Ni ikigega kizazakemura ibibazo ibyo bigo bihura na byo byaba iby’amikoro n’ubumenyi bwa ba nyirayo na cyane ko byihariye igice kinini cy’ibiri mu Rwanda.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko ibigo by’ubucuruzi byavutse mu Rwanda mu myaka 10 ishize birenga ibihumbi 269. Yerekana ko biri mu cyiciro cy’ibito cyane, kuko ibigera kuri 92,2% bikoresha hagati y’umukozi umwe na batatu.
Nubwo bingana gutyo, ibyinshi bigorwa no kubona amafaranga n’ubumenyi busabwa ngo bitere imbere, urwo rwego amabanki agasa n’arugendera kure ku bijyanye n’inguzanyo kuko kenshi usanga nta ngwate ifatika abarubamo bafite, mu bihe bitarambiranye byose bikaba byarahombye.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko icyo kigega kigiye gukemura ibyo bibazo.
Ati “Ayo mafaranga agomba gukoreshwa mu bukungu bwacu. Mu byo tuganira n’inzego zireberera abikorera ni uko hari byinshi bigomba guhinduka."
Mu bigomba guhinduka ni nk’ubunyamwuga mu mirimo, hakavugururwa imiyoborere y’ibyo bigo, inama z’ubutegetsi zigakora, ubugenzuzi bugakorwa, bikerekana uburyo byishyura imisoro, imisanzu y’abakozi ku buryo uhawe amafaranga nayabona atazayajyana mu bindi n’ibindi.
Yavuze ko impamvu z’izo mpinduka ari ukugira ngo ibigo by’ubucuruzi bigere ku rwego rw’uko niba umuntu akeneye nka miliyoni 300 Frw, yerekana ibisabwa byose kugira ngo ayabone, ari na ko hubakwa ubukungu burambye bitari uguha amafaranga umuntu gutyo gusa.
Rugemanshuro ati “Ibyo ni byo bizafasha abikorera no kubona ayo mafaranga, aho kugira ngo umushinga wawe ukorwe ku nyungu ya 16% [y’amafaranga yo muri banki], ushobora no kugabanyamo kabiri. Niba ukeneye miliyoni 500 Frw ugafata zimwe muri banki izindi ukagurisha imigabane mu kigo cyawe, wagira aho ugera cya kigega ukakivanamo ukagisubiza ayacyo akajya gufasha abandi.”
Imyiteguro y’icyo kigo igeze kure, ndetse hari gushakwa abazafasha mu gukora ishoramari, igishimishije ni uko hari n’abandi bashoramari bagaragaje ko nigitangira bazashyiramo ishoramari, ibizanafasha kuzana amafaranga avuye mu bandi.
Abajijwe ku nyungu icyo kigega kizajya gica abacyiyambaje, Rugemanshuro yavuze ko bizaterwa n’igenabikorwa mu bucuruzi, ariko ko uko byagenda kose izaba iri munsi y’iyo banki.
Uyu muyobozi yatanze urugero ku ruganda rukora kawunga rwa Mahwi ruherutse gushyira imigabane yarwo ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, RSSB ikaguramo imigabane. Rufashwa kubona amafaranga rwongera mu bucuruzi bwarwo kandi ku nyungu nto.
Yavuze ko nyuma y’icyo kigega hazashyirwaho ikindi cy’ubushakashatsi, kuko na cyo gikenewe mu buryo bwo guteza imbere ubukungu mu Isi ikataje mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Iryo terambere ry’ikoranabuhanga ni na ryo aheraho yerekana ko muri iki gihe bidasaba guhanga ibintu byinshi, kuko hari byinshi byakozwe, byose bigakorwa mu guha amahirwe ba rwiyemezamirimo no kugerageza.
Ati “Bakeneye amahirwe yo gutangira no kugerageza, nk’igihugu duhe Abanyarwanda amahirwe yo kugerageza. Niba ifaranga ryose dufite kubera ubuke bwaryo cyangwa ko rihenze tudafite ububasha bw’uko twariha uri kugerageza, tukavuga ngo tuzayaha wa wundi twizeye, abo twizeye ni bangahe? Ni bake cyane.”
Uko kudashishikarira gutanga amahirwe yo kugerageza, kuri Rugemanshuro ni byo bituma n’inguzanyo z’amabanki nyinshi zijya mu bigo bimwe binini.
Uyu muyobozi agaragaza ko uko gushyira hamwe ari byo bigabanya ibyago by’igihombo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!