00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibereho ya John Simbaburanga, Umunyarwanda wiyemeje guhemuka ngo bucye kabiri mu Bubiligi

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Abakunze gukurikirana amakuru y’abiyita abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, izina John Simbaburanga si rishya mu matwi yabo. Uyu mugabo ni umwe mu bahora mu binyamakuru byo kuri Internet by’abatavuga rumwe na Leta baba mu mahanga, anenga icyakozwe cyose i Kigali akoresheje uburyo bwose bushoboka.

John Simbaburanga agaragaza u Rwanda nk’ahantu habi ku buryo utamuzi neza we wakeka ko aba muri Paradizo. Aho yumvikana hose yigaragaza nk’Umunyarwanda wahunze uba muri Afurika y’Epfo, akaba umucengezamatwara w’imitwe y’iterabwoba nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, iya Paul Rusesabagina n’abandi nka bo.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wigaragaza nk’ubayeho mu bukire budasanzwe, ataba muri Afurika y’Epfo nk’uko yirirwa abiririmba ahubwo ari impunzi ituye mu ihema mu nkambi yahoze ari iya gisirikare, ahazwi nka Arendonk muri Antwerp mu Bubiligi.

Iri hema aribanamo na mukuru we uzwi nka Didier. Umwe mu bamuzi neza yagize ati “Mu nkambi baba mu ihema, aho abantu bane basangira ihema. Hariya abagabo batagira abagore cyangwa batabana n’imiryango yabo bashyirwa mu mahema, buri umwe aba afite igitanda cy’ibyuma n’akabati gato nka kumwe ko mu mashuri yisumbuye.”

Muri iyi nkambi Simbaburanga yahawe n’Abanyarwanda bagenzi be akazina ka “Kimashini”, ngo kubera ko umuhate agira mu gukora imirimo y’ingufu. Ngo n’Ababiligi bamaze kubimenya ko igihe bakeneye umukozi wo kwikorera imizigo cyangwa guterura ibikarito cyane cyane ku cyambu cya Antwerp niwe bareba.

Indi ngeso uyu mugabo azwiho muri iyi nkambi ngo ni ugukorakora kugeza “aho nta muntu ushobora gushyira ikofi hafi y’aho ari.”

Amakuru avuga ko Simbaburanga amaze imyaka ine muri iyi nkambi. Yagiye mu Bubiligi avuga ko ahunze umutekano muke mu Rwanda gusa ubuyobozi bw’iki gihugu bwanze kubyemera, bituma bumwima ubuhungiro.

Nubwo Simbaburanga akunze kumvikana avuga ko “ari guharanira impinduka mu Rwanda cyangwa akemeza ko “u Rwanda atari igihugu gitekanye ku bantu batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi”, ubuyobozi bw’u Bubiligi ntibwigeze bubiha agaciro.

Ubwo yasubiraga kwaka ubuhungiro mu minsi ishize, yariye indimi ubwo umwe mu bamwakiriye yari amubajije ati “Ariko ni gute uvuga ko u Rwanda rudatekanye kandi rwaragiye rugaragaza ko rufite umutekano, mu gihe bamwe muri twe banifuza kurubamo!”.

Umwe mu bazi neza uyu mugabo wavuganye na IGIHE, yavuze ko Simbaburanga ubwo yari avuye mu ibazwa akabona ko kubona ubuhunzi bitazamuhira, yarushijeho guharabika u Rwanda abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo wahoze muri Polisi y’u Rwanda, yirukanywe muri ako kazi shishi itabona ubwo yavumburwaga ko ari umunyabyaha.

Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mugabo yirukanywe muri Polisi y’u Rwanda nyuma yo kugaragaza imyitwarire idahwitse irimo no kunyereza amafaranga yabaga agenewe bagenzi be.

Simbaburanga yifashishije aya mafaranga yanyerezaga, yubatse inzu mu Karere ka Kamonyi. Amanyanga y’uyu mugabo yongeye kugaragara ubwo iyi nzu yayigurishaga abantu babiri.

Bwa mbere ngo yumvikanye n’umuntu amwishyura igice bemeranya ko nimara kuzura neza azamuha amafaranga asigaye, gusa uyu muntu yaje gutungurwa no kumenya ko Simbaburanga iyi nzu yayigurishije undi.

Iki kibazo cyaje gukomera kigera mu nzego z’ubuyobozi ndetse hakorwa iperereza riza kugaragaza ko Simbaburanga ari we wakoze amanyanga. Yarafunzwe afungurwa yirukanwa muri Polisi.

Ibi bibazo byose n’ikimwaro nibyo byatumye Simbaburanga ahunga. Amaze kugera hanze y’u Rwanda, yahishe icyatumye yirukanwa ahubwo atangira kujya abeshya ko yahunze kubera ko atari yizeye umutekano we mu gihugu.

Ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter yigaragaza nk’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Polisi n’amafoto mu myambaro ya polisi, byahe byo kajya!

Simbaburanga ni urugero rwa benshi bakoresha iturufu yo gusebya, gutuka no guharabika igihugu cyababyaye n’abayobozi bacyo bagamije indonke zirimo no guhabwa ubuhungiro mu bihugu by’amahanga baba barimo, ibintu bidakwiriye na mba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .