00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi b’imijyi yunganira Kigali bari guhugurwa ku guhanga umurimo

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 21 May 2024 saa 02:41
Yasuwe :

Abakozi 55 bashinzwe guhanga umurimo mu mirenge y’uturere dutandatu turimo imijyi yunganira Kigali, batangiye guhabwa amahugurwa ku guhanga imishinga ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Icyiciro cya mbere cy’aya mahugurwa y’iminsi itanu cyatangijwe kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024, kikazakurikirwa n’ikindi cya kabiri kizasiga hahuguwe abagera ku 110.

Abahugurwa ni abakora mu ishami ryo kwihangira imirimo mu turere dutandatu turimo imijyi yunganira Kigali ari two Nyagatare, Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze.

Yateguwe n’umushinga Feed the Future Hanga Akazi uterwa inkunga na USAID ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) n’izindi nzego za Leta.

Aba bakozi bari guhugurwa ku bijyanye no gutangira imishinga y’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, kwihangira imurimo ku basoje amashuri ndetse no guhugura abandi.

Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko biteze kuyungukiramo byinshi bizabafasha guha umurongo ibijyanye no guhanga akazi urubyriruko kuko bahura narwo kenshi.

Iyamuremye Jean Damascène witabiriye aya mahugurwa aturutse mu Karere ka Musanze, avuga ko biteze kungukiramo ubumenyi bazifashisha baziba icyuho kikiri mu rubyiruko mu bijyanye no guhanga umurimo.

Yagize ati “Haracyari ibyuho ku bumenyi bukenewe ngo urubyiruko rutangire kwihangira imirimo. Haracyari n’ibyuho kandi mu bijyanye no kubona ibyo bakora [urubyiruko] bijyanye n’ubundi bumenyi basanzwe bafite. Tugomba kuzabahugura kuri ubwo bumenyi badafite ariko n’ubwo bafite bw’ibyo bize bakabasha kubukoresha. Noneho ibindi bakabyigira ku murimo bakabasha guhanga akazi kanoze nk’uko babidusaba”.

Ubuyobozi bw’uyu mushinga buvuga ko amahugurwa azagera no ku rubyiruko rufite imishinga ubwarwo ariko ko bahereye ku bakozi babishinzwe kugira ngo bongererwe ubushobozi bazabashe gufasha urubyiruko rwinshi kuko bahura na rwo kenshi.

Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Feed the Future Hanga Akazi, Timothy Shumaker yagize ati “Abakozi bashinzwe guhanga umurimo bo mu turere turimo imijyi yunganira Kigali bari hano ni bamwe mu nkingi za mwamba mu guteza imbere urwego rw’abikorera mu Rwanda."

" Kugira ngo ubucuruzi butere imbere bisaba ibintu byose bibushyigikira nk’urwunguko ndetse no gukoresha abakozi benshi. Aba bakozi turi guhugura dushaka ko bamenya ibyo bintu byose cyangwa guhuza ibigo n’ibindi bigo ibyo bikorerwamo”.

Yakomeje ati “Bazabasha kandi kugira ubumenyi ku guhuza bigo bikora ubucuruzi bitanga akazi n’abagakeneye bityo babashe gutera imbere. Ibyo bizatuma abantu benshi bahanga akazi kanoze biteze imbere ndetse n’imiryango yabo”.

Shumaker yongeyeho ko abona mu Rwanda ingufu ziri gushyirwa mu guhanga imirimo zitanga icyizere ko mu myaka iri imbere ubukungu bwarwo buzaba buhagaze neza mu karere.

Umuyobozi ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA), Mwambari Faustin yavuze ko guhanga umurimo bikwiye kuba inshingano ya buri muntu.

Yagize ati “Ni amahirwe kuba Minisiteri igenda ifatanya n’izindi nzego mu gukusanya ubushobozi bwo guhanga umurimo. Guhanga umurimo ni ikintu buri muntu agomba gufata nk’inshingano ku bantu bose badafite akazi kuko ni abagize imiryango yacu, inshuti n’abavandimwe. Iyo urebye neza kandi usanga n’imirimo ihari kuko ikibazo cyose gihari aho mutuye iyo ugisubije mu buryo bwo gukora uba uahanze akazi”.

Mwambari yongeyeho kandi ko buri karere ko mu Rwanda bijyanye n’aho gaherereye usanga gafite umwihariko w’amahirwe ya ko mu guhanga imirimo cyane cyane ishingiye ku buhinzi.

Umushinga Feed the Future Hanga Akazi ugamije guhanga imirimo no kwagura ubucuruzi hibandwa cyane ku rubyiruko, abagore n’abafite ubumuga.

Ubuyobozi bw'umushinga Feed the Future Hanga akazi bwafanyije na MIFOTRA gutegura aya mahugurwa
Iyamuremye Jean Damascène witabiriye aya mahugurwa aturutse mu Karere ka Musanze yavuze ko biteze kuyungukiramo ubumenyi bazifashisha baziba icyuhio kikiri mu rubyiruko mu bijyanye no guhanga umurimo
Basobanuriwe ko Leta ishyize ingufu mu guhanga imirimo itanga akazi ku bantu benshi
Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Feed the Future Hanga Akazi, Timothy Shumaker yavuze ko abashinzwe guhanga umurimo mu turere ari inkingi ya mwamba mu iterambere rw'urwego rw'abikorera
Minisiteri y'abakozi ba Leta n'Umurimo yari ihagarariwe mu gutangiza aya mahugurwa
Icyiciro cya mbere cy'aya mahugurwa cyitabiriwe n'abakozi 55 bo mu turere dutandatu turimo imijyi yunganira Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .