00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikoranire ya Polisi n’abaturage ni nk’urutirigongo mu mubiri w’umuntu- IGP Namuhoranye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 February 2025 saa 07:31
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yagaragaje ko mu ari ingenzi ko polisi ikorana n’abaturage mu bikorwa byo gucunga umutekano, aho yagereranyije ubu bufatanye nk’urutirigongo mu mubiri w’umuntu.

Ibi IGP Felix Namuhoranye yabigarutseho ku wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2025, ubwo yakiraga ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda rya ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze.

Ni muri gahunda y’urugendoshuri batangiye ruzamara icyumweru imbere mu gihugu, rukubiye mu masomo y’umwaka umwe bamara biga muri iryo shuri.

Uru rugendoshuri bazarukorera mu turere dutandukanye two mu Ntara zose z’u Rwanda hagamijwe guhuza amasomo bigira mu ishuri n’akazi gakorerwa mu nzego n’ibigo bitandukanye bazasura.

Rwitabiriwe n’abanyeshuri bagera kuri 45 bakomoka mu bihugu 9 by’Afurika birimo n’u Rwanda rwabakiriye, bakurikirana amasomo y’icyiciro cya 13 yerekeranye n’ubuyobozi (Police Senior Command and Staff Course).

Rwateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Gucunga umutekano bishingiye ku mibereho y’abaturage; Uburyo buboneye bwo gukumira ibyaha”.

Hazibandwa ku gusuzuma uburyo ingamba z’imikoranire zishobora gutanga umusanzu ku mutekano n’imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa bitandukanye by’ubufatanye bugamije kubumbatira umutekano.

Mu kiganiro bagiranye; IGP Namuhoranye yabifurije kuzungukira byinshi muri uru rugendoshuri kugira ngo bizabafashe kubihuriza hamwe n’ubumenyi bigiye mu ishuri.

Yababwiye ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ari ishingiro ry’umutekano, ashimangira akamaro ko gukorana nabo bya hafi mu gukumira ibyaha no gutahura ababikora.

Yagize ati “Imikoranire ya Polisi n’abaturage mu gucunga umutekano bugereranywa n’urutirigongo mu mubiri w’umuntu. Abaturage nibo shingiro ry’umutekano, iyo ushaka gukumira no kurwanya ibyaha ugomba gukorana n’abaturage kuko abakora ibyaha baba bavuye muri sosiyete, ari nayo basanzwe babamo kandi bamara no kubikora bakongera bagasubira muri ya sosiyete. Kugira ngo rero ubashe kumenya ababikora bisaba ko ukorana bya hafi n’abaturage.”

Yakomeje avuga ko " Kubera kandi ko umutekano ari wo shingiro rya byose, twahisemo gukorana n’abaturage binyuze mu ngeri zitandukanye zirimo; urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs), imboni z’impinduka, amatsinda (clubs) atandukanye yo gukumira no kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge, ndetse n’abandi batandukanye bidufasha kubona amakuru y’ahakorerwa ibyaha bityo bikorohereza Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano guhangana nabyo."

IGP Namuhoranye yagaragaje kandi ko ari ngombwa ko imikoranire yarushaho kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo byihutishe guhuza abantu, gukorera mu mucyo no gukora neza mu kurushaho kubumbatira umutekano.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi, CP Rafiki Mujiji, yavuze ko muri uru rugendoshuri rw’icyumweru, abanyeshuri bazasura ahantu hatandukanye mu rwego rwo guhuza ibyo biga n’ibikorerwa hanze bityo bibafashe kwiyungura ubumenyi n’ubunararibonye no kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira ibyaha no kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo muri rusange.

Mu gihe cy’umwaka umwe bamara biga, ba ofisiye bakuru mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, bahabwa amasomo akubiye mu bice bitandukanye birimo amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane, ubumenyi ku miyoborere, n’ayerekeranye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

CG Felix Namuhoranye yagiranye ikiganiro n’itsinda rya ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yagaragaje ko mu ari ingenzi ko polisi ikorana n’abaturage mu bikorwa byo gucunga umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .