Imihanda mishya n’iri gusanwa izakoreshwa mu nama ya CHOGM

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Mutarama 2020 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Imyiteguro y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, irarimbanyije aho ibikorwa remezo birimo imihanda biri gukorwa amanywa n’ijoro, imihanda mishya ikubakwa ndetse iyari isanzwe nayo ikagurwa.

Kubera ubunini bw’iyi nama, umubyigano w’imodoka no gufunga imihanda imwe n’imwe ni ibintu abanyakigali bakwitega kubera abayobozi bakomeye bazaba bari mu Murwa Mukuru w’u Rwanda ndetse bishobora gufata indi ntera kurusha uko byagiye bimera ubwo abayobozi bamwe nka Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasuraga u Rwanda mu 2016.

Mu gushakira umuti icyo kibazo, imihanda imwe n’imwe iri kuvugururwa indi ikubakwa bundi bushya.

Umujyi wa Kigali watangaje ko mu mihanda mishya iri kubakwa harimo uva Rwandex ukanyura mu Myembe cyangwa se Rwandex- Kigali Convention Centre. Kugeza ubu, uyu muhanda wamaze kuzura kuko ugeze ku kigero cya 98% ibisigaye akaba ari ugusiga amarangi n’indi mirimo ya nyuma.

Undi muhanda ni unyura ku Biro by’Akarere ka Gasabo - Airtel- Sport View Hotel - Control Technique wo ugeze ku kigero cya 35% wubakwa.

Hari undi muhanda wa Nyabisindu – Nyarutarama - Green Hills – Kibagabaga ugeze kuri 30%. Uyu muhanda wagenewe miliyari 3.3 Frw hamwe n’uzahuza Kabeza-Alpha Palace uzatangira kubakwa mu cyumweru gitaha.

Mu mihanda iri gusanwa harimo uwa Murindi - Rusororo ugeze kuri 25 %.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, yabwiye IGIHE ko iyi mihanda yose iteganyijwe kuba yarangirangiye mu mpera za Mata uyu mwaka nubwo hari imbogamizi ziri kugenda zigaragara.

Ati “Imirimo iragenda neza, ariko dukomeje guhura n’imbogamizi zirimo imvura nyinshi yaguye mu Ukuboza 2019 ndetse n’ibijyanye no kwimura abaturage ndetse no kwimura ibindi bikorwa nemezo nk’impombo z’amazi, imigozi itanga internet, insinga z’amashanyarazi.”

Umwaka ushize Guverinoma yemeje ingengo y’imari ya miliyari 20.1 Frw zigenewe ibikorwa bibanziriza CHOGM, harimo miliyari 10.87 Frw zizakoreshwa mu kwagura aho indege ziparika ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe n’ibindi bikorwa ku kibuga.

Byitezwe ko iyi nama izitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi 10 barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 53 bikoresha ururimo rw’Icyongereza, ikazitabirwa n’Igikomangoma Charles uheruka kwemezwa nk’umusimbura w’Umwamikazi Elisabeth II ku buyobozi bwa Commonwealth.

Iriya nama kuko izatangira kuri 22-27, ni icyumweru cyose ntabwo abakuru b’ibihugu bazaba bicaye iyo minsi ahantu hamwe. Habanza inama z’amahuriro ane; iy’ubucuruzi, urubyiruko, abagore n’ihuriro rya za sosiyete sivile.

Aya mahuriro aba ari manini afite abantu 1500 cyangwa1000, ku buryo inama zayo zimara iminsi ibiri cyangwa itatu ziganira ku ngingo zizireba. Imyanzuro yazo igezwa ku nama y’abakuru b’ibihugu itangira kuwa Kane kugeza kuwa Gatandatu.

Ku bijyanye n’amahoteli, u Rwanda rwizeye ko nta kibazo na kimwe abazayitabira bazagira kuko usibye asanzwe hari n’andi macumbi ashobora kuzifashishwa. Aho harimo nk’ari ku rwego rwo hejuru nk’ari ahahoze Radiyo Rwanda.

Hari kandi n’abantu batanga inzu (Villa) z’ibyumba nka bitanu cyangwa birindwi zishobora kwitabazwa mu gihe umubare w’abantu waba mwinshi kurusha ibyumba bihari.

Inama nkuru izabera muri Kigali Convention Centre naho izindi zigende zibera yaba muri Kigali Conference & Exhibition Village, Marriot Hotel na Serena Hotel.

Biteganyijwe ko nyuma yo kwakira iyi nama Perezida Kagame azaba Umuyobozi wa Commonwealth imyaka ibiri ikurikira ni ukuvuga kugeza 2022.

Imihanda itandukanye muri Kigali iri kuvugururwa kugira ngo hatazaba ikibazo cy'umuvundo mu gihe cy'inama ya CHOGM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .