Imihini mishya! Ku munsi wa mbere abamotari batonzwe n’ikoranabuhanga rya mubazi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 15 Kanama 2020 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Taliki ya 15 Kanama 2020, niwo munsi wa nyuma wari watanzwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ngo abamotari bose babe batangiye gukoresha mubazi no kubahiriza ibiciro bishya bigendanye n’uburebure bw’urugendo.

Igenzura ryakozwe na RURA uyu munsi mu Mujyi wa Kigali, ryasanze hari abamotari batarimo gukoresha mubazi ku bw’impamvu zirimo kuba zidakora neza no kudasobanukirwa uko zikoreshwa.

Mu mu mihanda yo hirya no hino muri Kigali wasangaga buri mu motari mbere yo gutwara umugenzi akanda kuri mubazi bitandukanye n’uko byari bisanzwe bigenda, aho bamwe bari bazifiteho nk’umurimbo kuko zari zitaratangira gukoreshwa.

Mu bamotari baganiriye na IGIHE bavuze ko mu masaha make bamaze batangiye gukoresha iri koranabuhanga, basanze ari ryiza ariko bagaragaza ko ririmo ibibazo bishobora kuba bituruka ku bumenyi buke bwabo cyangwa zimwe muri izi mubazi zifite ibibazo.

Umwe muri aba bamotari yavuze ko mubazi ye ifite ibibazo. Ati ”Nari nabyakiriye neza ariko imashini zacu zo muri Pascal Moto ntiziri kubona ‘Connection”.

Mugenzi we yagize ati “Ndagenda hamwe na hamwe nkabona ‘réseau’ ahandi zikabura. Iyo zibuze ntibasha kubara bikaba ikibazo kumenya kilometero umugenzi agiye n’ayo anyishyura.”

Uretse izi mbogamizi zishingiye kuri mubazi zidakora neza, hari n’abandi bamotari bavuze ko bari guhura n’imbogamizi y’uko bari gusanga mubazi zabo ziri mu rurimi batumva.

Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi mu bwikorezi muri RURA, Joseph Nyiringabo, avuga ko ikibazo iri koranabuhanga ryagaragaje uyu munsi bakimenye.

Yagize ati “Twazindukiye mu gikorwa cyo kureba niba abamotari bose bafite mubazi n’uko bari kuzikoresha. Ni igikorwa twafashijwemo na polisi; aho twasanze harimo izifite ibibazo by’ikoranabuhanga n’abatazi kuzikoresha."

Yakomeje avuga ko abamotari basanze mubazi zabo zifite ibibazo basabwe kugana ibigo byazibahaye.

Ati ”Abo twasanze mubazi zabo zifite ibibazo twabasabye kwegera ibigo byazibahaye bikabafasha. Tukaba dufite icyizere ko biri buze gukemuka vuba.”

Kugeza ubu izi mubazi ziri gutangwa n’ibigo bitatu aribyo Yegomoto imaze gutanga izisaga 4500, Mara yatanze 5,000 na Pascal Moto imaze gutanga izisaga 11,600.

Ndizeye Pascal uagarariye Pascal Moto, yavuze ko ari ikibazo cya ‘Système’, idakora neza ariko barimo ku gikurikiranira hafi.

Ati “Ahanini ni ikibazo cy’imikorere n’imikoreshereze yazo cyagaragaye ariko abaje hano turi kubafasha zigakora neza. Abamotari bumve ko nta gikuba cyacitse, turakomeza dukorane neza. Ni ibibazo bisanzwe byabayeho by’ikoranabuhanga kandi mu minsi mike biraba byakemutse.”

Bamwe mu bamotari bari bafite ibibazo byoroheje ku bijyanye na mubazi zabo bafashijwe birakemuka abandi bakaba bazafashwa mu minsi iri imbere.

Ku rundi ruhande hari abandi banze guparika ngo babanze gukemuza ibyo bibazo; ahubwo bahitamo gukoresha uburyo busanzwe bwo kwishyura butagendeye kuri mubazi.

Icyo abagenzi batekereza kuri izi mubazi

Ku ruhande rw’abagenzi, baravuga ko iri koranabuhanga ryatumye ibiciro bizamuka abandi bakavuga ko byagabanutse.

Umwe muri aba bagenzi yagize ati “Ni gahunda nziza ariko habayeho impinduka ku biciro. Ahantu nishyuraga 500 Frw (nacirikanwe na motari), hiyongereyeho andi magana atanu kuri mubazi. Nishyuye 1000 Frw.“

Mugenzi we yagize ati “Njye nabyakiriye neza kuko aho nishyuraga 500Frw, hifashishijwe mubazi mpishyuye 300Frw. Iyi gahunda ndayishimiye rwose nta kibazo.”

Mu mikoreshereze ya mubazi, umumotari ashyiramo igihe atangiriye urugendo, hakaza ikarita (map) ijyanye n’aho aherereye. Nyuma ahitamo uburyo ari bwishyurwemo niba ari amafaranga afatika (cash) cyangwa hakifashishwa ikoranabuhanga.

Hakurikiraho gushyiramo nimero ya telephone y’umugenzi akemeza, mubazi igatangira kubara. Iyo ageze aho agiye akanda ahanditse gusoza urugendo, akabona raporo ngufi y’ibirometero by’urugendo n’amafaranga ahwanye na byo.

Uko ibara, kilometero ebyiri za mbere zishyuzwa 300Frw, izikurikiyeho zikishyuzwa ku 130Frw imwe.

Gahunda yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mubazi, igamije gukurikirana neza itangwa ry’imisoro ku bamotari no kujyana n’uburyo bugezweho bwo kwishyura serivise zirimo n’ingendo.

Taliki ya 15 Kanama 2020, niwo munsi wa nyuma wari watanzwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ngo abamotari bose babe batangiye gukoresha mubazi mu kwshyuza ingendo
Bamwe mu bagenzi bishimiye iri koranabuhanga rya mubazi abandi bavuga ko rihenze
Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi mu bwikorezi muri RURA, Joseph Nyiringabo, yavuze ko mu minsi mike ibibazo byagaragajwe kuri mubazi biri bukemuke vuba
Ndizeye Pascal yavuze ko ibibazo abamotari bagaragaje barimo kubikemura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .