00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imihigo y’abagore bahawe igishoro cyo kwiteza imbere muri gahunda yo ‘kwitura’

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 September 2022 saa 02:27
Yasuwe :

Mbere y’umwaduko wa Covid-19, Wibabara Gloriose yakoraga imirimo y’ubukorikori irimo gukora impeta z’abageni n’amasabuni y’amazi abantu bakunze gukoresha bakaraba intoki.

Wibabara ubarizwa mu cyiciro ya mbere cy’ubudehe, atuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, iyo mirimo yanamufashaga kubona ibimutunga we n’abana be batanu ndetse akanabasha no kubishyurira amashuri.

Icyo gihe yabashaga gukora amajerekani ane cyangwa atanu y’isabune ku munsi kandi no mu mpera z’icyumweru akagurisha impeta z’abageni ziri hagati y’eshanu na zirindwi.

Icyorezo kigeze mu Rwanda, ubuzima bwaramugoye cyane kuko atabashaga no gukora ijerekani imwe y’isabuni cyangwa ngo agire impeta agurisha kuko imihango y’ubukwe yari yarahagaritswe ku buryo no kubona ibyo kugaburira abana byamugoraga.

Abagore bari mu Rugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge, baremeye abagore batandatu buri wese ahabwa igishoro binyuze muri gahunda yiswe ’kwitura’.

Gahunda yo kwitura ikorwa n’abagore baremewe bagahabwa igishoro n’urugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi, uyu munsi na bo bakaba barimo kuremera abandi bagore babikesha ibyo bagezeho.

Wibabara ni umwe mu baremewe wemeje ko bigiye kumufasha kuva mu cyiciro arimo akajya mu kindi.

Yagize ati “Nabyishimiye cyane kuko ubusanzwe nzi gukora ikibazo nahuye nacyo ni icy’igishoro, rero kuba nkibonye ngiye gukora cyane kuko ubuzima bwatangiye gusubira mu buryo. Niba nakoraga amajerekani abiri ngiye gutangira gukora atanu ku munsi n’impeta umubare w’izo nakoraga nkawongera ukagera kuri zirindwi".

Ibi byishimo abisangiye n’umubyeyi witwa Musabyimana Mathilde, ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe na we wahawe igishoro nyuma y’uko ubucuruzi buciritse yakoraga buhombye kubera Covid-19.

Yagize ati “Nari mbayeho mu buzima bugoye cyane kandi buvunanye ku buryo imibereho yari ingoye ariko bitewe n’uburyo bampisemo byanshimishije ndetse bitege ko ngiye kuva mu cyiciro cya mbere nari ndimo nkajya mu kindi kubera ko icyangoraga ari ukubona igishoro.”

Uhagarariye Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge, Murekeyisoni Gloriose, yavuze ko iki gikorwa kigamije guteza imbere abagore bo muri aka karere no kubatinyura bakamenya ko bashoboye.

Yagize ati “Ni igikorwa navuga ko ari icy’indashyikirwa twise ‘kwitura’ kubera ko mu gihe cy’imyaka itatu ishize hari abagore baremewe na bagenzi babo, rero nyuma nabo bashoboye gukomeza biteza imbere noneho bagize ubwo bumuntu bwo kuremera abandi.”

Yaboneyeho gusaba abaremewe gukorana imbaraga kuko byose bishoboka cyane ko n’ababaremeye nabo bakoranye imbaraga bigatuma babasha kwitura bagenzi babo.

Muri iyi gahunda yo kuremera abagore batishoboye ku rwego rw’igihugu, Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge mu myaka itatu rumaze kuremera abagore agera kuri miliyoni 10,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abagore bo mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi biyemeje kuzamura bagenzi babo batishoboye
Abagore batishoboye baremewe bemeje ko igishoro bahawe hari intambwe kizabateza mu nzira y'iterambere
Ubwo Wibabara yahabwaga inkunga y'ibihumbi 100Frw
Uhagarariye Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge, Murekeyisoni Gloriose, yavuze ko iki gikorwa kigamije guteza imbere abagore bo mu karere ka Nyarugenge
Musabyimana Matilde yemeza ko igishoro yahawe cyizatuma ava mu cyiciro cya mbere akajya mu cyisumbuyeho
Wibabara Gloriose yemeza ko igishoro yahawe kigiye gutuma yagura ibyo akora akiteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .