00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibiri y’abazize Jenoside ntiyemewe nk’igomba gukorerwaho ubushakashatsi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 17 August 2022 saa 07:56
Yasuwe :

Hagamijwe ubumenyi ku ndwara, ku buzima bw’umuntu, imiti, imibanire y’abantu, uburezi, ubuvuzi gakondo n’ibindi, umubiri w’umuntu ushobora gukorerwaho ubushakashatsi yaba ari muzima cyangwa yarapfuye. Icyakora ku mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ho ntibyemewe.

Itegeko n° 015/2022 ryo ku wa 29/06/2022 ryerekeye ubushakashatsi bukorerwa ku muntu riherutse kwemezwa rikaba ryarasohotse mu igazeti ya leta yo ku wa 12 Kanama 2022.

Uwo muntu ashobora kuba ari uriho, umwana uri mu nda cyangwa umubiri w’umuntu wapfuye. Kugira ngo ibikorwa by’ubushakashatsi bukorerwa ku mubiri w’umuntu bizajye bidenda neza, bizajya bikurikiranwa na Komite y’Igihugu ishinzwe imyitwarire iboneye mu bushakashatsi na yo igenzurwa na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano.

Iri tegeko rivuga ko abakora ubushakashatsi basabwa guha umwanya w’ibanze inyungu n’imibereho myiza by’ubukorerwaho mbere y’iza rubanda cyangwa iz’ubumenyi kandi ntibugomba kumuhungabanya haba ku mubiri cyangwa mu mutwe ahubwo hubahirizwa uburenganzira, agaciro n’imibereho bwite ya muntu.

Ukora ubushakashatsi ntashobora kubukorera ku munyantege nke keretse iyo bukorwa mu nyungu ze bwite kandi zitaziguye cyangwa nta ngaruka bwagira ku buzima, bufitiye akamaro abantu bari mu kigero kimwe cy’imyaka bafite imiterere imwe y’igitsina n’iy’ubuzima nk’ibye mu gihe nta kundi byakorwa.

Icyo gihe byemezwa na Komite y’Igihugu ishinzwe imyitwarire iboneye mu bushakashatsi. Umunyantege nke ni umuntu udafite ubushobozi bwo kwiyemerera gukorerwaho ubushakashatsi kubera imbogamizi zishingiye ku myaka ye, imiterere y’umubiri we n’imibereho arimo cyangwa ubumenyi bucye ku byo agiye gukorerwaho ubushakashatsi.

Iyo ukorerwaho ubushakashatsi ari muri icyo cyiciro, ubukora agomba kubanza guhabwa uburenganzira n’uwo bashyingiranywe, umubyeyi we, umwishingizi we cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko cyangwa urwego rubifitiye ububasha.

Nta gihembo kigenerwa ukorerwaho ubushakashatsi cyaba ikijyanye n’amafaranga cyangwa ikindi kintu ahabwa, icyakora iyo bibaye ngombwa ukora ubushakashatsi asubiza ubukorerwaho ubwishyu bw’ibyo yatanze kubera kubwitabira.

Ugiye gukorerwaho ubushakashatsi abanza kugaragaza ko abyiyemereye mbere y’uko butangira gukorwa nyuma yo gusobanurirwa icyo bugamije, uburyo buzakoreshwa, igihe buzamara, igitegerejwe kuri bwo n’ingaruka zishobora kumubaho zibukomokaho, bigakorwa mu nyandiko.

Iyo bidashoboka ko yiyemerera mu nyandiko byemezwa n’uwo bashyingiranywe, umubyeyi we, umurera cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko cyangwa undi muntu watoranyijwe na nyirubwite akaba ntaho ahuriye n’ukora ubushakashatsi cyangwa uwabutangije.

Ku rundi ruhande ariko kwiyemerera bishobora gukorwa mu magambo iyo nta ngaruka zikomeye byagira k’ukorerwaho ubushakashatsi. Afite kandi uburenganzira bwo kwanga cyangwa kwisubiraho ku kwemera kwe igihe cyose kandi nta nkurikizi cyangwa ingaruka agirwaho n’icyo cyemezo.

Ubushakashatsi bukorerwa ku mubiri w’umuntu wapfuye

Umubiri w’umuntu wapfuye uhabwa icyubahiro n’agaciro ariko mu nyungu z’ubushakashatsi, ushobora gukorerwaho ubushakashatsi iyo yabyiyemereye mu nyandiko mbere y’uko apfa.

Icyakora iyo uwapfuye yasize atabyiyemereye mu nyandiko bishobora kwemezwa n’uwo bafitanye isano ya hafi hakurikijwe amategeko abigenga.

Ingingo z’umubiri w’umuntu wapfuye n’ibiwukomokamo byakoreshejwe mu bushakashatsi ntibishobora kugurishwa cyangwa ngo bikoreshwe mu buryo butandukanye n’ubwari buteganyijwe mu masezerano y’ubushakashatsi.

Nubwo bimeze bityo, ingingo ya 20 y’iri tegeko ivuga ko imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bidashoboka kuyikoreraho ubushakashatsi bukorerwa ku mubiri w’umuntu wapfuye.

Icyakora ngo Iteka rya Minisitiri ufite gucunga inzibutso mu nshingano rishobora kugena ubushakashatsi bwakorerwa kuri iyo mibiri.

Kumenyesha ingaruka no guhagarika ubushakashatsi

Ukora ubushakashatsi amenyesha komisiyo ingaruka cyangwa ibyo acyeka ko ari ingaruka zikomoka ku bushakashatsi, mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani uhereye igihe byabereye.

Ukora ubushakashatsi ahita abuhagarika mu gihe bigaragaye ko bwakwangiza, bwakomeretsa bikomeye, bwatera uburwayi budakira, ubumuga, urupfu cyangwa ikindi cyahungabanya ubukorerwa.

Iyo ubushakashatsi burangiye, uwabukoze amenyesha uwabukoreweho ibyabuvuyemo hakurikijwe ibiteganyijwe mu mushinga, yaba adahari bitewe n’uko yapfuye umuzungura we akaba ari we ubimenyeshwa.

Ukora ubushakashatsi ku muntu atanga indishyi z’ibyangiritse hakurikijwe amategeko abigenga.

Ibyerekeye ibihano

Muri iri tegeko byagenwe ko umuntu ukora ubushakashatsi ku muntu atabiherewe uburenganzira aba akoze icyaha aho mu bihano ahabwa harimo guhagarika ubwo bushakashatsi no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Iyo iryo kosa rigaragaye ibyavuye mu bushakashatsi bimaze gutangazwa, uwabukoze ahanishwa guhagarika, gukuraho ibyo yatangaje no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu akaba yanakurwa ku rutonde rw’abazongera kwemererwa gukora ubushakashatsi igihe cyose akibarwaho ubwo busembwa.

Kutamenyekanisha ingaruka ziturutse ku bushakashatsi na byo bifatwa nk’icyaha kandi iyo bimenyekanye ubushakashatsi bugikomeza uwabikoze ahanishwa guhita abuhagarika akabanza kwita ku wagize izo ngaruka mbere y’uko bukomeza no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Iyo bimenyekanye nyuma y’ubushakashatsi, uwabukoze ahanishwa kudakora ubundi mu gihe kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri ariko atarenze miliyoni enye.

Ingingo ya 36 ivuga ko gutangaza ibyo atasabiye uruhushya bihanishwa guhita akuraho ibyo yatangaje atasabiye uruhushya n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Mu bushakashatsi bukorerwa ku mubiri w'umuntu hashobora kuzamo n'ibijyanye no kugerageza inkingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .