00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imihanda iri kubakwa amanywa n’ijoro: Imyiteguro ya CHOGM muri Kigali irarimbanyije (Amafoto&Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 June 2022 saa 10:41
Yasuwe :

Niba iwanyu cyangwa iwawe mwarigeze kucyuza ubukwe, tekereza uko byari bimeze habura iminsi umunani [icyumweru n’umunsi umwe] ngo ibirori bitahe! Nta gushidikanya buri wese mu muryango wanyu yabaga yashyashyanye, akubita hirya hino.

Ibi niko bimeze ku Mujyi wa Kigali n’abawutuye muri rusange kubera ko mu minsi umunani yonyine, bazaba bazakira abashyitsi b’imena bazaba baturutse mu bihugu 54 byo ku Isi hose bitabiriye Inama Nkuru y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

Iyi nama izwi nka CHOGM [Commonwealth Heads of Government Meeting] iteganyijwe gutangira ku wa 20 Kamena 2022, izitabirwa n’abarenga 5000 barimo Igikomangoma Charles, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’Abakuru b’Ibihugu barenga 45.

Kuba inama izatangira mu minsi umunani iri imbere , ntabwo bivuze ko ari wo munsi abazayitabira bazagerera mu Rwanda kuko hari bamwe mu bashyitsi bazatangira kugera i Kigali mbere y’inama nyirizina baba abaje mu myiteguro ndetse n’abazaba baje mu bukerarugendo.

N’ubwo atari ubwa mbere, u Rwanda rwakiriye abashyitsi benshi, kwakira abashyitsi bo kuri uru rwego ni ibintu bisaba imbaraga mu bijyanye n’imyiteguro cyane ko Isi yose izaba ihanze amaso i Kigali.

Mu bikorwa by’ingenzi byakozwe mu kwitegura iyi nama harimo kubaka imihanda no kwagura iyari isanzweho mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo hatazabaho umuvundo mu gihe inama izaba iri kuba.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard n’abandi bayobozi, kuri uyu wa Gatandatu bazindukiye mu bikorwa byo kugenzura aharimo kubakwa imihanda ndetse n’ahari iyarangiye hari gukorwa amasuku.

Meya Rubingisa yagaragarijwe ko ibikorwa byo kubaka imihanda itandukanye birimo kurangira ndetse ashimangira ko tariki 15 Kamena 2022, ibikorwa hafi ya byose bijyanye no kubaka bizaba byarangiye hagakorwa amasuku.

Imihanda yubakiwe CHOGM igeze kure

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard yabwiye IGIHE ko hari imihanda itandukanye yubatswe muri Kigali irimo igenewe kuzifashishwa n’abazitabira iyi nama mu gihe indi izifashishwa n’abanya-Kigali muri rusange.

Hari nk’umuhanda w’ibilometero bibiri uturuka kuri Ambasade ya Amerika ukamanuka mu gishanga cy’ahazwi nka Kimicanga ugahura n’uturuka ku Kimihurura werekeza mu Mujyi.

Ni umuhanda ugoranye kuwukora kubera ko igice kinini cyawo ni igishanga ku buryo uretse kuba waraguwe ukagira ibyerekezo bibiri, ariko no mu gishanga hashyizwemo ikiraro, aho amazi azajya anyura munsi yacyo.

Ugiye kumara amezi abiri n’igice wubakwa ariko abarimo gukora imirimo yo kuwukora bemereye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ko tariki 15 Kemana 2022 imirimo yo kuwushyiramo kaburimbo izaba yarangiye.

Impamvu ni uko nibura metero 800 zimaze gushyirwamo kaburimo, ndetse kuri uyu wa Gatandatu abari kuwubaka bavugaga ko izindi metero zirenga 300 ziraba zamaze gushyirwamo kaburimo kuri iki Cyumweru. Bisobanuye ko kuva ku wa Mbere ahasigaye hose hazaba hashyizwemo kaburimo.

Undi muhanda ni uturuka ahari Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ukanyura hagati y’Ikibuga cya Golf n’Ikiyaga cy’ahazwi nko kwa Nyagahene. Hari kandi umuhanda unyura munsi ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ugana mu Kabagari.

Undi muhanda uri kubakwa ni uturuka ahazwi nko kuri Controle Technique, ukambuka ukanyura ku Ishuri rya Green Hills, ukanyura i Nyarutarama. Wunganirwa n’undi uva ku cyicaro cya RDB ukanyura ku biro by’Akarere ka Gasabo ukagenda ukanyura munsi ya Airtel, ugatunguka imbere ya Stade Amahoro.

Visi Meya Dr Mpabwanamaguru ati “Iyo mihanda rero harimo iyarangiye ndetse irimo kwifashishwa, ndetse tunakangurira n’abanya-Kigali kuyimenya bakayikoresha muri iki gihe cy’inama. Ni imihanda izakoreshwa mu buryo izacibwamo n’abashyitsi, indi ikaba ishobora kuba yakoreshwa by’akanya gato igihe umuhanda ukenewe mu gihe gito runaka.”

Ku mihanda itararangira, Dr Mpabwanamaguru yavuze ko abari kuyikora muri iki gihe bakora amanywa n’ijoro ku buryo nibura bizajya kugera tariki 15 Kamena, imirimo yose yararangiye hasigaye ibijyanye no gukora amasuku, ubundi imihanda igakoreshwa.

Yagize ati “Imihanda itararangira nka hano muri Kacyiru, irarangira vuba kuko turashyiramo ingufu nyinshi cyane. Turimo gukora ku manywa na nijoro aho ibikorwa birimo kurangira ku rwego rwo gushyiraho itaka rikomeye, na kaburimbo.”

Dr Mpabwanamaguru yavuze ko iyi mihanda yuzuye n’indi igiye kuzura mu Cyumweru gitaha yose izakoreshwa muri CHOGM 2022.

Yasabye abaturage kutagira impungenge ku bijyanye n’uko bazakora ingendo zabo zisanzwe ubwo iyi nama izaba irimo kuba.

Ati “Imihanda yose ni iy’Abanyamujyi ariko bitewe n’uko Umujyi wacu uteye, hari ahantu hirya no hino hazaba harimo kubera inama cyangwa ibirori bitandukanye bisaba ko Umuyobozi ajyayo, aho bizaba bishoboka ko umuhanda runaka ugiye gukoreshwa, abaturage bazaba baraye babibwiwe banabwiwe isaha uwo muhanda ushobora kuba urakenerwamo.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe cya CHOGM, ibigendanye n’urujya n’uruza mu Mujyi wa Kigali ni nk’ibisanzwe, imihanda izakoreshwa n’Abanyamujyi nk’ibisanzwe, uko umuhanda uzajya ukoreshwa bizajya biba ari igihe gito hanyuma abaturage bongere bakomeze bakoreshe umuhanda, kandi uburyo bwo kubibasobanurira burahari bwarateguwe.”

Muri rusange ahantu hazabera inama zitandukanye zizaba zijyanye na CHOGM harimo muri Kigali Convention Centre, Intare Conference Arena, Serena Hotel, Marriott Hotel, M Hotel ndetse no muri Kigali Conference and Exhibition Center hazwi nko muri Camp Kigali.

Ni ukuvuga ko muri icyo cyumweru cyose inama izamara, abashyitsi bazajya bava kuri za hoteli bacumbitseho berekeza aho hantu bitewe n’inama bitabiriye iyo ariyo ndetse n’umunsi iraberaho cyane ko kuva tariki 20 Kamena, buri munsi hazajya haba hateganyijwe inama zitandukanye.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abawutuye ko bakwiye gukomeza umuco mwiza basanganywe w’isuku n’umutekano waba uwabo n’uw’abazitabira iyi nama ya CHOGM izamara icyumweru ibera mu Rwanda.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yasobanuriwe imirimo iri gukorwa ku muhanda uva kuri Ambasade ya Amerika umanuka mu Kimicanga
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye mu bikorwa byo kugenzura imirimo yo kubaka imihanda izakoreshwa muri CHOGM
Umuhanda uva kuri Ambasade ya Amerika umanuka za Kimicanga, uzaba wuzuye tariki 15 Kamena 2022
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali n'Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, basuye imihanda itandukanye irimo kubakwa kugira ngo izifashishwe n'abazitabira CHOGM
NPD yubaka iyi mihanda ifite ibikoresho bihagije ku buryo hari icyizere cyo kwihutisha imirimo
Kubaka imihanda biri kujyana no kubaka inzira z'amazi ku nkengero z'imihanda
Kacyiru ahahoze gare, harimo kubakwa umuhanda, abagore n'abakobwa bari mu bahawe akazi ko gukora iyo mirimo
Imwe mu mihanda yabaye ifunzwe kugira ngo ibikorwa byo kwagura no kuyubaka byihutishwe
Ibimashini bikora umuhanda birahari ku bwinshi
Bambariye kurimbisha imihanda n'imiharuro yo muri Kigali
Bafite akanyamuneza k'uko CHOGM yatumye bahabwa akazi ko kubaka imihanda, aba bari kubaka igikuta cyo ku muhanda uva kuri Ambasade ya Amerika umanuka mu Kimicanga
Abahawe imirimo barimo abagore n'abakobwa
Aba-Enjenyeri barimo baragenzura ko umuhanda wubakanwa ubuziranenge
Abahawe akazi muri iyi mihanda irimo kubakwa ni benshi
Iyi mihanda yose byitezwe ko vuba aha izaba yuzuye
Aba-Enjenyeri barimo baragenzura ko umuhanda wubakanwa ubuziranenge

Video: Iraguha Jotham na Shema Landry

Amafoto: Shumbusho Djasir


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .