00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibiri 100 y’abazize Jenoside yabonetse muri CHUK igiye gushyingurwa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 6 April 2022 saa 08:09
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko imibiri igera ku 100 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonetse mu cyobo mu bitaro bya Kaminuza bya CHUK, izashyingurwa kuwa Gatanu tariki 8 Mata 2022.

Iyi mibiri izashyingurwa mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro. Iyi mibiri yabonetse kuwa 10 Werurwe 2022, ubwo abubatsi basizaga hafi y’uburuhukiro bw’ibi bitaro ngo bahubake indi nyubako.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yavuze ko abakeka ko haba harimo abantu babo bajya gusura kuri GS Cyivugiza mu Murenge wa Nyamirambo aho iyi mibiri irimo gutunganyirizwa kugira ngo barebe ko bababonamo.

Gusura byatangiye kuwa 1 Mata bikaba birangira kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Mata 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, yabwiye The New Times, ko bamwe mu baturage babonyemo abantu babo.

Hari indi mibiri kandi 12 y’abazize Jenoside yabonetse mu Murenge wa Gitega, ubwo hakorwaga umuganda mu isambu y’umuturage mu mudugudu wa Nyenyeri hafi ya ruhurura ya Mpazi. Iperereza riracyakorwa kugira ngo hamenyekane iby’aho hantu hakuwe imibiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .