Imihigo ya Havugiyaremye nk’Umushinjacyaha Mukuru na Lt Gen Kamanzi muri Ambasade mu Burusiya

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Ukuboza 2019 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Inteko rusange ya Sena yemeje abayobozi bane baheruka gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri, barimo Havugiyaremye Aimable wemejwe nk’Umushinjacyaha Mukuru, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya na Mukangira Jacqueline woherejwe mu Buhinde

Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, Senateri Dushimimana Lambert, yavuze ko iyi komisiyo yasuzumye dosiye ya Havugiyaremye wagizwe Umushinjacyaha Mukuru; Habyarimana Angelique wagizwe Umushinjacyaha Mukuru Wungirije na Nkurunziza Valens wagizwe Visi Perezida w’Urukiko rukuru rw’Ubucuruzi.

Havugiyaremye yavutse mu 1973, afite Masters mu mategeko mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Pretoria. Yabanje kuba Umugenzacyaha muri Gendarmerie, aba Umwarimu muri Kaminuza mu Ishami ry’amategeko anaba intumwa ya leta muri minisiteri y’ubutabera.

Yaje kuba Visi Perezida muri komisiyo ishinzwe ivugururwa ry’amategeko, avamo aba umuyobozi w’umusigire mu kigo cyo guteza imbere amategeko (ILPD), ahava aba Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko ari nayo mirimo yari agifite.

Senateri Dushimimana yavuze ko mu kiganiro bagiranye na Havugiyaremye, cyibanze ku kumenya ibyo abona bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’ubushinacyaha n’ingamba yabifatira.

Ati "Havugiyaremye Aimable yasobanuriye komisiyo ko imbogamizi abona ziri mu gukurikirana ibyaha, aho usanga bamwe mu bashinjacyaha bakora iperereza mu buryo budakwiye, rimwe na rimwe cyangwa akenshi bikabaviramo gutsindwa imbere y’inkiko. Yasobanuye rero ko azakangurira abashinjacyaha gukorana umurava n’umutimanama mu maperereza, kandi akazita cyane kubabaza inshingano ku batatunganyije neza akazi kabo."

Yakomeje avuga ko azarushaho gushakira abantu amahugurwa afatanyije n’izindi nzego kugira ngo biyongere ubumenyi n’ubushobozi.

Ati "Yavuze ko azashyira imbaraga mu gukurikirana by’umwihariko ibyaha bisenya umuryango nyarwanda birimo gusambanya abana, ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, ibyaha by’inzaduka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, hanyuma agakurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside batarakurikiranwa cyane cyane abari hanze, no guhangana n’ipfobya rya Jenoside n’ingengabitekerezo, cyane cyane ku bari hanze y’igihugu kuiko ariho usanga igaragara cyane."

Hanasuzumwe dosiye ya Habyarimana Angelique wasabiwe kuba Umushinjacyaha Mukuru Wungirirje, ariko ubwo komisiyo yateranaga ngo ntiyari mu gihugu.

Habyarimana wavutse mu 1974, nawe afite impamyabumenyi ya Masters mu bijyanye no kugenza ibyaha yavanye muri Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y’Epfo, ndetse we imirimo ye yose yayikoze mu Ubushinjacyaha kuko yahereye mu Karere ka Muhanga, Musanze, yimurirwa mu biro by’Umushinjacyaha Mukuru aho ubu yari umugenzuzi.

Senateri Dushimimana yakomeje ati "Mu gihe cyo gusuzuma dosiye ye, twaje kugaragarizwa ko atari mu gihugu, yari hanze yaragiye kwivuza. Ni ukuvuga ko mu isuzuma rya dofiye ye, komisiyo yashingiye ku bigaragara muri CV ye, bigaragara ko imirimo yose yayikoze mu bushinjacyaha, tugendera n’uko abantu bakoranye na we bamuzi."

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yaje kubaza niba nta bundi buryo bwari gukoreshwa ngo aganirizwe, yibaza uko byagenda uyu mugore aramutse avuze ko atiteguye inshingano yahawe.

Ati "Ese ntabwo wenda, niba bitishe amategeko, bari kugerageza kuvugana nawe batari kumwe? Ndimo ndibaza, umuntu ntiyari ahari, wenda basomye CV ye banagendera ku byo baganiriye n’abantu, ntacyo byaba byishe ahari ko batavuganye na we? Ese aramutse avuze ati ‘nta n’ubwo wenda ndi tayali [niteguye] ?’, Bamfashe gusobanukirwa."

Senateri Dushimimana yavuze ko bifashishike itegeko, bagasanga riteganya ko "komisiyo ishobora gutumira mu nama" usabirwa kwemezwa, bivuze ko atari itegeko ko aba yaraganiriye na komisiyo.

Ati "Twagerageje kumenya uko abandi bamuzi, hari abo twari kumwe muri komisiyo bamuzi, hari n’abandi twavuganye, n’abamuzi, kuko kuvugana ntibyashobokaga, twarabigerageje biratunanira, dusanga rero itegeko ritatubuza kuba twasuzuma dosiye nubwo adahari.”

Ba ambasaderi nabo bemejwe

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano nayo yatangaje raporo yakoze ku basabiwe na Guverinoma guhagararira u Rwanda mu mahanga, barimo Lt Gen Mushyo Kamanzi wagizwe Ambasaderi mu Burusiya na Mukangira Jacqueline woherejwe mu Buhinde.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano Senateri Bideri John Bonds, yavuze ko Mukangira yavutse mu 1964, afite impamyabumenyi ya Masters mu mahoro no gukemura amakimbirane yavanye muri Kaminuza y’u Rwanda, aho arimo gukorera impamyabumenyi ihanitse muri Kaminuza ya Toulouse mu Bufaransa.

Yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko n’ubushakashatsi, ndetse yabaye ambasaderi, aba umudepite, anakora mu mushinga wa PACFA mu biro bya Madamu Jeannette Kagame.

Senateri Bideri yavuze ko Mukangira yavuze ko azashyira imbaraga mu kubungabunga umubano w’u Rwanda n’u Buhinde no kurushaho kuwubyaza umusaruro, aho yagaragaje ko u Buhinde bufite ubukungu buri hejuru n’abaturage benshi, akazabakangurira kuza gushora imari mu Rwanda.

Yanavuze ko azakangurira “abikorera bo mu Rwanda gushorayo imari, cyane cyane bakajyanayo ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda nk’icyayi, ikawa n’urusenda rushobora kuba rufite isoko rikomeye mu Buhinde.”

Ni nako kandi azabikora ku bihugu nka Nepal na Maldives.

Abasenateri ngo bamuganirije ku buryo mu Rwanda hari Abahinde basaga 3000, ariko ngo usanga bafite ubucuruzi buto buto ku buryo barushaho gushishikarizwa guhora imari mu bikorwa binini, byarushaho gutanga n’imirimo myinshi ku banyarwanda.

Kuri Lt Gen Kamanzi we yavutse mu 1964, afite Masters mu bijyanye n’igisirikare n’umutekano w’igihugu yavanye muri National Defence University i Washington, n’impamyabumenyi mu buhinzi yavanye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.

Yakoze imirimo itandukanye muri RDF aho yabaye Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka (2012-2015), ndetse aheruka gusoza inshingano nk’Umugaba w’Ingabo za UNMISS, ahamya ko byamuhaye ubunararibonye bukomeye mu gucunga umutekano, amahoro n’ububanyi n’amahanga.

Senateri Bideri yavuze ko hashingiwe ku nshingano zimutegereje, Lt Gen Kamanzi yavuze ko yiteguye neza gushyira mu bikorwa inshingano yasabiwe, zo guhagararira u Rwanda mu Burusiya kubera ubunararibonye afite.

Ati “Yabwiye abagize komisiyo ko igihugu cy’u Burusiya ari igihugu cy’igihanganye mu bukungu n’igisirikare ku rwego rw’Isi, cyane ko muri biriya bihugu bitanu bigize akanama k’umutekano, akazita ku kubungabunga umubano wacyo n’u Rwanda umaze igihe kirenga imyaka 55, kugira ngo urusheho gukomera kandi ubyazwe umusaruro cyane cyane mu by’ubukungu n’iterambere.”

Ngo yagaragaje ko azateza imbere uburezi, avuga ko kugeza ubu u Burusiya buha u Rwanda buruse zigera ku 100 buri mwaka, Lt Gen Kamanzi akazaharanira ko ziyongera, abana b’abanyarwanda bakajyayo guhaha ubumenyi ari benshi.

Yakomeje ati "Ku bijyanye n’ibyo azateza imbere, yavuze ko hari amasezerano yasinywe n’u Rwanda n’u Burusiya ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, akazakurikirana uburyo ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa, ikindi ni ugukurikirana ibijyanye n’amasezerano yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi ku bijyanye no guteza imbere ubucukuzi bwa gaz, akazakurikirana ibijyanye no kuyashyira mu bikorwa."

Yanagaragaje ko azarushaho kwegera abanyarwanda baba mu Burusiya ngo abakangurire gahunda za leta, gufatanya nabo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, akanegera abahagarariye ibihugu byabo mu Burusiya mu kubakangurira kurwanya iyo ngengabitekerezo no kubagezaho aho u Rwanda rugeze mu iterambere n’ubumwe bw’abanyarwanda.

Kamanzi kandi azaba afite mu nshingano igihugu cya Belarus.

Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yemejwe nka Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya
Havugiyaremye Aimable yemejwe ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru
Mukangira Jacqueline yemejwe nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde
Nkurunziza Valens yemejwe ku mwanya wa Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi
Sena yemeje abayobozi baheruka gushyirwa mu myanya n'Inama y'abaminisitiri
Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano Senateri Bideri John Bonds avuga ko Komisiyo yasanze abahawe imyanya bujuje ibisabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .