Imigabo n’imigambi ya Dr Nsanzabaganwa, umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ukuboza 2020 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruherutse gutangaza ko rwatanze Dr Monique Nsanzabaganwa nk’umukandida warwo ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Kandidatire ya Dr Nsanzabaganwa yatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, ku wa 03 Ukuboza 2020, ubwo yakiraga mu musangiro abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Ubusanzwe uyu mwanya uriho Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wawugiyeho mu 2017. Cyo kimwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, umwungirije nawe aba afite manda y’imyaka ine, ishobora kongerwa inshuro imwe. Bose manda yabo izarangirana n’umwaka utaha.

Nyuma yo gutangaza kandidatire ye, Dr Nsanzabaganwa yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze ashimira u Rwanda na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku bw’icyizere bamugiriye.

Ati “Nshimiye u Rwanda, Perezida Kagame, kuntangaho umukandida ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Nintorwa, nzimakaza gukora neza, mu mucyo, no kwihaza mu by’imari k’Umuryango; nzaba Bandebereho mu bunyangamugayo bubereye Afurika.”

Dr Nsanzabaganwa agiye kwiyamamaza mu gihe Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uhanze amaso ishyirwa mu bikorwa by’isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, ryitezweho koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu mugabane.

Usibye Dr Nsanzabaganwa hari abandi bakandida bamaze gutangaza ko baziyamamariza uyu mwanya barimo nk’uwahoze ari Visi Perezida wa Gambia, Fatoumatta Jallow Tambajang. Amatora nyir’izina ateganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha.

Dr Nsanzabaganwa ni umwe mu banyarwandakazi b’inararibonye mu bijyanye n’ubukungu kuko yayoboye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mbere yo kuba Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu. Afite ubumenyi yizeye ko buzamubashisha gutanga umusanzu we mu bikorwa bigamije iterambere ry’ubukungu bwa Afurika.

Mu migabo n’imigambi ye, afite intumbero zo kuba mu buyobozi bwa AU burajwe ishinga no guteza imbere ubukungu, byose bikajyana no gukorera mu mucyo, gushyira imbaraga mu kubaza inshingano abazishinzwe, kongera ingufu mu ihame ry’imiyoborere n’ibindi.

Ati “Nizera ko dushobora gushimangira icyizere mu bihugu binyamuryango, abakozi ndetse n’abaturage kandi tukagira icyubahiro n’isura nziza ku ruhando mpuzamahanga.”

Yagaragaje kandi ko yifuza gushimangira imikorere inyuze mu mucyo muri Komisiyo ya AU, akagira uruhare mu mavugurura y’inzego z’uyu muryango kimwe n’impinduka zigamije iterambere ryawo. Ikindi ni uko umuryango wa AU wakomeza gukorera mu cyerekezo cy’Abanyafurika ndetse n’umuturage wa buri gihugu akakiboneramo inyungu.

Abazi Dr Nsanzabaganwa bamugaragaza nk’umugore w’intangarugero, ufite ubushobozi bwo kuzuzuza neza inshingano ze mu gihe azaba atorewe uyu mwanya.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, wakoranye nawe igihe kinini yabwiye The NewTimes ko ari umuntu w’inyangamugayo kandi urangwa n’umuhate mu byo akora, ku buryo buri kintu cyose akora aba yacyitayeho.

Ati “Hamwe n’uwo muhate n’ubunararibonye afite mu rwego rw’imari n’imiyoborere, azagira uruhare rukomeye mu mavugurura ya AU.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, we yavuze ko Dr Nsanzabaganwa ari umuntu uharanira ko abagore bihaza mu by’imari ndetse bakanatera imbere.

Dr Nsanzabaganwa mu 2017 yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo, kubera umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.

Ni Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva muri Gicurasi 2011. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2003-2008.

Yize muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y’Epfo, ibijyanye n’ubukungu, abona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu 2002, abona n’impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, mu 2012.

Ubwo yari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, nibwo amavugurura mu bucuruzi yakozwe bijyana n’amategeko anyuranye yatowe, byatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byakoze impinduka zikomeye mu 2010.

Dr Nsanzabaganwa ari mu Nama z’Ubutegetsi zitandukanye, ayoboye Inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ari no mu y’Umuryango Women’s World Banking, uharanira kuzamura ubukungu bw’abagore, aho ahagarariye Inama Ngishwanama ya Afurika.

Dr Nsanzabaganwa kandi niwe uhagarariye umuryango New Faces New Voices ishami ry’u Rwanda, uharanira gufasha abagore kugerwaho na serivisi z’imari, akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Unity Club.

Inkuru bifitanye isano: U Rwanda rwatanze Dr Nsanzabaganwa nk’umukandida ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU

Dr Nsanzabaganwa Monique ni Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu kuva mu 2011

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .