Ni ibyo abagera kuri 267 biyemeje kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, nyuma y’ibirori byo kubaha impamyabumenyi byabereye i Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Barangije amasomo mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) ndetse n’icya Gatatu (Masters) mu mashami arimo amategeko, icungamari n’icungamutungo, ubucuruzi, imibanire mpuzamahanga n’andi atandukanye.
Uwashinze Kaminuza ya ULK akaba na Perezida wayo, Prof Dr Rwigamba Balinda yibukije abarangije amasomo ko ubumenyi batahanye bagomba kubuhuza n’uburere kuko aribwo bazabasha kugera ku ntego.
Ati "ULK yifuza ko mugira icyerekezo cyiza, ibyo bizashoboka ari uko ubumenyi n’uburere mwavanye hano mubikomeje. Murasabwa kugira indangagaciro za Gikirisitu, mugakunda gusenga kuko nibyo bizabashoboza kugera ku ntego."
Yakomeje agira ati "Umuntu ufite izo ndangagaciro aba umukozi mwiza, iyo bamuhaye gucunga umutungo wa rubanda cyangwa abikorera, abikora neza ntabwo agira amanyanga cyangwa ngo yibe. Twifuza ko ejo n’ejo bundi muzaba abantu bafitiye igihugu akamaro, abayobozi beza b’ejo hazaza."
Imihigo ni yose
Abarangije amasomo babwiye IGIHE ko imyaka bamaze muri ULK bahakuye ubumenyi buzabafasha mu gusubiza ibibazo bitandukanye igihugu gifite.
Iravuga Dorcas wavuze mu izina ry’abanyeshuri barangije amasomo yashimye ubuyobozi bwa ULK Gisenyi bwababaye hafi mu myigire ya buri munsi, avuga ko ubumenyi n’uburere bahawe ari impamba izabaherekeza mu buzima busanzwe.
Ati "Mu myaka itatu tumaze hano twize amasomo azadufasha mu gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu, ariko twanize indangagaciro zizaduherekeza mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ibyo ntabwo byari gushoboka iyo tutagira ubuyobozi bwiza n’abarimu beza ndetse n’umurongo duhabwa na ULK."
Yakomeje agira ati "Twize kwihangira imirimo n’uko wacunga umutungo wawe cyane cyane mu byo wahanze cyangwa iby’abandi. Kubishyira mu bikorwa nk’uko twabyize ni ukwihangira imirimo, nimpanga umurimo n’undi agahanga urumva ko tuzagenda tugabanya umuzigo leta ifite ku rubyiruko rudafite akazi."
Umuhoza Juliette usoje kwiga ibijyanye n’icungamari yagize ati "Twize ibintu byinshi, gucunga imari, gucunga ibigo ndetse n’uko ushobora gutangiza ikigo cyangwa ukihangira umurimo. Ibyo byose rero nize bizamfasha kwikorera cyangwa gukora neza aho naramuka mpawe akazi."
Kamineza Claver usoje mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’ibaruramari yagize ati "Hano muri ULK usibye ubumenyi umuntu avana mu ishuri, tuhavana n’indangagaciro zituranga mu buzima bwacu bwa buri munsi, kutubanisha n’abandi muri sosiyete, bitwubaka [...] Izo ndangagaciro zitubanisha n’abandi, tukabasha gufatanya nabo mu gukemura ibibazo byugarije igihugu cyacu."
Tuyubahe Benjamin yagize ati "Imyaka itatu twamaze twiga, ntabwo twize ubumenyi gusa ahubwo twanagize umwanya wo gushyira mu ngiro ibyo twize. Ubwo ntabwo bizaba ari bishya cyane kuko hari ibyo dusanzwe tuzi gushyira mu bikorwa."
Basabwe gutekereza mu buryo bwagutse
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yashimiye umusanzu ULK ikomeje gutanga mu iterambere ry’akarere ndetse n’igihugu muri rusange.
Ati "Uyu ni umunsi mwiza wa ULK nka kaminuza ikorera mu Karere ka Rubavu, ishyize imbaraga ku isoko ry’umurimo, ni amaraso mashya. Icyo nababwira ni uko hanze aha hari amahirwe menshi cyane ariko hari ibyo musabwa kugira ngo mugere kuri ayo mahirwe. Uretse ubumenyi haba hari n’imyitwarire muri rusange."
"Aba ni abaje kugira ngo badufashe gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ni abaje kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu [...] Aba ni abantu baza bakagira uruhare kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere."
Meya Kambogo yavuze ko kugira ngo igihugu kigere ku ntego z’icyerekezo 2050 aba barangije amasomo aribo bazabigiramo uruhare bakoresheje ubumenyi bafite.
Umuyobozi Mukuru wa ULK, Prof Dr Nkundabatware Innocent yasabye abarangije amashuri gutekereza kure kandi mu buryo bwagutse.
Ati "Burya iyo ukoze igikorwa ukagera ku musaruro, urishima. Buri wese afite ibyo yize, afite ubumenyi akuye hano muri ULK, bagende babukoreshe, bagaragaze ibyo bize mu myaka bamaze aha ngaha."
Yakomeje agira ati "Ikindi bafashe n’aho bagiye kandi batekereza kure batagarukiye kubyo bize aha ngaha, ni ukugira ibitekerezo bizima, gutekereza mu buryo bwagutse, ubumenyi bakabukoresha mu bibazo bashobora gukemurira Abanyarwanda n’igihugu muri rusange."
Prof Dr Nkundabatware avuga ko ubuyobozi bwiza bw’igihugu bukomeje guteza imbere uburezi ari nayo mpamvu na ULK izakomeza gutanga umusanzu wayo mu kubaka Abanyarwanda bafite ubumenyi.
Kaminuza ya ULK imaze imyaka isaga 25 by’umwihariko ishami ryayo rya Gisenyi rikaba rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abagera kuri 8,818 mu byiciro 17.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!