Iyi mibiri yabonetse ku wa 18 Kanama 2020, ikaba yarakuwe mu byobo byari biri mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu wa Mpano mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Kuba hashize imyaka 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ariko hakaba hakiri abataratanga amakuru y’aho imibiri iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro ni ikibazo kigishengura abacitse ku icumu babuze ababo.
Ni ikibazo gikomeye cyane ko ahenshi usanga hamenyekanye amakuru y’imibiri bitaba ari ku bushake ahubwo usanga bituruka ku makimbirane bigatuma umwe atanga amakuru mu buryo busa n’impanuka ariko atabigambiriye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko kugeza iki gihe hakiri abantu badashaka gutanga amakuru ku neza.
Yagize ati “N’iyi mibiri yabonetse ntabwo ari ku neza y’abari bazi aho iherereye, urebye kuri iki gihe amakuru aboneka mu buryo bubiri; ni mu makimbirane yo mu ngo atuma bavananamo ndetse n’iyo hari kubakwa ibikorwa remezo bakagwa ku mibiri.”
Abadatanga amakuru yaho imibiri iri kandi bahazi, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko bafatwa nk’abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Abahisha amakuru, abubatse hejuru y’ibyobo birimo imibiri, babizi, nabo bari mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.’’
Minisitiri Busingye yakomeje asaba abantu bazi amakuru y’aho imibiri y’abazize Jenoside iherereye gutanga amakuru ku neza.
Ati “Ndasaba abafite amakuru kuyatanga ku neza kuko ni inshingano zabo ntabwo ari ikintu tugomba kubingingira gukora.”
Ku ruhande rw’ababonye imibiri y’abo mu miryango yabo bavuze ko bashimishijwe no kuba babashyinguye mu cyubahiro kuko bituma bumva baruhutse.
Uwadede Isimbi Diane uhagararariye imiryango y’ababonye ababo yavuze ko ari umutwaro w’agahinda batuye kuba bashyinguye ababo mu cyubahiro.
Ati “Uyu munsi kuba twashyinguye abacu turababwira ko twaruhutse kuko twahoranaga agahinda ko kuba tutarashyingura abacu mu cyubahiro bari bakwiye; uyu munsi turishimye cyane ko tuzi aho abacu bari.”
Yasabye inzego zibishinzwe ko zakurikirana abagize uruhare muri Jenoside bacyidegembya, bagafatwa kuko kuba batarahanwa bitera abacitse ku icumu igikomere.
Ati “Turasaba inzego zibifite mu nshingano ko zaturenganura zigakurikirana abakoze Jenoside batarafatwa ko bahanwa kuko kubabona bari hanze bameze neza bidutera igikomere.”
Mu mibiri isaga 140 yabonetse mu rugo rw’umuturage i Nyamirambo yari yiganjemo iy’abana, imibiri igera kuri 16 ni yo yabonye ba nyirayo bo mu miryango umunani.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!