Imigambi mishya ya Kayumba na Museveni guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ibihe bikomeye Umutwe w’Iterabwoba wa RNC wahuye nabyo mu bihe bishize birimo gukubitwa inshuro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gusubiranamo kwa bamwe mu bawugize biganjemo abayobozi bawo, kuri ubu wahinduye umuvuno mu mugambi wawo wo guhungabanya u Rwanda.

Kayumba Nyamwasa, uyoboye RNC na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, badukanye amayeri mashya yo kwifashisha kugira ngo bagerageze guhirika Ubutegetsi bw’u Rwanda.

Virunga Post itangaza ko Museveni yavuze ko impamvu RNC itageze ku ntego yari ifite byatewe n’uko batari biteguye bihagije, bityo bazanye uburyo bushya bw’imikoranire izabafasha kugera ku ntego yabo, ariyo guhirika Ubutegetsi bw’u Rwanda.

Iyi mikorere mishya ya Kayumba afatanyije na Museveni yagiye ahagaragara, ikubiye mu byiciro bibiri.

-  Gushyiraho ikigo cyigisha urubyiruko

Icyiciro cya mbere ngo ni icyo gushyiraho ikigo kigishirizwamo urubyiruko icyo bise “Ingengabitekerezo nzima”. Iki kigo cyaratangiye gitorezwamo urubyiruko rwa RNC kikaba giherereye mu Murwa Mukuru Kampala, muri Bugolobi, Mpanga ku muhanda wa 21.

Iki kigo kirinzwe n’abasirikare bo mu Rwego rw’Ubutasi rw’Igisirikare cya Uganda (CMI) bayobowe na Gen Abel Kandiho, aho baba bambaye imyenda y’igipolisi mu kwiyoberanya.

Mu minsi ishize icyiciro cya 12 cyarangije amasomo yacyo, hahita hinjizwamo icyiciro cya 13 kigizwe n’abakuwe mu nkambi z’impunzi muri Kampala n’abandi bakuwe mu duce dusanzwe dutuwemo n’Abanyarwanda benshi cyangwa Abanya-Uganda bakomoka mu Rwanda nka Homa, Mubende, Kiboga, Kakumiro, Nyakivara n’ahandi.

Uretse kwigisha iyo ngengabitekerezo yabo, mu byigishwa muri icyo kigo banongeyeho isomo twakwita “Gusesengura ikibuga” (SWOT Analysis).

Impamvu nyayo yo kongeramo iri somo mu yigishwa ntiyamenyekanye gusa bivugwa ko nyuma y’ibiganiro Kayumba yagiranye na Museveni bavuze ko icyabateye gutsindwa ubushize ari ukudategura neza, bityo bakaba bizeye ko nibigisha iryo somo rizabafasha kongera imitegurire myiza muri uyu mutwe, ntibazongere gutsindwa.

Bamwe mu bafasha RNC muri iki gikorwa cyayo muri Uganda barimo Sulah Nuwamanya Wakabirigi na Prossy Bonabaana, bafatanyije na Frank Ntwali, muramu wa Kayumba Nyamwasa uba muri Afurika y’Epfo.

Mu bandi bafatanyije harimo Epimaque Runanira, Robert Higiro, na Rusagara bongewe mu barimu bigisha muri icyo kigo, biyongereye ku bari basanzwe barimo Gereve Condo, Epimaque Ntamashobora na Abdul Karim batanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga.

-  Gukangurira benshi kujya mu mutwe no kwigomeka

Icyiciro cya kabiri cy’uyu mugambi ni icyo gukangurira benshi kwifatanya n’uyu mutwe mu kurwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda.

Amakuru avuga ko nihamara gutozwa umubare munini w’urubyiruko rwaramaze gucengerwamo n’iyo ngengabitekerezo ya RNC, ngo bazahita boherezwa mu duce dutandukanye dutuwe n’Abanyarwanda ndetse n’udutuwe n’Abanya-Uganda bakomoka mu Rwanda, bakajya gukangurira urundi rubyiruko kwifatanya na RNC mu guhirika Ubutegetsi bw’u Rwanda.

Si ibyo gusa kandi kuko ngo hari n’abazoherezwa mu Rwanda, nabo kujya gukora akazi nk’ako, mu gihe Nyamwasa na Museveni bazaba bari gutegura ibikenewe byose ngo batere u Rwanda.

Iyi migambi mishya ya Museveni na Kayumba ishingiye ku kuba baravumbuye ko mu byatumye batsindwa mu bihe byashize ngo harimo imitegurire iciriritse, bityo ngo bakaba barongeyemo “SWOT Analysis” kugira ngo barusheho kugira imitegurire ihamye.

Aba bombi ubwabo ngo bazajya bagira uruhare mu kwigisha iri somo, aho Museveni ngo ashobora kuzajya ajya muri Bugolobi muri iki kigo, mu gihe Kayumba ngo azajya yigishiriza ku ikoranabuhanga, kuko hari ibikenewe byose byakwifashishwa.

Benshi bavuga ko RNC nisesengura neza ikibuga nk’uko ibyigisha muri “SWOT Analysis” bizayigaragariza ko impinduka zose yakora ntacyo zayigezaho ahubwo ko izakomeza gukubitwa inshuro nk’uko byagenze mu bihe byashize.

Aya makuru y’ikorana rya hafi rya Museveni na Nyamwasa uhagarariye umutwe w’Iterabwoba wa RNC urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, agiye hanze mu gihe hamaze iminsi hashakishwa uburyo ibibazo mu mubano w’u Rwanda na Uganda byakemuka burundu.

Ni ibibazo byatangiye mu 2017, ubwo u Rwanda rwagaragazaga ikibazo cy’Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda ku maherere bagafungwa cyangwa bakagirirwa nabi ndetse no gushyigikira imitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda aho ku isonga havugwaga RNC.

Kayumba Nyamwasa na Museveni bahinduye umuvuno muri gahunda yabo yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .