Imibereho y’abarokotse Jenoside n’uko yagiye ihinduka- Ikiganiro n’Umuyobozi wa FARG

Yanditswe na Habimana James
Kuya 18 Nzeri 2019 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Umwaka wa 1994 wabaye umwijima ku Batutsi n’u Rwanda muri rusange aho abarenga miliyoni bishwe mu gihe kitarenze iminsi ijana, abatarishwe nabo bafashwe ku ngufu banduzwa indwara zidakira, abandi basigirwa ibikomere byaba ibyo ku mubiri no ku mutima.

Abari bamaze kurokoka bakomeje kubaho nabi, imitungo yabo yari yarasahuwe, inzu zarasenywe ku buryo bamwe bumvaga nta buzima basigaranye.

Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyahagaritswe n’amahanga kuko yabaye arebera, yahagaritswe n’ingabo zahoze ari iza APR zari ziyobowe na Paul Kagame.

Kurengera Abatutsi bicwaga rwabaye urugamba rukomeye ariko nyuma habayeho urundi rwo guhangana n’ingaruka z’aya mahano, mu ngeri zitandukanye zirimo ubukungu, ubuzima n’ibindi.

Nubwo byasabaga ko hakoreshwa imbaraga mu guhangana n’iki kibazo, leta y’ubumwe bw’abanyarwanda nti yari yorohewe kuko abari bamaze gukora ayo mahano, basize bamaze no gusahura umutungo w’igihugu bagisigira amadeni gusa.

Nyuma y’imyaka ine gusa ni ukuvuga mu 1998 Jenoside ihagaritswe, leta y’ubumwe yatekereje uburyo yashyiraho ikigega gihangana n’izi ngaruka, cyitwa Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG).

Ruberangeyo Theophile ni umwe mu bayobozi bamaze igihe bakiyobora kuko kuva mu 2010 ni we muyobozi mukuru wacyo.

Yatanze ishusho y’iki kigega, ibyo kimaze gukora ndetse n’uko cyahanganye n’izi ngaruka. Ni mu kiganiro yahaye IGIHE.

IGIHE: FARG itarajyaho imibereho y’abarokotse Jenoside yari imeze ite?

Ruberangeyo: FARG yagiyeho hashize imyaka ine gusa hahagaritswe Jenoside yakorerwaga Abatutsi, leta yarimo yiyubaka ari nako yita ku bo yari imaze kurokora, ifatanya n’abafatanyabikorwa barimo imishinga yigenga n’amadini.

Bimwe mu byo bakoze ni uko uwarokotse Jenoside yari akeneye guhumurizwa kuko yari afite ubwoba yumva ko Interahamwe zishobora kuza zikamutema cyangwa zikamwicira.

Nta cyizere cyo kubaho cyari gihari, leta icyo yakoze byari ugutanga icyo cyizere cy’umutekano mbere ya byose hanyuma hakiyongeraho n’umutekano w’ubuzima.

Habayeho kuvuza abantu ibikomere ifatanyije na ya miryango, icyo gihe byari bikomeye kuko abaganga ntibari bahari, natwe ubwacu nta mafaranga yari ahari, wasangaga duhembwa ibyo kurya, ibishyimbo na kawunga ariko twagombaga gukora.

Leta nayo yagombaga gushakira abo bantu ibintu birimmo ibyo kurya, imyambaro, abanyeshuri nabo bagombaga kubaho.

Ikindi kibazo cyari gikomeye ni uko abarokotse Jenoside batagiraga aho baba, inzu zabo zari zarasenywe ugasanga umuntu aririrwa yikinze ku rubaraza rw’inzu.

IGIHE: Guhitamo abagombaga gufashwa na FARG byakorwaga gute?

Ruberangeyo: No kugeza uyu munsi kugira ngo umenye ugomba gufashwa, uwo muntu ubwe ashobora kubyivugira akavuga ko amerewe nibi ariko na none hari ubuvugizi bakorerwa n’abavandimwe kuri wa wundi wamusigaranye cyangwa n’inzego zibanze.

Tugarutse muri kiriya gihe Jenoside igihagarikwa ho byarigaragazaga ndetse n’ibikomere byari bikiri bishya, umuntu babaga baramutemye mu mutwe akaba ari mu bitaro cyangwa ugasanga yaheze mu nzu, byarigaragazaga utagombye kuvuga ngo arabeshya cyangwa aravugisha ukuri.

Abenshi muri aba bakomeretse wanasangaga ari ba bandi bavuwe cyangwa barokowe n’Inkotanyi, aha niho wasangaga abo basirikare bavuga bati hari umuntu twarokoye kandi twamujyanye ku ivuriro runaka, cyangwa twamusize mu nzu runaka tumusigira umuntu umwitaho ariko ubu akeneye ubundi buvuzi.

IGIHE: Ingengo y’imari yavuye he yo gufasha?

Ruberangeyo: Mu by’ukuri Jenoside ikimara guhagarikwa nta mafaranga yari ahari kuko abayikoze bari barayibye, habayeho gukoresha ubwitange hashingiwe ku muco mwiza w’Inkotanyi zari zimaze kubohora iki gihugu, leta uko yagiye yiyubaka hari ibyakozwe.

Nguhaye urugero mu 1998 ubwo iki kigega cyashyirwagaho cyakoresheje gusa amafaranga atarenga miliyoni 100 Frw, icyo abanyeshuri bari bakiri bake, muri Kaminuza harimo abatarenga 20, mu mashuri yisumbuye ari 60 ariko aya mafaranga yagiye azamuka kuko n’abagenerwa bikorwa bagiye bigaragaza.

Uko imyaka yagiye yicuma ni ko ingengo y’imari yagiye yiyongera kuko ndibuka mu 2010 twakoreshaga miliyari 16 tuvuye ku 100, uyu munsi tugeze kuri miliyari 32.7 Frw urumva ko atari amafaranga make, uko imyaka igenda yicuma leta igenda yongera ingengo y’imari.

IGIHE: FARG igitangira ntiyaba yarahuye n’abantu bayirwanyaga?

Ruberangeyo: N’uyu munsi hari bamwe, ntabwo ari benshi ariko barahari ariko ni ihame ni ko byagenze, ubugome bwabaye, guhohotera abantu no kubica byakorwaga mu izina ryo guhiga Umututsi ariko byumvikane ko hari n’abandi mu yandi moko y’abanyarwanda nabo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kubera wenda kwanga ibitekerezo bibi, iki kigega rero ni icyo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abahakana Jenoside bo ni benshi, abo ni nabo batemera FARG abenshi usanga ari Interahamwe, abakoze Jenoside ndetse n’abambari babo babafasha muri iryo pfobya.

Abo nibo usanga bavuga bati iki ni ikigega cy’Abatutsi cyangwa bakavuga ko habaye Jenoside ebyiri birengagije ibyo bakoze, ariko byaba mu rwego mpuzamahanga muri Loni n’ahandi ndetse n’inshuti z’u Rwanda, impamvu z’iki kigega zirazwi kandi n’aba nyira cyo nibo bazi akamaro kacyo.

IGIHE: Abari barafashwe ku ngufu bo mwabafashije mute?

Ruberangeyo: Kugira ngo umuntu avuge ko yafashwe ku ngufu ntabwo byari ibintu byoroshye ariko uyu munsi byibuze abenshi ubona ko batinyutse kandi bagafashwa.

Abenshi muri abo bakecuru wasangaga barandujwe ubwandu bwa virusi itera sida, twagombaga rero kubavuza, kubaha ubufasha bw’inkunga y’ingoboka, kubaha icumbi, abageze mu zabukuru nabo tubashyira mu nzu z’intwaza nabo tukabafasha.

IGIHE: Hari amacumbi yubatswe muri icyo gihe ubu yarangiritse amenshi, iki kibazo muri kugikoraho iki?

Ruberangeyo: Mbere ya byose turabanza tugashima kuko iyi nzu yaba mbi ariko yagize akamaro muri kiriya gihe, kuko abantu bari basizwe iheru heru badafite aho baba bari benshi, uko kwihuta niko kwatumaga hubakwa inzu zidafite umusingi, inyinshi zarangiritse.

Hari abandi tugaya kuko mu 1999-2000 bahawe isoko ryo kubakira abarokotse Jenoside, bamwe bagiye bubaka inzu mbi zitagira umusingi ku buryo ubu zasenyutse, baragawe ariko hari n’ababibajijwe.

Tumaze kubona ibi nibwo twegereye ingabo z’igihugu kuko n’ubundi nizo zabarokoye, tubasaba ko batwubakira aya macumbi kandi ubu ni meza, abantu bazijyamo ubona ko babayeho neza, ubu uyu munsi turimo gusana tukubaka n’amazu mashya.

IGIHE: Abantu bakeneye ubufasha bw’amacumbi ubu bangana gute?

Ruberangeyo: Mu mibare twabaruye mu 2012 inzu zishaje zari 12,700, mu 2014 abari basigaye kubakirwa bari 4,700, uyu munsi izigomba gusanwa ndetse n’inshya ni 2,155 ariko uyu mwaka twari twakoze gahunda yo kubaka izigera kuri 525 ariko zishobora kwiyongera ku buryo twaba dusigaje izitarenga 1700.

Turizera ko mu myaka ibiri bizaba birangiye. Muri rusange tumaze kubaka inzu ibihumbi 44, izo FARG yubatse ni 29,744, twakoranye n’abafatanyabikorwa bacu nk’amadini, ibigo bya leta, AVEGA, IBUKA n’abandi.

Turashima cyane kandi uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame kuko aradufasha cyane, hari inzu yuzuye mu Karere ka Rusizi izatahwa icumbikiye abakecuru b’Intwaza 50, ibi byakozwe binyuze muri Unity Club, hari kandi inzu iri i Huye irimo abantu 100 n’andi mazu atandukanye.

Ingengo y’imari ijya mu macumbi ni nyinshi uko uyu mwaka izaba ingana na 36%, kugeza ubu kandi abarokotse Jenoside batishoboye ibihumbi 25 bahabwa inkunga y’ingoboka isanzwe, abandi bafashwa mu buryo bwihariye kubera ibibazo birenze iby’abandi kimwe n’intwaza.

FARG itangaza ko kugeza ubu abanyeshuri ifasha bagenda bagabanuka kuko abiga mu mashuri yisumbuye ari 177 ariko bashobora kuzarangiza muri Mutarama 2020, ku buryo hazaba hasigaye bake, muri Kaminuza ho ni 7,000.

Abasaza b'Intwaza ubu bagaruye ubuzima
Umuyobozi Mukuru wa FARG yavuze ko iki kigega kimaze gukora byinshi mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
FARG ivuga ko leta y'ubumwe yitaye ku barokotse Jenoside ku buryo ubu bongeye kugarura ubuzima
Inzu abarokotse Jenoside bahabwa ziba zifite ibyangombwa byose birimo intebe n'ibindi
Inzu zubakirwa abakecuru b'Intwaza ziba zibabereye bakumva ko bafite ubuzima bwiza
Madamu Jeannette Kagame aramukanya n'Intwaza mu Karere ka Bugesera
Madamu Jeannette Kagame ashimirwa kuba yaragize uruhare rukomeye ngo abakecuru b'Intwaza babone amacumbi babamo, aha ni mu karere ka Bugesera ubwo yatahaga inzu zatujwemo aba bakecuru
Aha ni mu karere ka Rwamagana aho abarokotse Jenoside bubakiwe inzu zituma bongera kugira ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza