icara ahangaha kugeza igihe ibintu birangiye, namubaza igihe akambwira mu minsi itatu cyangwa ine akurikije ibyabaye mbere muri za 59".

Yaragiye azana abandi bakobwa batanu bwa mbere bamwe ndababona ndabibuka aratubwira ati "Muceceke kuko ibintu birimo kuba muvuze n’ijambo rimwe hagize uwumva byaba birangiye".

Turicara tubona ko ashaka kuturinda koko abishyizemo urukundo. Twaricaye twamaze iminsi ibiri ya mbere atarashobora no kuza kutureba, umunsi wa gatatu nibwo yashoboye kuza kuduha ibyo kurya, nabwo kandi ntiyashoboraga kudutekera kuko nta wari uzi ko duhari. Yafataga ibyo basize akatuzanira no kuvuga ntiyatuvugishaga kugira ngo hatagira utwumva.

Igitabo Left to Tell ni kimwe mu byamenyekanye cyane

IGIHE: Tubwire ku buzima mu bwiherero, ahantu hafunganye, utemerewe kuvuga wumva ko isaha n’isaha bakwica

Ilibagiza: Mu cyumweru cya mbere nagize ibyiyumviro ntari nzi ko bibaho. Nkananirwa kwihangana nkavuga ngo ntabwo nshobora kongera kumara umunsi hano, nta cyaha nakoze nta nubwo ndi imfungwa, nkeneye gusohoka ariko ntibishoboke kuko sinjye wabigenaga.

Navuye muri uko kutihangana noneho njya mu mujinya. Nkavuga ngo kuki aba bantu batazi ko nta kintu kibi nabakoreye, ninsohoka nanjye nta muntu nzongera kwizera, nanjye ndarakaye. Nagize wa mujinya utwika. Natekerezaga ibyo byose umubiri ukandya, umutwe no mu nda hakandya, amaraso yanjye akiruka kubera umujinya, nkatangira kubira ibyuya.

Nahitaga mva mu burakari nkajya mu bwoba. Nkibaza nti batubonye bazatwica, nkibwira nti bazaducagagura batugirire nabi nabyo bikantera ubwoba mu nda hakandya.

Mu cyumweru cya kabiri wa mupasiteri yaje kutureba atuzaniye ibyo kurya ndamubwira nti washyize radiyo hanze nibura tukamenya ibiri kuba hanze. Yatubereye umuvandimwe n’umuntu mwiza ashyira radiyo eshatu hanze, imwe yavugaga kuri RTLM, indi Radiyo Rwanda indi Muhabura y’Inkotanyi. Ubundi bagashyira kuri BBC. Byadufashaga kumenya ibiri kuba kuko ntacyo twari tuzi.

Nibuka umwe mu baminisitiri yagiye kuri radiyo aravuga ngo "Ntimwibagirwe abana n’abantu bakuru b’abasaza n’abakecuru kuko turashaka kuba muri paradizo nta muntu n’umwe w’umwanzi wacu muri buriya bwoko uturimo". Aha ni ho namenyeye ko byacitse. Pasiteri ati "Babatanze nta mwene wanyu uzongera kubaho".

Icyanteye ubwoba ni uko hashize ikindi cyumweru nkumva ngo batanze ibihembo ku bica abantu benshi, batanze uruhushya rwo kwica mu kiliziya.

IGIHE: Aho mwari mwihishe nta munsi n’umwe bigeze baza gusaka bashaka kubica?

Ilibagiza: Batanze uruhushya rwo gusaka mu ngo ko nta mututsi wihishe. Sinzibagirwa umunsi baje gusaka, nari mpagurutse ndi kureba mu idirishya ry’ubwiherero twari twihishemo mbonamo abantu nari nzi twiganye mu mashuri abanza, abari inshuti za basaza banjye bambaye amakoma bafite intwaro zo kwica.

Icyo nshimira Imana nibwo ninjiye muri njye ntangira kwishakamo imbaraga, nkumva amajwi abiri rimwe rikambwira ngo fungura ubwiherero n’ubundi bagiye kubica, aho kugira ngo bagufate bakwice nabi, genda ubiyereke ubavugishe.

Irindi jwi rirambwira ngo wifungura saba Imana igufashe, wibuke ya Mana wasengaga, ya Mana iwanyu basengaga, ya shapure wavugaga, Imana yiringire, ishobora byose. Narahindukiye njya ku ijwi ryiza.

Nabajije Imana niba iriho, narayibwiye nti ’Mana, niba uriho wituma aba bantu bafungura umuryango w’ubwiherero, ntibatawufungura ndamenya ko ari wowe wabikoze, nimenya ko wabikoze, nzatangira ngushakishe n’imbaraga zanjye zose’.

Nkimara kuvuga iryo jambo nahise nsinzira ndagagara sinumva ikintu na kimwe kugeza amasaha nk’atanu ashize, nibuka ko baje mu gitondo saa tanu, Pasiteri yaje kutureba saa kumi n’imwe butangiye kwira araza arafungura afite igitwenge, ati "ese muracyagagaye mutyo, bagiye kare". Twari umunani ariko sinzi uko abandi byari bimeze.

Yatubwiye ko bari nka 300, umubare munini wazengurutse inzu ngo hatagira usimbuka idirishya abandi binjira mu byumba bajya munsi y’ibitanda, bafungura n’amavarisi ngo barebe ko hari utwana twaba turimo, bafata inzego bajya muri plafond, bajya hejuru y’inzu.

Bagiye mu cyumba yararagamo bagera ku bwiherero, umwe afata serile agiye kumanura areba pasiteri aramubwira ngo urabizi wowe uri uwacu ntabwo wahisha abanzi b’u Rwanda. Barahindukiye batarasunika, nta n’urufunguzo rwarimo.

Bamaze kugenda icyambayeho igitangaza ni ukuvuga ngo Mana uranyiyeretse. Icyo gihe naravuze ngo Mana nimbaho, ni yo abo mu muryango wanjye bapfa, icya ngombwa ni uko ngufite, uri Imana ishobora byose.

IGIHE: Mwasohotse gute mu bwiherero mwamazemo amezi atatu?

Ilibagiza: Twamaze amezi atatu mu bwiherero ariko tujya gusohoka batubwiye ko Inkotanyi zirimo gufata ahantu hanini, Abafaransa ngo baje muri Zone Turquoise. Umupasiteri waduhishe yaratubwiye ngo aba bantu simbizeye ko batabagirira nabi. Naramubwiye ngo ’bo baturasa ntibadutema ngo baducemo ibice.

Twasohotse tuzi ko Abafaransa bashobora kutwica twari twarabaye amagufa twongera kwiga kugenda, atujyana aho Abafaransa bari.

IGIHE: Wagizwe umurinzi w’igihango kubera ibikorwa bidasanzwe wakoze birimo no kubabarira abakugiriye nabi, urugendo rwo kubabarira rwatangiye rute?

Ilibagiza: Natse Pasiteri Bibiliya kugira ngo ntangire nsome menye icyo Imana ivuga. Nageraga aho kubabarira bikamvuna cyane ariko nsanga Bibiliya yose iravuga kubabarira. Nageraga aho bavuga ngo ’mukunde abanzi banyu’ nkafunga nkajya ahandi. Nkabona ngo mujye musengera ababanga, nkibaza nti umuntu asengera umwanga gute? bikanyobera.

Ni gute umbwira kubabarira nzi ko bakimpiga bashaka kunyica, ni gute umbwira kubabarira bishe Data na Mama n’abavandimwe? Ubwo Bibiliya narayiretse njya ku ishapure.

Navuze ishapure ya mbere numva ngize amahoro, mvuga iya kabiri numva amahoro araje. Niyemeje kujya mvuga ishapure umunsi wose ndi aho mu bwiherero. Navugaga amashapure 27 ku munsi.

Nsenga nageraga hahandi muri Dawe uri mu ijuru havuga ngo utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho, najya kuhagera nkumva ndi kubeshya Imana.

Ntabwo nari nzi ukuntu umuntu ababarira uwishe Se. Sinumvaga ukuntu umuntu ababarira uwishe nyina akimushaka, nari nzi ko umuntu ababarira uwasabye imbabazi.

Umunsi umwe nigiriye inama yo kujya nsimbuka igice kimwe cya Dawe uri mu ijuru. Umunsi umwe natangiye kuhasimbuka numva akantu kampagaritse ’ese uzi ko isengesho uri guhindura ari Yezu waritanze? Nagiye ku mavi mbwira Imana nti uratsinze, isengesho ryawe ndarisubizamo ariko muri ibi bihe nk’ibi sinzi kubabarira, nyigisha kubabarira. Nashyize amaboko hejuru nsaba Imana kwiga kubabarira.

Rya sengesho narisubije uko ryari rimeze ariko nahagera nkavuga ngo sinzi kubabarira ariko nzi ko biba mu maboko yawe Mana binyigishe.

Nasomye ijambo muri Bibiliya ngo ’bababarire ntibazi icyo bakora’. Nabihariye Imana numva nsubiye ibwana, nongera guseka, nongera gutekereza abanjye, nibaza uko nzongera kubaho.

IGIHE: Wakiriye ute kugirwa umurinzi w’igihango, dusangize ku bikorwa by’indashyikirwa ugenere n’ubutumwa abanyarwanda

Ilibagiza: Nashimye igihugu kuba cyarantoranyije, ntabwo nigeze ngira icyo nkora ntekereza ko hari uzanshima ariko kandi narabishimye burya iyo umubyeyi agushimye ni umugisha aba aguhaye. Kuba igihugu cyaranshimiye ni ukuri byankoze ku mutima kandi bimpa n’imbaraga zo kumva ntazatatira icyo gihango no gukomeza gukora ibikorwa byiza.

Intambwe nateye ni ukuvuga ngo umunsi wanjye ngiye kuwugira uw’urukundo. Kuva Jenoside yarangira ntabwo nigeze mvuga ngo ndahembwa nshyire mu mufuka ndye njyenyine. Hari imiryango mfasha, mfasha abana bakiga.

Umwe wanyiciye benewacu abana be ninjye ubishyurira amashuri, ejobundi umugore we yarabyaye ninjye wamujyanye kwa muganga. "Namuhaye imbabazi yarazinsabye".

Uwagize uruhare rwo kwica mama na basaza banjye namusanze muri gereza mbere yo kujya muri Amerika. Umuntu wa mbere nababariye nari ngiye no kureba uko ameze namusanze muri gereza, ameze nabi. Yari umuntu ufite akazi keza ariko nsanga nta kogosha ubwanwa, yarananutse. Naramubonye ndarira cyane nibutse ibyo Yezu yambwiye ngo bababarire ntibazi icyo bakora.

Niwe muntu nababariye atabinsabye. Narabimubwiye yipfutse mu maso aravuga ngo erega ibintu navanye iwanyu narabikubikiye. Yari agize ipfunwe. Ni we woherezaga n’igitero cyazaga kunshaka kuko yari yaratwaye iby’iwacu. Ku bwanjye narabababariye mbikuye muri Kristu.

Nkangurira abantu bose, uri mu byago, ubabaye yiyunge n’Imana. Kwiyunga n’Imana ni ugukora ugushaka kwayo, ufite umujinya awurekure. Nubona umuntu ukumva ni umwanzi, yagira ibyago ukumva urabyishimiye, ndagutakambiye uhunge kuko uwo ni umuriro, icyo ni cyo kizagucira urubanza.

Umuntu wese afite ubushobozi bwo kubabarira, ubihaye Imana iragufasha ukaruhuka. Bibamo amahoro menshi cyane.

Ilibagiza ashimira cyane ubuyobozi bw'igihugu bwakibohoye bukanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bukanakomeza kucyubaka
Ilibagiza ni umwe mu barinzi b'igihango barindwi bashimiwe umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .